Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Gutuma abafite ubumuga bose biga birareba buri wese

Mu birori byo gusoza icyumweru cy'Uburezi Gatolika ku rwego rw'igihugu, byabereye i Kabgayi kuwa 7 Kamena 2024, Abepiskopi, abayobozi n'abandi bari bitabiriye ibi birori bafatanyije gutabariza abafite ubumuga, kugira ngo na bo babashe kubona uburezi bubagenewe n'ibindi byose bakenera kugira ngo babeho neza kandi batere imbere.

Gutuma abafite ubumuga bose biga birareba buri wese
Gutuma abafite ubumuga bose biga birareba buri wese

Myr Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe amashuri mu Nama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yasabye abapadiri, abarezi, abihayimana, abayobozi, n'abana ko aho bazajya bumva umuntu ufite ubumuga bagomba kubivuga bagashaka uko yafashwa.

Myr Filipo, yibukije ko biri mu nshingano za buri wese kwita ku bafite ubumuga kandi uzabyirengagiza Imana izabimubaza.

Ati "Buri wese yumve ko bimureba kuko abo bantu Imana izabatubaza kuko idusaba kwita kuri abo bantu b'intege nkeya."

Dr Mukarwego Bety Nasiforo, umuyobozi w'Ihuriri ry'Imiryango y'Abantu bafite ubumuga (NUDOR), akaba ashinzwe gukora ubuvugizi mu burezi budaheza mu Rwanda avuga ko n'ubwo Kiliziya Gatolika yitaye ku burezi bw'abantu bafite ubumuga, bihereye kuri Gatagara yashinzwe na Padiri Fraipont, hirya no hino hakiri abana babuzwa amahirwe yo kwiga kubera imyumvire ikiriho ko abafite ubumuga ntacyo bashoboye cyangwa kubera ko nta mashuri yabugenewe ahari yabafasha.

Ati "Abafite ubumuga benshi ntabwo barashobora kujya mu mashuri. Hari bamwe bakiri mu ngo kubera ibintu byinshi bitandukanye cyane cyane imyumvire y'ababyeyi babo, babona ko kujyana umwana ufite ubumuga ku ishuri ntacyo bimaze."

Ahereye ku rugero rw'amateka ye, Dr Mukarwego ubana n'ubumuga bwo kutabona ariko bikaba bitaramubujije kwiga akaminuza ndetse ubu akaba ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, yagaragaje ko ufite ubumuga iyo abashije kwiga atera imbere akigirira akamaro, akakagirira umuryango we n'igihugu muri rusange.

Dr Mukarwego avuga ko hakenewe ubuvugizi kugira ngo iyi myumvire ihinduke, abafite ubumuga bafashwe kwiga kugira ngo bubake umusingi w'imibereho myiza.

Sekarema Jean Paul, umukozi muri NUDOR ushinzwe umushinga wo kongerera ubushobozi abana n'urubyiruko bafite ubumuga, avuga ko n'ubwo haba ku ruhande rwa Kiliziya na Leta hari ibyagiye bikorwa, inzira ikiri ndende kuko hakiriho ibibazo bituma uburezi bw'abafite ubumuga bugorana.

Kimwe mu byo agaragaza, ni ukuba uburezi bw'abafite ubumuga buhenda, bigatuma bigora ababyeyi gufasha abana babo kugera ku mashuri yihariye. Asaba ko gahunda y'uburezi budaheza yarushaho guhabwa imbaraga, abana bafite ubumuga bakabasha kwiga ku mashuri abegereye.

Ati "Kwigisha umwana ufite ubumuga biragora ariko aho kugira ngo ahezwe cyangwa yimwe amahirwe yo kwiga yahabwa umwanya wihariye n'amasaha y'inyongera na we akabasha kugaragaza ibyo ashoboye. Ashobora kunanirwa gufata ikaramu ngo yandike, ariko akabasha gufata mu mutwe, akamenya kuvuga neza imivugo, ibisigo, kuririmba n'ibindi. Iyo ahawe umwanya agaragaza ibyo ashoboye kandi neza."

Soeur Pelagie Nyiranyandwi, umubikira w'Izuka rya Nyagasani Yezu Kristu, ukorera ubutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi, ku ishuri ribanza rya "La Misericorde", aganira na Kinyamateka, yatinyuye abarezi bagifite impungenge zo kwigisha abafite ubumuga. Avuga ko kwigisha abana bafite ubumuga bishoboka kuko na bo biga kandi bagatsinda.

Ati"Uburezi bw'abantu bafite ubumuga buracyahenze. Badufashije, abafite ubumuga bakitabwaho mu mashuri yegerejwe abaturage hirya no hino, ntabwo uburezi bw'abafite ubumuga bwakomeza guhenda."

Dr Mukarwego asaba inzego zibishinzwe kwita ku bafite ubumuga kuko bifitemo ubushobozi bwo gukora ibintu bitandukanye byafasha mu iterambere ry'igihugu.

Muri 2019 ni bwo NUDOR yatangije igikorwa cyo kuvuza impanda mu rwego rwo gukangurira inzego zitandukanye gutuma hashyirwaho ibikenewe byose ngo umwana ufite ubumuga yite maze abone umusingi w'imibereho myiza y'ejo hazaza.

Dr Mukarwego Betty, Umuyobozi Mukuru wa NUDOR
Dr Mukarwego Betty, Umuyobozi Mukuru wa NUDOR
"La Misercorde", Ishuri ry'Uburezi Budaheza, ry'Ababikira b'Izuka rya Nyagasani Yezu
"La Misercorde", Ishuri ry'Uburezi Budaheza, ry'Ababikira b'Izuka rya Nyagasani Yezu
Abepiskopi bafatanyije n'abitabiriye Ibirori gutabariza abana bafite ubumuga batiga
Abepiskopi bafatanyije n'abitabiriye Ibirori gutabariza abana bafite ubumuga batiga
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose