Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

I Kibeho hasojwe umwaka wahariwe kwita ku burere bw'abana mu mashuri

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kamena I Kibeho kwa Nyina wa Jambo hizihirijwe ibirori byo gusoza ku rwego rw'igihugu umwaka wahariwe kwita ku burere bw'abana mu mashuri.

I Kibeho hasojwe umwaka wahariwe kwita ku burere bw'abana mu mashuri
I Kibeho hasojwe umwaka wahariwe kwita ku burere bw'abana mu mashuri

Ibirori byitabiriwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perrzida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda n'abandi Bepisikopi baturutse mu madiyosezi atandukanye. Byitabiriwe kandi n'abayobozi mu nzego za Leta bari barangajwe imbere na Nyakubahwa Minisitiri Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi.

Nk'uko Karidinali yabisobanuye, gusoreza umwaka w'uburezi i Kibeho wabaye umwanya mwiza wo gutura abana, umubyeyi Bikira Mariya urugero rw'ababyeyi.

Karidinali Kambanda avuga ko uyu mwaka wagiyeho mu rwego rwo kwibutsa ababyeyi guha abana umwanya w'ibanze no kwibutsa agaciro k'uburezi mu gutegura ejo hazaza heza.

Yagize ati "Abana ni bo Kiliziya y'ejo n'igihugu. Ni ngombwa rero kubaha umwanya uhagije no kubitaho bihagije , tukabaha umwanya w'ibanze. Ababyeyi turabasaba kwita ku nshingano zanyu mu bikuye ku mutima, muzirikana ko abana uko tubarera ariko bazadushajisha, ibyiza tubatoje bazabikomeza kandi bizatugarukira mu zabukuru."

Myr Celesitini Hakizimana, umwepiskopi wa Gikongoro yibukije ababyeyi ko bafite inshingano yo kuruhura abana baremerewe na byinshi muri iki gihe. Ati "Abana bacu muri iki gihe bafite byinshi bibaremereye kandi nitwe tugomba kubaruhura. Bidusaba kwigira kuri Yezu kuko ari we murezi mwiza kandi nyakuri, tukigira no kuri Bikira Mariya kuko ari we rugero rw'ababyeyi."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi Twagirayezu Gaspard wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare rwayo mu burezi. Yashimiye by'umwihariko gahunda yo gutega abana amatwi. Yijeje ko Minisiteri y'uburezi izakomeza gufatanya na Kiliziya gushaka ibyibanze kugira ngo ntihazagire umwana ubura uburenganzira bw'ibanze ku burezi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose