Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inteko y’Umuco ntiyemeranywa n’abakomeje kwangiza Ikinyarwanda

Inteko y’Umuco ihangayikishijwe n’ibyonnyi bikomeje kugaragara mu mikoreshereze y’Ururimi rw’Ikinyarwanda ku buryo biri gutuma umwimerere w’Ikinyarwanda urushaho gutakara.

Inteko y’Umuco ntiyemeranywa n’abakomeje kwangiza Ikinyarwanda
Inteko y’Umuco ntiyemeranywa n’abakomeje kwangiza Ikinyarwanda

Ibi byonnyi birimo; kuvanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi mu mivugire ya benshi, kutubahiriza imitere y’Ikinyarwanda no guhanga Ikinyarwanda mu kindi.

Mu kiganiro Intebe y’Inteko yungirije ushinzwe Kubungabunga no Guteza imbere Ururimi n’Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude yagiranye na Tv10 yagaragaje ko kimwe mu bibazo bibangamiye imivugire inoze y’Ururimi rw’Ikinyarwanda harimo ivangavangandimi nka kimwe byonona umwimerere w’Ikinyarwanda.

Uwiringiyimana avuga ko kuvanga indimi bibangamira cyane imigendekere myiza yo gutanga ubutumwa kuko habaho kudahuza bitewe n’uko ururimi ubutumwa bwatanzwemo rutumvikana. Ati “Abahabwa ubutumwa babura uko babwumva kuko buri gutangwa mu ndimi zivanze bityo ntibugere kuri bose nk’uko byagakwiye. Icyo gihe rero rwa rurimi ruduhuza ntabwo ruba rukiduhuje.”

Uwiringiyimana akomeza avuga ko kutubahiriza imiterere y’Ikinyarwanda nabyo byangiza yacyo kuko buri rurimi ruba rufite uko ruvugwa n’uburyo rwandikwamo.

Ati “Kenshi tubona ibibazo bitandukanye bijyanye n’imivugire aho abantu batazi gushyira mu bumwe no mu bwinshi amagambo amwe n’amwe. Urugero; twavuga nk’abavuga amanama aho kuvuga inama, bakavuga igikwe aho kuvuga ubukwe, ikirori aho kuvuga ibirori. Ikibonezamvugo cy’Ikinyarwanda usanga cyangizwa kandi abantu bakabigira nkana bashaka no kubigira karande.”

Uretse kuvuga nabi Ikinyarwanda, Uwiringiyimana anagaruka ku myandikire itariyo ikomeje kugaragara cyane cyane mu rubyiruko aho usanga kwandika ibihekane ‘nt, nk, mp,(…) byarabaye ikibazo.

Ati “Usanga abantu bandika cyangwa bavuga imano aho kuvuga impano, mereze aho kuvuga mpereza, nabwo aho kuvuga ntabwo n’andi menshi. Aya makosa akenshi aba ashingiye ku bunebwe bwo kudashyira imbaraga mu mikoreshereze ikwiye y’ibihekane.”

Uwiringiyimana akomeza avuga ko no mu itondaguranshinga n’ingirwanshinga n’ikoreshwa ry’ibinyazina usanga hari ikibazo, cyane cyane mu mivugire.

Ati “Ugasanga umuntu aravuga ngo ‘ndavuga ati’, cyangwa se ukumva aravuze ngo ‘umwana wiwe ararawaye, aho kuvuga ngo umwana we ararawaye.’ Aya makosa rimwe na rimwe anatesha agaciro umuntu uyakora kuko aba adakwiriye gukorwa.”

Ikindi cyonnyi gikomeye mu mivugire y’Ikinyarwanda nk’uko bigaragazwa na Uwiringiyimana ni uguhanga Ikinyarwanda kindi bizwi mu ndimi z’amahanga nka ‘Slangs’.

Iyi ni imvugo yemewe mu itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho hagamijwe kubuza abandi kumva ubutumwa burimo gutangwa.

Uwiringiyimana agaragaza ko ikibazo gihari kandi gikomeye ari uko usanga izi mvugo zakabaye iz’ amatsinda y’abantu runaka bitewe n’icyo bashaka kuvuga, bari gushaka kuzihindura imvugo muzi z’Ikinyarwanda.

Ati “Ugasanga umuntu ushaka kuvuga ko ari bugusengerere avuze ko ‘agutamo’, baba bashaka kuvuga ko ibirori byashyushye bakavuga “gutwika” n’ibindi n’ibindi”

Avuga ku ngamba zafashwe n’Inteko y’Umuco nk’abafite mu nshingano kurinda no kurengera ubusugire bw’Ururimi rw’Ikinyarwanda, Uwiringiyimana avuga ko bazakomeza guhozaho gahunda y’ubukangurambaga bunyuze mu biganiro bitandukanye hagamijwe no gukosora abangiza Ikinyarwanda.

By’umwihariko, Uwiringiyimana asaba abayobozi, abanyamakuru , abahanzi , abarezi n’abandi bavugira mu ruhame kujya bingengesera ku mivugire y’Ikinyarwanda kuko bareberwaho na benshi.

Yasoje asaba urubyiruko kwiga mu ndimi z’amahanga ariko mu muryango no hanze y’ishuri rukajya rukoresha Ikinyarwanda.

Intebe y’Inteko yungirije ushinzwe Kubungabunga no Guteza imbere Ururimi n’Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude
Intebe y’Inteko yungirije ushinzwe Kubungabunga no Guteza imbere Ururimi n’Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose