Groupe Scholaire Notre Dame de Lourdes Byimana yahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya ishuri ryisunze.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare 2026, ishuri rya Groupe Scholaire Notre Dame de Lourdes Byimana ryahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourdes ryisunze.
Igitambo cya misa yo kwizihiza umunsi mukuru w’ishuri ryitiriwe Bikira Mariya umwamikazi wa Lourde Byimana cyatuwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi. Ibirori kandi byitabiriwe n’umunyamabanga mukuru w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda Padiri Vedaste Kayisabe, Padiri Syliver Komezusenge umuyobozi w’urukiko rwa Kiliziya mu nama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda na Padiri Prof.Dushimimana Fidele umuyobozi w’ishuri rikuru rya Kabgayi ICK n’abandi basaseredoti batandukanye baje kwifatanya n’ishuri guhimbaza umunsi mukuru waryo.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye abana barererwa muri iri shuri gukunda Bikiramariya umubyeyi ishuri ryabo ryaragijwe . Ati’’ Bikira Mariya ni umubyeyi w’ishuri ryanyu ariko ni umubyeyi wa buri wese muri mwe, ni mumukingurire imitima yanyu maze murebe ukuntu amasoko y’imigisha adudubiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Uko mukura mugende mutatswe n’imigisha y’Imana kandi munabere na bagenzi banyu isoko y’imigisha.’’
Myr yabwiye abahawe amasakaramentu ko Imana ibahamagaye kandi ibahaye ubutumwa bw’uko ishaka gutura mu buzima bwabo, kugendana nabo no kubaha imbaraga zayo ndetse no kubuzuzamo ingabire zayo. Ati’’Bana mugiye guhabwa amasakaramentu nimufungure imitima y’ubuzima bwanyu,Imana irashaka kugendana namwe, kubaha imbaraga mukeneye no kubuzuzamo ingabire zayo. Amasakaramentu y’ibanze mu buzima bwa Gikristu ntabwo ari igihembo cy’abantu b’intungane, ni impano y’Imana ihabwa abashaka kujya mbere mu kwemera no mu mubano wabo n’Imana .’’
Myr Balthazar yageneye ubutumwa abana bahawe amasakaramentu y’ibanze mu byiciro bitatu abasaba kwitegura neza. Yagize ati ‘’ Bana mugiye guhabwa Batisimu Imana irababwira iti uri umwana wanjye nkunda cyane unyizihira. Bana mugiye gukomezwa Imana irababwira iti’’ Ngiye kubaha Roho mutagatifu kugira ngo mugire imbaraga n’ubutwari n’ubushobozi bwo gukunda no guhamya ukwemera kwanyu. Naho abahawe ukaristiya ya mbere, Myr yababwiye ko Yezu ubwe ababera ifunguro n’inshuti babana kugira ngo batagenda bonyine mu rugendo rw’ubuzima, ahubwo kugira ngo bagendane kandi ababesheho.
Yabasabye gukomeza gusabira ishuri ryabo ryitiriwe umwamikazi w’i lourde, kugira ngo rikomeze ribe ahantu buri wese yigira ubumenyi, abonera ubuhanga, ariko cyane cyane iri shuri ribe igicumbi cy’ukwemera ukwizera n’urukundo. Yavuze ko abana bahawe amasakaramentu bakomeza kubasabira kugira ngo bazabe koko ibimenyetso bizima by’uko Imana ikomeza gukora ibitangaza no mu buzima bw’urubyiruko nkabo.
Myr Balthazar yanavuze ko umunsi w’ishuri udakwiye kuba ibirori birangira gutyo gusa, mu mihango , mu misango, mu kurya no mu kunywa, ahubwo ukwiye kubera abawuteguye umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma bakongera kureba amateka y’ishuri , uko ryavutse n’imbuto ryeze cyangwa se ibigwi biherekeje ishuri.
Umuyobozi w’ishuri rya Notre Dame de Lourde Byima Sœur Valerie Nyiransabimana yavuze ko kwizihiza umunsi mukuru w’ishuri ari n’umwanya wo gushimira Umubyeyi Bikiramariya kuko muri iri shuri hari ibitangaza byinshi Bikira Mariya ahakorera. Yagize ati’’ Ubuhamya natanga , hano muri iri shuri hari ibitangaza byinshi Bikira Mariya ahakorera. Iri ni ishuri rya Kiliziya ryakira abana benshi bo mu yandi madini atari abo muri Kiliziya gusa. Abana bahawe amasakaramentu uyu munsi , abenshi ni abavuye muri ayo madini yandi, bahitamo kuza muri Kiliziya Gatolika. Ibi bitugaragariza ko ingero nziza babona n’ibikorwa byiza byivugira ari byo bituma bafata ingamba zo kuza muri Kiliziya Gatolika, tukabakira, bagahabwa amasakamentu bityo bakaba batunejeje. Iri shuri riha abana bose uburenganzira bwo kugira aho basengera, tukagira umwanya wo kubakundisha Imana n’umubyeyi Bikira Mariya bityo bigafasha abana kubaho neza bafite icyerecyezo.’’
Banangabo Dosita umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana , umwe mu bahawe amasakaramentu by’umwihariko isakaramentu ryo gukomezwa. Yabwiye Kinyamateka ko yishimye kuba yahawe iri sakaramentu ryo gukomezwa kuri uyu munsi wa Bikira Mariya umwamikazi wa Lourde. Agira ati ‘’Uyu munsi nakomejwe, nakiriye ingabire za Roho Mutagatifu , ndumva binshimishije cyane kuko ubu nanjye nabaye umuntu mukuru muri Kiliziya , nkaba nshobora kubyara umwana muri Batisimu.’’
Umunyeshuri Dosita akomeza avuga ko mu gihe yigaga mu mashuri abanza,igihe cyo kujya kwigira amasakaramentu cyageze , we agahitamo kubanza gutegura ikizamini cya leta, yumva yizeye ko natsinda azakomerezwa ku ishuri muri secondaire. Aha ni naho bahera bashima gahunda yo gufasha abana baza kwiga muri iri shuri batarahawe amasakaramentu y’ibanze yose, kuko babafasha kandi neza bityo bakayahabwa.
Ishuri ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourde ( Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana) buri tariki ya 11 Gashyantare bizihiza umunsi mukuru wa Bikiramariya umwamikazi wa Lourde akaba n’umurinzi waryo. Ryashinzwe n’ uwari umukuru w’umuryango wa Benebikira Mama Marie Tereze KAMUGISHA, mu mwaka w’1956-1957 rigiye kuzuza imyaka 70 rishinzwe.Ni ishuri ryigamo abana b’abakobwa gusa ,kuri ubu rikaba rifite abanyeshuri 820.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.