Icyumweru cy’uburezi Gatolika kiziga ku ruhare rw’umuryango mu myigire y’abana
Ubunyamabanga bw’Abepiskopi bushinzwe uburezi Gatolika bwatangaje Insanganyamatsiko y’igikorwa cyo guhimbaza icyumweru cy’uburezi Gatolika giteganyijwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.
Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga bw’Inama y’Abepiskopi bushinzwe Uburezi Gatolika “SNEC”, igaragaza amabwiriza azagenderwaho mu kwizihiza icyumweru cy’Uburezi Gatolika mu mwaka wa 2022 hagaragajwe ko umuryango ufite uruhare ndasimburwa rwo gufasha umwana kwiga neza no gukura neza afite ubumenyi n’uburere bwiza.
Insanganyamatsiko y’icyumweru cy’uburezi 2022 iragira iti “Kubaka no kuba mu muryango mwiza bidufashe kwigana umwete”. Ikazagenda igarukwaho mu bigo by’amashuri,no nama ku rwego rwa paruwasi n’ahandi hagamijwe gufasha ababyeyi kumva uruhare bafite mu burezi, no gufasha abana kumva icyo basabwa nyuma y’uko ababyeyi babo baba bamaze kuzuza inshingano zijyanye no kurera.
Nk’uko bigaragara muri iyo nyandiko, SNEC igaragaza ko icyumweru cy’Uburezi Gatolika mu mwaka wa 2022 kizizihizwa kuva tariki 16-22 Gicurasi 2022 ku rwego rwa paruwasi, tariki 20 Gicurasi 2022 kikazizihirwa ku rwego rwa diyosezi, naho ku rwego rw’igihugu uyu munsi ukazizihizwa tariki 3 Kamena 2022, muri diyosezi ya Butare.
Mu kunoza imigendekere myiza y’iki cyumweru, hateguwe kandi n’amarushanwa agenewe abanyeshuri mu mashuri abanza n’ ayisumbuye baba abiga bataha n’abacumbikirwa mu bigo. Aya marushanwa akaba agizwe n’imivugo, indirimbo, inkuru zishushanyije, n’ikinamico zanditse; amarushanwa akazakorwa kuva ku rwego rw’ikigo kugera ku rwego rw’igihugu aho abanyeshuri bazafashwa gutanga ubutumwa bujyanye n’insanganyamatsiko. Hateguwe kandi Noveni izakorwa mu bigo by’amashuri hose n’isengesho ryihariye rizajya rivugwa mu gitondo mbere yo gutangira amasomo n’ahandi mu ruhame abanyeshuri n’abarezi bateraniye.
Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cyatangiye guhimbazwa mu mwaka wa 2008, ubu kikaba kigiye guhimbazwa ku nshuro ya 14.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.