Impanuro Antoni Karidinali Kambanda yahereye Abana bo muri Arkidiyosezi ya Kigali i Kibeho
Mu rugendo nyobokamana abana bo mu maparuwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali bakoranye na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, yabasabye gushimira ababyeyi babo bahora babasabira ku Mana kuva bakibasama kugeza uyu munsi ndetse no gukunda Ishapule kuko ari isengesho Bikira Mariya akunda.
Urugendo nyobokamana rwakozwe n’abana baturutse mu maparuwasi yose ya Arkidiyosezi ya Kigali rwitabiriwe n’abana bagera ku 4000, baherekejwe n’inshuti z’abana mu masantarali yabo, bamwe mu bapadiri bashinzwe iyogezabutumwa ry’abana; bari kumwe n’Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda.
Mbere y’Igitambo cya Misa, abana bakiriwe n’ubuyobozi bw’ingoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro ya Kibeho, Padiri Gatete Jean Pierre Umuyobozi wungirije w’Ingoro ya Bikira Mariya y’I Kibeho abaha inyigisho ku mabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho, banahabwa umwanya wo gutaramira Umubyeyi Bikira Mariya.
Mu nyigisho yabagejejeho, Karidinali Kambanda yabwiye abana ko umwana ari impano y’Imana n’ababyeyi, ko buri mwana Imana imurema imufiteho umugambi n’ubutumwa azakora ku isi, bityo bakaba bagomba kubaha amategeko yayo no kumvira inama bahabwa n’ababyeyi.
Karidinali Kambanda yagize ati “Abana muri impano y’Imana mu miryango yanyu no muri Kiliziya, ababyeyi banyu baba barasabye Imana ngo ibahe umwana; Imana ikumva isengesho ryabo; utaranavuka, papa na mama bawe baba barashimiraga Imana bagutwite. Imana iba ifite icyo iremeye umwana ikamuha ababyeyi, ifite ubutumwa azasohoza, igafatanya n’ababyeyi kumurema, ikaba imufitiye umugambi. Bana mwese Imana yabaremye ibafitiye umugambi, ibafitiye ubutumwa yabageneye muzasohoza.”Avuga ko Umubyeyi na we aba agomba kumenya ko uwo mwana abyaye atari uwe gusa, ko uwo mwana aba ari uwo Imana.
Akomoza ku kamaro k’amazina ababyeyi baha abana ajyanye n’Imana. Karidinali yabwiye abana ko kuba ababyeyi bita umwana wabo Uwimana, Uwamariya, Mukeshimana, Uwayezu n’ayandi biba bifite inkomoko ku isengesho baba baragize mu gihe basabaga Imana ko yabaha uwo mwana, cyangwa isezerano n’igihango bafitanye n’Imana. Ndetse no ku amazina ya Batisimu, izina ry’ umutagatifu umubyeyi ahitiramo umwana aba ari ukumumuragiza, akenshi akaba ari umutagatifu ufitanye amateka n’ababyeyi b’umwana.
Karidinali Kambanda yabwiye abana ko bagomba gukurikiza amategeko y’Imana, bagakunda gusenga cyane nk’uko Bikira Mariya yabisabye mu mabonekerwa y’i Kibeho, bagakunda kujya mu Misa ku cyumweru, mu gihe bageze ku meza bakabanza gushimira Imana,bagasenga mu gitondo na nimugoroba bashimira Imana ko yabarinze, ikindi kandi bakibuka no gusabira ababyeyi babo na bagenzi babo.
Karidinali Kambanda yabwiye abana ko ari byiza ku mwana kwitoza kuvuga ishapule kuko Bikira Mariya ayikunda Cyane. Yagize ati“Abana muvuga ishapule? abana ishapule murayikunda?; Bikira Mariya akunda isengesho ry’ishapule. Na bagenzi banyu bataramenya ishapule mubigishe, mujye mwubaha iminsi mikuru ya Bikira Mariya, kuri iyo minsi ya Bikira Mariya mumwiyambaze, muvuga ishapule.”
Urugendo nyobokamana rw’abana bo muri Arkidiyosezi ya Kigali ruba buri mwaka, Insanganyamatsiko y’urugendo rw’uyu mwaka iragira iti “Mureke Abana bansange.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.