"Ibya Shitani birasharira kandi bigasiga bikumugaje",Inama Sr Immaculée yagiriye urubyiruko
Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Kanama 2023 Urubyiruko rwitabiriye Forumu ya 20 irimo kubera i Kigali rwahawe impanuro na Soeur Uwamariya Immaculeé wabibukije ko Yezu abakunda bihebuje ko badakwiye kumuvaho ngo bahungire ahandi kuko ari we gisubizo gikwiye cy'ibibazo byabo.
Ni inyigisho urubyiruko rwakurikiye runyotewe no kuyumva, yari ifite insanganyamatsiko igita iti “Nimuhumure isi narayitsinze”( Yh 16,33). Yibanze ku ngingo 5 ari zo: Ukunzwe n’Imana, Yezu azi byose, Yezu azi isi urimo, Ba maso kandi usenge,Ntabwo Yezu yagukiza umuhunga.
Soeur Immaculée Uwamariya yatangiye abwira urubyiruko ko Rukunzwe n’Imana kandi abifuriza kwakira urwo rukundo ku buryo barwumva neza.
Yagize ati “Yezu yaragukunze kandi nta n’undi muntu kuri iyi si wagukunda nkawe. Uyu munsi dufate urukundo rwa Yezu nk’impano idasanzwe y’akataraboneka kuko abadukunda bose ntibageza aha Yezu.“
Yakomeje avuga ko abajene bemeye Yezu, bakemera urukundo rwe yahindura amateka yabo,yahindura n’ubuzima bwabo. Ibyari umwijima byahinduka urumuri.
Ati” Uwahuye na Yezu atangira kugira indi ngendo n’indi mvugo n’ imyitwarire, igihe cyose uwahuye na Yezu asa nkawe. Ndabifuriza ko muzava muri iyi forum mwahindutse ukundi."
Sr Immaculée yasabye urubyiruko kudaterwa ipfunwe n'urukundo rwa Yezu ahubwo bakarwiratana ndetse bakemera kuyoborwanawe.
Yagize ati "Uko utinyuka kubwira abantu ko kanaka agukunda ukumva biguteye ishema , uyu munsi ugende ubwira abantu bose ko Yezu agukunda. Ndakwifuriza ko Yezu agukunda ukabyumva kuko nta kintu kivuna nko gukunda umuntu nta bimenye .
Umujeunes utayoborwa na Yezu ararindagira, iyoagenda bagira ngo arabona kandi atabona ari impumyi. Yezu agukunda igihe cyose, kandi ni muzima mu mateka yawe ntako bisa kuba uwa Yezu.
Yezu azi byose: Yezu arakuzi wese, azi ububabare bwawe, azi ibigeragezo unyuramo byose."
Agaruka ku bibazo byugarije urubyiruko, Sr Immaculée yasabye urubyiruko kudashakira ibisubizo kwa shitani ahubwo bakisunga Yezu kuko azi ibibazo bafite kandi abiha igisubizo gikwiye.
Yagize ati “Yezu aziko ko uri agatunda gahishije,azi ko uri umupampe ku buryo buhagije. Ibitarimo Yezu mujye mubyirinda , Yezu azi ko mukeneye kubaho ariko ntabwo yifuza ko mubeshwaho n’ibyashitani kuko bisiga umuntu ari igisenzegeri, nimukomere ku ndangagaciro z’ubukristu. Yezu azi ibibazo byawe byose, gutera ivi si isakaramentu ryo gushyingirwa, abajene tureke kwishyiramo ibidafite akamaro, tumenye guhitamo ikiza."
Yezu azi isi urimo: azi ko isi yacu idasakaye ,azi ko harimo ababeshya abandi urukundo kandi nyamara bagamije kubagusha mu bishuko. Iyi si nta mpuhwe ifite, iyo utitonze iragusebya ubundi ikagusezeraho. Nujya ugera mu bibazo bikugarije jya ubwira byose ko ufite Yezu. Ubwire ubukene uti mfite Yezu , ubwire n’abagushuka uti mfite Yezu."
Yakomeje asaba urubyiruko kwirinda ibisubizo bitari byo bibarangaza bikabakura kuri Yezu. Ati "Ibitarimo Yezu mujye mubyirinda, Muri iki gihe urubyiruko rufite ingusho nyinshi ,ubushomer, ikoranabuhanga ryihuta kandi ribakurura vuba, imikino y’amahirwe, urusimbi, inkundo zipfuye, kubeshywa umutungo n’undi mukiro n’ibindi byinshi. gusa byose Yezu arabizi mugomba kubibwira ko mufite Yezu kandi hari ibidakorwa n’umukristu wamenye Yezu."
Yasabye kandi urubyiruko kwirinda kujarajara kuko byabakura amata mu kanwa. Ati "wijarajara ushakisha ubwiza bw’Imana. Hitamo kuba umukristu gatolika kandi ubyishimire utishushanya. Ati “Yezu agukunda uko uri. Wikwihindura ukundi, ibyiza by’Imana bitagucika. Ishimire uko usa,uko ubayeho kuko uri igitangaza cy’Imana. Mwakire urukundo rw’Imana kandi ibyiza mwahawe mubirinde. Ibibi bya shitani biri ku muryango nk’uko na Yezu ari ku muryango wawe. Yezu agukunda uko uri, wijya hirya no hino kugira ngo ingabire z’Imana zitagucika.”
Muri iyi nyigisho kandi Sr Immaculée yasabye urubyiruko kwitwararika amategeko y'Imana bakirinda ubunebwe kandi bakagira ubutwari bwo kwakira umusaraba.
Yagize ati "Nta burenganzira bwo gucumura bubaho, nta burenganzira bwo kubura ubwenge bubaho. Amategeko y’abantu arahinduka ariko amategeko y’Imana ntabwo asaza nta n’ubwo ahinduka ngo abe expired. Bajene bacu mureke kuba abanebwe, mwikwicara kandi mukeneye kurya. Saint Benedicto yaravuze ngo Senga kandi ukore, umurimo iyo ukozwe neza udufasha gusingiza Imana."
Avuga ku musaraba yagize ati "Umukristu gatolika nta hantu na hamwe yahungira umusara. Umusaraba ni ishema ryacu kuko nta wakunda mugenzi we atababaye, kandi nta n’uwakwitangira mugenzi we atababaye. Yezu niwe udufasha muri byose. Ibya shitani birashira kandi bigasiga bikumugaje uhindutse igisenzegeri, ba maso kugira ngo sekibi atakwinjirana."
Yashoje abwira urubyiruko ko gukorera Yezu biryoshye kandi nta wa mukoreye wahombye. Ati "wasiga Yezu ugasanga nde? Byaba ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga. Yezu ni indahemuka kandi ntajya atererana abe. Tumurikiwe n’urugero rwacu Bikiramariya wahagurutse yihuta ajyanye urukundo, natwe tumurebereho duhaguruke twihuta kandi tujyane urukundo kandi tujyane Yezu tumushyire abatamufite."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.