Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Gusubiza itangira ry’umwaka w’amashuri muri Nzeri byitezweho umusaruro mwiza

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka tariki 16 Nzeri 2022, Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’ Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yatangaje ko Kiliziya yishimiye kuba umwaka w'amashuri ugiye kongera gutangira mu kwezi kwa cyenda, avuga ko bizatuma umusaruro w’uburezi wiyongera.

Gusubiza itangira ry’umwaka w’amashuri muri Nzeri byitezweho umusaruro mwiza
Gusubiza itangira ry’umwaka w’amashuri muri Nzeri byitezweho umusaruro mwiza

Musenyeri Rukamba yagize ati“ Ihinduka ry’ingengabihe y’umwaka w’amashuri, umwaka ugasubira gutangira mu kwa cyenda natwe twararyishimiye cyane. Bizafasha abana kwiga neza, nta ntugunda. Hari igihe mu mashuri amwe n’amwe mu Rwanda mu mpeshyi amazi abura, ugasanga abana bafashe indobo, barajya gushaka amazi hirya no hino.”

Mu myaka itandukanye, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ntibahwemye gusaba Leta ko yasubiza itangira ry’umwaka w’amashuri muri Nzeri kugira ngo bifashe abanyeshuri kudahura n’ibihe by’impeshyi birangwa n’izuba ryinshi mu Rwanda, ndetse muri iyi mpeshyi ukaba ari n’umwanya wo kuruhuka, gusangira n’abavandimwe no kwishimana n’imiryango; dore ko ari nacyo gihe ahenshi mu madini na Kiliziya Gatolika hatangwa amasakaramentu atandukanye.

Mu nama y’umushyikirano ya 15 yateranye mu Ukuboza 2017, Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru yafashe ijambo maze asaba Leta ko yakwigana ubushishozi ikibazo cy’imyigire y’abanyeshuri mu mpeshyi, agaragaza kwiga muri iki gihe ko bibangamye.

Myr Seriviliyani yavuze ko mu mpeshyi ariwo mwanya abana baba bafite wo kumenyana n’abavandimwe, bityo mu gihe iyi mpeshyi igeze abana bari ku mashuri aya mahirwe abacika kandi ari ingenzi mu buzima . Myr Seriviliyani yagize ati “ Muri ayo mezi yo mu cyi, mu miryango habamo iminsi mikuru myinshi, ubukwe, amsakaramentu, yubile….akaba aribwo abana baba bakenewe mu rugo muri wa muco wo kubana nk’umuryango.”Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yamusubije ko byatekerejweho kandi igisubizo kizaboneka mu minsi ya vuba.

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika 2017 ku rwego rw’igihugu cyizihirijwe i Zaza muri diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Selesitini Hakizimana umwepiskopi wa Gikongoro wari uhagarariye Myr Filipo Rukamba ushinzwe amashuri gatolika utari wabashije kuboneka, yavuze ko abanyeshuri babangamiwe no kwiga mu mpeshyi, asaba Leta ko yahindura ingengabihe y’umwaka w’amashuri.

Myr Selesitini Hakizimana yagize ati“ Ndagira ngo ngire icyo nisabira umushyitsi mukuru, mu rwego rwo kunoza imikoranire myiza isanzwe iranga Kiliziya na Leta mu burezi; ndahera ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri . Hashize igihe twifuza ko umwaka w’amashuri wajya utangira mu kwezi kwa Cyenda ukarangira mu kwezi kwa Gatandatu.” Akomeza agira ati “Impamvu ni nyinshi ariko cyane cyane ni igihe cy’izuba n’ibura ry’amazi tuzi twese ko biremerera abana bacu baba ku mashuri mu kwezi kwa munani, hakiyongeraho na gahunda zinyuranye ziba ziri muri ayo mezi ku rwego rwa Kiliziya no mu buzima mbonezamubano bibangamira cyane abarezi baba bagomba kuzitabira. ” Dr. Michel Rwibasira wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi muri uyu muhango yavuze ko bazabyigana ubushishozi n’abo bireba, maze iki kibazo kigakemuka.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye gahunda yo gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika 2018, ibirori byabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 22 Kamena 2018; Na none Musenyeri Filipo Rukamba yongeye gusaba Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yari ihagarariwe na Minisitiri Dr. Eugene Mutimura muri uyu muhango ko bareba uko bahindura ingengabihe y’umwaka w’amashuri mu Rwanda kuko ibongamye.

Myr Filipo Rukamba yagize ati “Twongeye kubasaba ko ingengabihe y’umwaka w’amasomo yahinduka kuko ibangamiye abana ndetse n’ababyeyi cyane cyane ibirebana no kwiga mu Cyi kuko bifite ibibazo byinshi.”Muri uwo muhango, Minisitiri Mutimura yavuze ko iki kibazo bakimenye kandi ko hari yatangiye guhindurwa.

Mu mwaka wa 2005 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uko umwaka w’amashuri wajya utangira muri Mutarama, bigahuzwa na gahunda isanzwe igenderwaho mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba(EAC). Nyuma y’uko inzobere mu brezi zirimo n’Abepiskopi Gatolika zigaragarije ko ibangamiye imyigire y’abana, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda iherutse gutangaza ko umwaka w’amashuri 2022/2023 uzatangira muri Nzeri uyu mwaka. Biteganyijwe ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 26 Nzeri 2022.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose