Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ikibazo cy'umuhanda Rugobagoba-Mugina cyagaragajwe nk'igikomeje gukoma mu nkokora iterambere rya Collège Saint Ignace Mugina

Mu birori by'Ishuri rya Collège Saint Ignace Mugina, byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nyakanga 2023, ubuyobozi bw'ishuri bwamurikiye abashyitsi iterambere rikomeje kugeraho nk'inyenyeri y'amayaga ariko bugaragaza n'ikibazo cy'umuhanda ugera kuri iri shuri gikomeje kubangamira ibikorwa byaryo.

Ikibazo cy'umuhanda Rugobagoba-Mugina cyagaragajwe nk'igikomeje gukoma mu nkokora iterambere rya Collège Saint Ignace Mugina
Ikibazo cy'umuhanda Rugobagoba-Mugina cyagaragajwe nk'igikomeje gukoma mu nkokora iterambere rya Collège Saint Ignace Mugina

Padiri Nsengiyumva Jean Claude, umuyozi wa College Saint Ignace Mugina yagize ati "Turashimira Imana yadufashije kugera ku ntambwe ishuri ryacu rigezeho mu iterambere ry'imyigishirize ndetse no mu bikorwa remezo, ishuri rya Saint Ignace riherutse kubyara ishuri ry'imyuga TSS Mugina mu gusubiza icyifuzo cy'abayeyi bifuzaga ko ku Mugina haba ishuri ry'imyuga."

Yakomeje agira ati "Iri shuri ni igikorwa cy'amajyambere dufite hano ku Mugina, ryagize amateka maremare mu mibereho yaryo ariko icyo twishimira ni uko ishuri rya Saint Ignace ryakomeje kubaho kandi ritanga uburezi bwiza. Imbogamizi ikomeye dufite kugeza ubu ni umuhanda wa Rugobagoba uduhuza n'abo mu bindi bice wangiritse cyane ku buryo ugiye gutuma Mugina itaba nyabagendwa aho dufite impungenge z'uko hatagize igikorwa vuba, mu myaka iri imbere nta mubyeyi wakongera kwemera ko umwana we aza kwiga ku Mugina. Ubu abana bagiye kujya mu biruhuko ariko ni ikibazo gikomeye cyane kuri twebwe kuko kubabonera uburyo bwo gutaha bitatworohera kuko na campany zitwara abagenzi zitemera kuza muri uyu muhanda wa Mugina. Abayobozi bakarere turabasaba ngo barebe icyakorwa kugira ngo umuhanda wa Mugina wongere kuba Nyabagendwa."

Umuhanda Rugobagoba-Mugina-Mukunguri ukomeje kwibazwaho n'abawugenda ndetse n'abatuye utwo duce bibaza ukuntu umuhanda wakwangirika bigeze aha inzego zibishinzwe ntizigire icyo zibikoraho.

Ni umuhanda wapfuye ku buryo bukabije, wuzuyemo imikuku n'ibinogo kuva Rugobagoba kugera ku Mugina. Kuwugendamo ni ukugenda nko mu myobo umanuka umwe uzamuka undi.

Abaturiye uyu muhanda babwiye Kinyamateka ko hari n'abahaza batahazi hakaba igihe imodoka zabo zicitse ibyuma bikabagora kuzihakura. Moto zijya ku Mugina nazo inyinshi zirajegera kubera ububi bw'umuhanda. Iyo uvuze ikibazo cy'umuhanda bose bakoma amashyi basaba ko cyakwihutishwa kuko umuhanda ubahangayikishije. Bakoresha imvugo bita kwinginga akarere ngo kabagirire impuhwe kabakemurire iki kibazo. Kugera ubu ku Mugina hajyayo taxi nkeya ku buryo abagenzi benshi bakoresha moto. Abacururiza ku Mugina bavuga ko hari abajya kurangura I Kigali babwira umushoferi ko bataha ku Mugina agahita abisubirana avuga ko imodoka ye itajya ku Mugina.

Nk'uko ubuyobozi bwa College Saint Ignace Mugina bwabitangarije Kinyamateka, iyo abanyeshuri batashye biragorana cyane kubabonera Bisi zibacyura ku buryo byasabye ikigo kwandikira Nesa gisaba ko abana bataha mu buryo butandukanye n'ubwemejwe kuko batabasha kubona imodoka zibatwarira hamwe umunsi umwe.

Abakoresha uyu muhanda usanga bibaza niba ari mu Rwanda. Abatari basanzwe bahazi cyane cyane ababyeyi baje guhesha abana amasakaramentu wasangaga bavuga bati"Iyo tumenya ko ari gutya hameze ntitwari kuhaza. Bibaza impamvu akarere ka Kamonyi katagira icyo gakora kuri uyu muhanda. Abahazanye imodoka bwa mbere bavuze ko batazi niba bari bubashe kuzigeza ku Muhanda wa Kaburimbo Rugobagoba kubera ububi bw'umuhanda babonye.

Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage madamu Marie Josee Uwiringira yasabye ababyeyi barerera muri College Saint Ignace kwihangana bagakomeza kuba hafi abana babo kuko ikibazo cy'umuhanda kizwi kandi kikaba kirimo gushakirwa umuti.

Ati "Ikibazo cy'umuhanda utameze neza, natwe nk'akarere turakizi kandi kiratubabaje, ariko turi gushaka icyakorwa kugira ngo uyu muhanda wongere kuba Nyabagendwa. Turabizeza ko hari ikizere kandi turasaba ababyeyi kudatererana abana kubera ikibazo cy'umuhanda."

College Saint Ignace Mugina yatangiye mu 1993, imaze imyaka 30 ishinzwe n'ababyeyi bo ku Mugina. Ni ishuri ryatangiye ari inderabarezi rusange, riza gusimburwa n'ubuhinzi n'ubworozi. Kuri ubu rikaba ari ishuri ryigisha amasomo rusange mu kiciro rusange ndetse no mu mashami yisumbuye ( General Education ). Rifite amashami atandukanye yiganjemo aya science, rikaba ryigamo abana basaga 800. Mu mwaka wa 2022 College Saint Ignace yibarutse ishuri ry'imyuga Saint Ignace TSS naryo rikataje mu burezi bushingiye ku bumenyi ngiro rikaba ari ishuri rya kiliziya rifashwa na Leta.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose