HEC yashimye iterambere Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) imaze kugeraho
Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije amasomo muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) mu mwaka w’amashuri 2021/2022; Dr. KUBWIMANA Theoneste wari uhagarariye Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda(HEC) yavuze ko ibikorwa by’iterambere ICK imaze kugeraho ari umusingi mwiza mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku ncuro ya 12 muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi wabereye kuri Sitade ya Muhanga kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, witabirwa n’abanyeshuri 323 basoje amasomo muri ICK , ababyeyi, inshuti, abarimu ba ICK, Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, abahagarariye inzego za Kiliziya ndetse n’iza na Leta, by’umwihariko mu karere ka Muhanga.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Dr. Ndikubwimana Theoneste yavuze ko HEC yishimira ibimaze gukorwa na ICK kuva igishingwa kugeza uyu munsi birimo kongera gahunda z’amasomo zihatangirwa, kwagura ibikorwaremezo, bituma abayigamo basoza amasomo ya Kaminuza bafite ubumenyi n’ubushobozi, bakaza ku isonga ku isoko ry’umurimo haba mu mirimo ya Leta ndetse n’iyo abikorera.
Myr Smaragde MBONYITEGE, Umuyobozi w’ikirenga wa ICK witabiriye uyu muhango; yavuze ko na we aterwa ishema n’uko ICK igenda ikura kandi yaguka haba mu kongera umubare w’abayigana, gahunda z’amasomo zihatangirwa ndetse no kwagura umubano ifitanye n’izindi kaminuza zaba izo muri Afurika no mu mahanga.
Myr Smaragde yavuze ko ICK yakira abantu bo mu ngeri zitandukanye barimo n’abasanzwe bafite imirimo bakora, bagahitamo kuyigana kugira ngo bongere ubumenyi kandi barusheho kunoza ibyo bakora. Asaba abahawe impamyabumenyi kudategereza ko bazahabwa akazi, ahubwo bakihutira no guhanga imirimo mishya, ngo kuko iyo umuntu afite uburere bwiza aba afite amahirwe yo kugera ku byiza byose yifuza kugeraho.
Habimana Felicien wavuze mu izina ry’abahawe impamyabumenyi ku ncuro ya 12 yavuze ko kuba abiga muri ICK bahungukira ubumenyi, banahatorezwa indangagaciro za kimuntu zishingiye ku Iyobokamana zibafasha kuba inyangamugayo n’abantu bazima mu mirimo bakora mu ngeri zitandukanye, haba mu Itangazamakuru n’Inozabubanyi, Imbonezamubano, Ubukungu n’Ibaruramari, Iterambere ry’imijyi n’icyaro, ndetse n’Uburezi.
Abanyeshuri 323 nibo bahawe impamyabumenyi na ICK, barimo 124 barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu burezi (Diploma in Education), 30 barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu burezi (Bachelor’s Degree in Education), 18 barangije icyiciro cya PGDE (Post Graduate Diploma in Education), 38 barangije mu Itangazamakuru n’Inozabubanyi(Bachelor’s Degree in Journalism and Public relations), 20 barangije amasomo mu Bumenyi bw’Iterambere(Bachelor’s in Sciences of Development), na 94 barangije amasomo mu Mbonezamubano, Ubukungu n’Icungamari (Bachelor’s Degree in Social, Economics Sciences and Business Management).
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.