Ibyo wamenya ku ishuri rigiye gusurwa na Perezida wa Polonye i Kibeho n’aho imyiteguro igeze
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Gashyantare 2024 biteganyijwe ko Perezida wa Polonye Andrzej Duda n’umufasha we Agata Kornhauser Duda bagirira uruzinduko ku butaka butagatifu i Kibeho aho bazasura Ingoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo ndetse n’Ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutabona (EIBC).
Uku gusura i Kibeho ni kimwe mu bikorwa byateganyijwe na Perezida Duda mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kugirira mu Rwanda kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 06 Gashyantare 2024.
Mu gihe habura amasaha make ngo uruzinduko rwa Perezida Duda i Kibeho rutangire, Amakuru Kinyamateka yakuye mu buyobozi bw’ishuri avuga ko bimwe mu bikorwa bizaranga uku gusura iri shuri birimo; gusura ikibuga cy’imikino n’imyidagaduro cyubatswe ku nkunga y’igihugu cya Polonye, gusura icyumba cya mudasobwa n’icyumba gisohorerwamo inyandiko z’abafite ubumuga bwo kutabona (Braille Printing room), gusura isomero ry’abafite ubumuga bwo kutabona no gusura imurikabikorwa ryateguwe mu buryo bwo kugaragaza uko abana bafite ubumuga bwo kutabona biga imibare n’andi masomo ya siyansi.
Biteganyijwe kandi ko nyuma yo gusura ibyo bikorwa, Perezida Duda azageza ijambo ku bazaba bahari. Ni ku nshuro ya mbere iri shuri riraba risuwe n’umukuru w’igihugu.
Kinyamateka yamenye kandi ko Ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona (Education Institute for Blind Children in Kibeho) cyashinzwe n’Umuryango w’ababikira b’Abafransisikani b’Abaja b’Umusaraba b’ I Lask mu gihugu cya Polonye.
Tariki ya 28 Nzeri 2009 nibwo iri shuri ryatangijwe mu Rwanda n’Umubikira Raphaela wo mu Muryango w’Abafaransisikani muri Polonye. Sr. Raphaela watangije iri shuri yaje kwitaba Imana muri 2016 azize impanuka. Kuri ubu ashyinguye muri iki kigo i Kibeho.
Ishuri ryatangiranye abana 21 bonyine kuko babanje gukora igerageza ngo barebe koko niba bizashoboka kwita ku bana batabona.
Ikigo cyakomeje gutera imbere kigira amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 nibwo Ministeri y’Uburezi yemereye iri shuri gutangiza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu mashami ya LEFK (Ubuvanganzo, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswayile (LEFK) n’Amateka, Ubumenyi bw’isi n’Ubuvanganzo (HGL)
Kuri ubu iri shuri rifite abanyeshuri basaga 190 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.
Intego y’ishuri ni ukwigisha abana batabona, gufasha imiryango ikennye y’abantu batabona kugira ngo bakire kubaho batabona no kubaherekeza mu byiciro by’ubuzima bitandukanye.
Ku mitsindire, iri shuri riza mu mashuri icumi atsindisha neza mu Ntara y’Amajyepfo ndetse rikanaza ku mwanya wa mbere mu mitsindire ku rwego rw’Akarere ka Nyaruguru mu kiciro cy’amashuri abanza.
Iri shuri riherereye mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Kibeho, umuterankunga waryo w’ibanze ni Igihugu cya Polonye kuva ryashingwa muri 2009.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.