Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

INES-Ruhengeri mu birori bya Mutagatifu yisunze no gutangiza umwaka wa 2024/2025

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Ukwakira 2024, abagize umuryango mugari wa INES-Ruhengeri iri mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w'umurinzi w'iri shuri, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II.

INES-Ruhengeri mu birori bya Mutagatifu yisunze no gutangiza umwaka wa 2024/2025
INES-Ruhengeri mu birori bya Mutagatifu yisunze no gutangiza umwaka wa 2024/2025

Ibi birori kandi byahujwe no kwishimira umusaruro w'iri shuri mu mwaka w'amashuri ushize by'umwihariko abanyeshuri basaga 800 bahawe Impamyabumenyi tariki 24 Ukwakira 2024 no gutangiza Umwaka w'amashuri 2024-2025.

Ni ibirori bibanjirijwe n'Igitambo cya Misa iyobowe na Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n'Umuyobozi w'Ikirenga wa INES-Ruhengeri

Bimwe mu byo wamenya kuri Mutagatifu Yohani Pawulo II, umurinzi wa INES-Ruhengeri.

Amazina ye ni Karol Józef Wojtyla, yavukiye muri Pologne/Poland tariki ya 18/5/ 1920.

Yohani Pawulo II igihugu cya mbere cya Afurika yagezemo ni DR Congo (Zaire icyo gihe) ni mu 1980, icyo gihe yasuye kandi Congo Brazza, Kenya, Ghana, Burkina Faso (Haute Volta icyo gihe) na Côte d'Ivoire.

Mu bihugu bigize Afurika, yasuye ibirenga 30, yageze mu Rwanda tariki 07/09/1990 avuye i Bujumbura. Abanza i Kabgayi (Gitarama) aho yatanze ubusaseridoti ahitwa i Mbare ubu ni mu Murenge wa Shyogwe.

Nta wundi mushumba wa kiliziya gatolika wagizwe umutagatifu nyuma y'igihe gito cyane nkawe kuko mu 2014 nyuma y'imyaka icyenda gusa apfuye we na Papa Yohani wa 23 bagizwe abatagatifu.Papa Yohani Pawulo II ni we mupapa utari Umutaliyani wari utowe mu myaka 450 yari ishize.

Mu 1946 yagizwe umupadiri, mu 1964 agirwa arkiyepiskopi wa Krakow, hashize imyaka itatu agirwa umukaridinali. Mu 1978 karidinali Wojtyla yatorewe kuba Papa afite imyaka 58 ahita afata izina rya Yohani Pawulo II.

Ubwo yasuraga u Rwanda mu kwa cyenda 1990 mu ikoraniro ry'urubyiruko kuri stade i Kigali yasabye urubyiruko "guhindura u Rwanda rw'imisozi igihumbi, ibibazo igihumbi n'ibisubizo igihumbi."

Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri akaba n'Umuyobozi w'Ikirenga wa INES-Ruhengeri, ni umwe mu bahawe Isakaramentu ry'Ubusaserdoti na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo ll, ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda. Iri Sakaramentu yariherewe ahitwa i Mbare muri Doyosezi ya Kabgayi ku itariki 8 Nzeri 1990.

Tukurarikiye gukomeza gukurikira ibi birori kuri rubuga rwa X @Knyamateka_KM no ku zindi mbuga nkoranyambaga za Kinyamateka ari zo Facebook, YouTube na Tiktok.

Ishusho ya Mutagatifu Yohani Pawulo wa II iri muri INES-RUHENGERI
Ishusho ya Mutagatifu Yohani Pawulo wa II iri muri INES-RUHENGERI
Umutambagiro utangiza Igitambo cya Misa
Umutambagiro utangiza Igitambo cya Misa
Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri n'Umuyobozi w'Ikirenga wa INES akaba yaranahawe ubupadiri na Papa Yohani Pawulo wa II
Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri n'Umuyobozi w'Ikirenga wa INES akaba yaranahawe ubupadiri na Papa Yohani Pawulo wa II
Ni ibirori by'impurirane ku muryango mugari wa INES-RUHENGERI
Ni ibirori by'impurirane ku muryango mugari wa INES-RUHENGERI
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose