Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Gikondo: Akagoroba k’abana mu muryangoremezo kabafashije gutinyuka no kwiga iyobokamana

Abayobozi b’imiryangoremezo yo muri Arkidiyosezi ya Kigali bavuga ko Gahunda y’akagoroba k’abana ikorwa muri imwe mu miryango remezo ibafasha kwishima, kwisanzura no guhuza urugwiro bya kivandimwe; buri mwana akibona mu muryango mugari kandi wa gikristu.

Gikondo: Akagoroba k’abana mu muryangoremezo kabafashije gutinyuka no kwiga iyobokamana
Gikondo: Akagoroba k’abana mu muryangoremezo kabafashije gutinyuka no kwiga iyobokamana

Ibi ni bimwe mubyo Madamu Uwineza Laetitia Umuyobozi w’umuryangoremezo waragijwe Mutagatifu Barnaba, Santarali ya Gikondo, Paruwasi Mutagatifu Visenti Pallotti Gikondo yasangije Kinyamateka mu kiganiro bagiranye ku wa gatatu tariki 21 Nzeri 2022, mu rugendo shuri uyu mubyeyi yakoranye n’abana bo muri uyu muryangoremezo, bagasura icapiro rya Pallotti Presse Ltd; by’umwihariko ahatunganyirizwa ibinyamakuru bya Kiliziya Gatolika mu Rwanda aribyo Hobe y’abana na Kinyamateka y’abakuru.

Madamu Uwineza Laetitia avuga ko igitekerezo cyo gukorana urugendoshuri n’abana cyashingiye ku kagoroba k’abana bo muri uyu muryango remezo bahuriramo rimwe mu cyumweru, bakaganira ndetse bakanahabwa inyigisho zijyanye n’uburere bwiza n’izo ukwemera.

Madamu Uwineza Laetitia aragira ati “ Mu kagaroba k’abana, abana barasabana, bakamenyana hagati yabo, kandi bakigishwa amasengesho. Ni umwanya abana baba babonye wo gukina no gusabana gikristu, bayobowe n’umuntu mukuru kandi wizewe bityo bakahatorezwa uburere bwiza bwubakiye ku bukristu, ndetse nimbonezamubano.”

Akomoza ku kamaro ko kujyana abana mu rugendo shuri, Laetitia avuga ko n’ubusanzwe abana bakunda gutembera, bagashyira amatsiko kuri byinshi baba bibaza; akavuga ko kubatemebereza ahakorerwa ibikoresho by’ubuyoboke nko muri Pallotti Presse Ltd, bakibonera uko akanyamakuru k’abana “Hobe” gategurwa bizabafasha kurushaho gukunda kugasoma bakunguka ubumenyi bwandikwamo.

Kaneza Divine umwe muri aba bana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza avuga ko mu kagoroba k’abana yishimira guhura na bagenzi be b’urungano, bakigishwa ijambo ry’Imana n’amasengesho. Avuga kandi ko muri aka kagoroba abana bahafata nk’andi mahirwe bahabwa n’ababyeyi yo kunguka izindi nshuti n’abavandimwe, ziyongera kubo babana mu rugo, ku ishuri n’abo bafitanye isano.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose