INES-RUHENGERI yashimiye Pelagie KANKERA ugiye mu kiruhuko cy'Izabukuru
INES-RUHENGERI yashimiye Pelagie Kankera umaze imyaka 21 ayikorera ubu akaba agiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Ishimwe yagenewe na INES, yarishyikirijwe na Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, akaba n'umuyobozi w'Ikirenga wa INES-RUHENGERI, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2024, ubwo iri shuri rikuru ryahimbazaga ibirori bya Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ryisunze, rishimira Imana ibyo ryagezeho mu mwaka ushinze ndetse rinatangiza ku mugaragaro umwaka wa 2024/2025.
Pélagie Kankera umaze imyaka 21 ari Umukozi wa INES-Ruhengeri yashimiwe ubwitange, kwihangana n'umurava yagaragaje mu gihe cyose amaze akora muri INES-Ruhengeri nk'umunyamabanga wa Kaminuza kuko yatangiranye n'ishingwa ryayo.
Ubwo yamushyikirizaga urwibutso yagenewe na INES-Ruhengeri, Musenyeri Visenti Harolimana yagize ati "INES-Ruhengeri iragushimira cyane kuko twafatanyije kugira ngo ishuri rifate umurongo. Ibyo twishimira byagezweho, wabigizemo uruhare rukomeye, imirimo wayikoranye ubuhanga."
Kankera kandi yashimiwe kuba yarabaye hafi Communauté Catholique, nk'umukristu kandi nk'umubyeyi bigatuma iri shuri rigira uruhare rukomeye mu iterambere rya Roho ku banyeshuri benshi baryizemo.
Uretse Pelagie, INES-RUHENGERI yanashimiye amatsinda n'abandi ku giti cyabo batsinze amarushanwa atandukanye yateguwe mu rwego rwo kwitegura uyu munsi mukuru ukoneye wa INES-Ruhengeri.
Ku cyemezo cy'urwibutso yahawe hari handitseho amagambo agira ati"Uhawe iki cyemezo cy'ishimwe, kubera imirimo y'agaciro wakoreye INES-Ruhengeri guhera tariki 1 Gashyantari 2003 kugera tariki 6 Nzeri 2024. Umutima mwiza, gukorana umurava no kwitanga wagaragaje byagize byagiriye akamaro INES tukaba tugushimiye umuganda watanze."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.