Ikiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Alexis Ndagijimana Umunyamabanga mushya wa Komisiyo y’urubyiruko
Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2023, Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba akaba anashinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko nu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Padiri Evariste Nshimiyimana wari Umunyamabanga wa Komisiyo y’urubyiruko na Padiri Alexis Ndagijimana wamusimbuye kuri izi nshingano.Umuhango wabereye ku cyicaro cy’iyi komisiyo i Kabgayi.
Mu kiganiro yahaye Kinyamateka yavuze ko ari ubutumwa yakiranye ubwuzu n’ubwoba kuko kuyobora urubyiruko atari ibintu byoroshye n’ubwo asanzwe akunda urubyiruko dore ko yari umuyobozi wa komisiyo y’urubyiruko muri arikidiyosezi ya Kigali.
Yagize ati “Ni ubutumwa nakiranye ubwuzu n’ubwoba : Ubwuzu kubera ko urubyiruko ndukunda kandi tugakundana , ariko kandi harimo n’ubwoba kuko ari inshingano zitoroshye ukurikije ibibazo n’ingorane urubyiruko rufite muri iki gihe, wareba ubushobozi n’ibyo ushoboye ukabona n’ibike cyane ugereranyije n’ibyo bagutezeho ariko tuzafatanya tuyobowe n’isengesho.”
Padiri Alexis Ndagijimna wagizwe umunyamabanga wa komisiyo y’urubyiruko yageneye ubutumwa urubyiruko n’ababyeyi. Ati “Mbere na mbere ndifuza gufatanya n’urubyiruko isengesho kubatura Yezu no kubafasha kwitura Yezu kandi bizakemura byinshi, isengesho ribe ifunguro ridutunga ariko ribe icyarimwe n’umuti utuvura.
Icyakabiri ni ukubwira urubyiruko ko bakunzwe, bakunzwe mbere na mbere na Yezu kandi natwe turabakunda.
Icya gatatu nibakunde ijambo ry’Imana kandi bakunde amasakaramentu, bakunde kiriziya, bakunde igihugu cyacu, bakunde imiryango yabo kandi bakunde abaciye bugufi.
Icya kane ndabwira urubyiruko rwacu kurangamira ijuru, hari byinshi byiza bishashagirana ariko ntihagire ikibabuza kurangamira ijuru. Turifuza urubyiruko rw’Abanyarwanda beza, b’abasirimu, batasigaye inyuma, basobanutse ariko kandi b’abakirisitu bakunda Imana kurusha ibindi byose.
Ababyeyi nabo ubutumwa nabagezaho; bakunde urubyiruko,babumve, baborohere kandi , si byiza guhora bavuga ko urubyiruko rwananiranye kuko iyo umuntu bahora bavuga ko yananiranye koko arananirana. Ikindi ababyeyi babe hafi y’urubyiruko,babagire inama kandi babafashe ndetse bahore babasabira mu isengesho kuko ntaho Imana itakura umuntu. Isengesho n’urukundo ni imiti ivura indwara nyinshi cyane cyane izugarije urubyiruko.’’
Komisiyo y’urubyiruko ifite icyicaro muri Diyosezi ya Kabgayi paruwasi ya Kabgayi ahitwa Cite Nazareti Mbare. Padiri Alexis wahawe kuyiyobora ni Umusaseredoti wa Arkidiyosezi ya Kigali, abarizwa no muri Kominote ya Emmanuel akaba asanzwe akuriye komisiyo y’urubyiruko muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.