Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo amashami y’Ubuforomo n’Ububyaza atangire muri ICK

Ku wa 4 Nzeri 2023 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri makuru na Kaminuza (HEC) cyemereye Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi kuba ryatangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mashami y’Ubuforomo n’Ububyaza. Nyuma yo kwegeranya ibikenewe, tatiki 29 Mutarama 2024, ni bwo imfura z'aya mashami zizatangira amasomo.

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo amashami y’Ubuforomo n’Ububyaza atangire muri ICK
Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo amashami y’Ubuforomo n’Ububyaza atangire muri ICK

Mu banyeshuri bazatangira, harimo abagera kuri 77 bemerewe buruse na Leta y’u Rwanda binyuze mu mushinga USAID-IREME.

Mu muhango wo gutanga Impamyabumenyi ku nshuro ya 13 muri ICK, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa ICK yatangaje ko amashami y’Ubuforomo n’Ububyaza yatekerejweho ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima bagamije gutanga umusanzu nka Diyoseya Kabgayi mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’umubare muke w’abaganga no kuzamura urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko kuba kandi iri shami rigiye gutangira ari ikimenyetso kigaragaza ko ICK igenda ikura kandi igenda itera intambwe igana imbere ari nako inatanga umusaruro mwiza muri rusange.

Myr Ntivuguruzwa yakomeje avuga ko iri shuri rije risanga amateka meza yubatswe n’ishuri ryahoze I Kabgayi ndetse ryareze benshi mu baforomo n’ababyaza bo mu Rwanda.

Yagize ati “Ni ishuri rije risanga amateka meza y’ishuri ryahoze ari iry’ubuforomo ku rwego rwisumbuye ryahoze I Kabgayi (Institut Ste Elisabeth Kabgayi) ryareze benshi kandi rifite n’amateka meza. Kuri ubu ninaho ishami ry’ubuforomo n’ububyaza rizajya ryigira. Kubakira kuri ayo mateka meza ishuri ryari ryubatse kuva na kera ni ikintu gikomeye twagereranya nko kuvuka ufite n’amababa agufasha kuguruka.”

Yakomeje avuga ko ICK ishaka gukomeza gushimanagira ireme ry’uburezi mu mashami yayo yose, ari nako bigomba kugenda ndetse bigakorwa ku buryo burushijeho kugira ngo umuntu uzajya usoza amasomo muri ICK azasohoke afite ubumenyi buhagije bwo kwita ku buzima bw’umugana.

Umwihariko wo kwiga mu ishami rishya ICK igiye gutangiza ushingiye kukuba ishuri rizaba rituranye n’ivuriro rishya kandi rigezweho ni ukuvuga ibitaro by’abana n’ababyeyi byuzuye I Kabgayi, n’ibitaro bya Kabgayi nyir’izina byose bizafasha abanyeshuri kubona aho bimenyerereza umwuga bitabagoye.

Ku bijyanye n’amacumbi, ICK itangaza ko uretse umubare muto w’abagore n’abakobwa bashobora gucumbikirwa mu kigo, abagabo bazajya baba hanze y’ikigo.

Amashami y’ubuforomo n’ububyaza aje yiyongera ku mashami 4 Ick yari isanzwe ifite ariyo Itangazamakuru n’inozabubanyi, Ubukungu , uburezi, Icungamutungo, iterambere ry’imijyi n’icyaro n’ibidukikije.

Abanyeshuri baziga ubuforomo n'ububyaza bazajya banabonera aho gukorera siporo
Abanyeshuri baziga ubuforomo n'ububyaza bazajya banabonera aho gukorera siporo
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose