Impanuro za Musenyeri Papias MUSENGAMANA ku bajene bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ku ncuro ya 20
Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye ihuriro ry’urubyiruko gatolika ku ncuro ya 20 ryateraniye muri Arkidiyosezi ya Kigali kuva tariki 23-27 Kanama 2023; Musenyeri Papiyasi Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba akaba anashinzwe Komisiyo y’Ikenurabushyo ry’Urubyiruko mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yahaye urubyiruko ubutumwa bwihariye ruzakomeza kugenderaho iwabo mu maparuwasi n’amadiyosezi yabo. Ni ubutumwa yakubiye mu ngingo 5 zikurikira:
- Ingingo ya mbere: Kubera abandi urumuri.
“Rubyiruko, nimukenyere kandi muhorane amatara yaka, maze nk’umubyeyi Bikira Mariya muhaguruke mwihuta, musange abafite ibbazo binyuranye, mubabere urumuri koko, mubakire mu ndangagaciro n’imgenzo myiza y’ivanjili.”
-Ingingo ya Kabiri: Kwiga kumva no gutega amatwi.
“Rubyiruko, kimwe mu bibazo byugarije urungano rwanyu ni ukutamenya kumva no gutega amatwi Imana na bagenzi bacu, Kubera ibitekerezo by’inzaduka, abantu benshi barimo namwe urubyiruko babangukirwa cyane no kubwira Imana, ndetse no kuyitegeka ibyo bifuza ko ibakorera. Mu mibanire yacu, benshi babangukirwa np kubwira abandi ibyo babakorera, ariko bikabagora gutega amatwi ngo bumve icyo abandi bababwira. Rubyiruko mumurikiwe n’urugero rwa Bikira Mariya, mwige kandi mwitoze kumva no gutega amatwi., Mushishoze, mumenye ijwi ry’Imana ribabwiriza guhitamo ikiri icyiza.”
-Ingingo ya gatatu: Kutagira ubwoba.
“Rubyiruko, Bikira Mariya ntabwo yigeze agira ubwoba cyangwa ngo acike intege abitewe n’ibibazo yahuye nabyo. Yahoraga yiringiye Imana, ibyo bikamuha imbaraga n’ubushishozi bwo kumva neza ibyo abandi badashobora kumva, no kubona neza ibyo abandi batabonaga.” “Rubyiruko hanze aha hari urubyiruko rwihebye rukarangwa n’ubwoba kubera kutabona neza ejo hazaza. Muvane hano umugambo wo kubegera no kubafasha kuva muri ubwo bwoba bw’imihangayiko y’ubuzima.”
Ingingo ya Kane: Kuba abahamya b’urukundo.
“Rubyiruko, umusaraba ni ikimenyetso gikomeye cy’urukundo Imana ikunda abantu, Nk’uko Papa Fransisiko yagize ati Imana irabakunda kandi ikunda buri wese uko ari, uko aje ayisang; Imana irabakunda kandi ikunda buri wese uko aje ayisanga.”
“Rubyiruko ntabwo Imana ibakunda kubera ko muri intungane, ahubwo ibakunda uko muri. Buri wese akaza ayisanga uko ari ariko atari ukugira ngo ikurekere uko uri, ahubwo igira ngo n’uyisanga iguhindure maze ube mushya.Ikurembuze, ikuganishe mu butungane.”
Ingingo ya gatanu: Kurangwa n’ibyishimo.
“Rubyiruko,uwakiriye urukundo by’Imana ahorana ibyishimo bikomeye isi idashobora kumwambura. Ibyishimo ntabwo bituruka mu kwishimisha y’isi yo gushimisha umubiri cyangwa ibindi bidukurura. Hanze aha hari urubyiruko rwinshi ruhora mu mihangayiko no kwiheba ku buryo nta n’icyo rushobora kwimarira. Abo nibo mutumweho kugira ngo mubagarurire icyanga cy’ubuzima babone ibyishimo byo kubaho; bishimire y’uko ari abajene kandi bafite n’abandi benshi babana nabo.”
Myr Papias Musengamana yasabye urubyiruko kujya gusangiza ubutumwa bakuye muri Forumu urundi rubyiruko rutashoboye kuza muri iri huriro, anatangaza ku mugaragaro ko Diyosezi ya Ruhengeri ariyo izakira Ihuriro rya 21 ry’urubyiruko rizaba mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2024.
Ihuriro ry’urubyiruko gatolika ku ncuro ya 20 ryateraniye muri Paruwasi Regina Pacis Remera muri Arkidiyosezi ya Kigali kuva tariki 23-27 Kanama 2023, ryitabirwa n’urubyiruko rugera ku bihumbi bitanu byaturutse mu madiyosezi 9 yo mu Rwanda,rinitabirwa kandi n’urubyiruko rwaturutse muri Diyosezi ya Goma na Bukavu zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse n’urwaturutse mu gihugu cy’u Burundi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.