Inteko y’umuco yagaragaje ko hakiri icyuho mu gutoza indangagaciro z’umuco nk’uko ubushakashatsi bwa 2025 ku isuzuma ry’indangamuco ribigaragaza .
Mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri muri Diyosezi ya Kabgayi , Inteko y’umuco yagaragaje ibyavuye mu isuzuma ry’’indangamuco ryakozwe mu mwaka wa 2025.Iri suzuma ryagaragaje ko abanyaranda 88,6%, basobanukiwe neza indangagaciro z’umuco nyarwanda. By’umwihariko urubyiruko ruri mu mashuri bakaba bari mukiciro kizizi ku kigero kiri hejuru, nk’uko bigarukwaho na Jean Claude Uwiringiyimana intebe y’inteko y’umuco wungirije ari nawe wari uhagarariye inteko y’umuco mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri muri Diyosezi ya Kabgayi byabaye ku wa 26 Gashyantare 2026 mu karere ka Kamonyi. Jean Claude Uwiringiyimana yavuze ko hakiri icyuho mu gutoza indangagaciro z’umuco kuko umuco utavukanwa ahubwo utozwa.
Mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri muri Diyosezi ya Kabgayi byabereye mu ishuri ryisunze Mutagatifu Berenadeta ku Kamonyi MINUBUMWE ifite mu nshingano umuco n’inteko y’umuco, bashimiye Diyosezi ya Kabgayi kuba yaratekereje kwimakaza umuco ihereye mu bato bakiri ku ntebe y’ishuri.
Yagize ati “By’umwihariko turashimira amashuri uruhare agira mu gutoza umuco abato, kugirango hatazagira bimwe byibagirana mu biwugize bityo umuco ugacika kuko hatabaye ihererekanya muco. N’ubwo tuvuga ko umuco ari isoko y’ibisubizo bigenda bigaragara, muri iki gihe,haracyarimo ikibazo mu kwimika umuco n’indangagaciro by’umuco nyarwanda. Muri iki gihe hari ikibazo k’imyitwarire n’ibiganisha ku kwangiza ubuzima, bishingiye ku kudohoka k’umuco wacu. Nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi, ibi bikaba bigenda byiyongera mu rubyiruko.”
Mu bindi bibazo bibangamiye umuco harimo ikibazo cyo guteshuka ku nshingano yo kurera, by’umwihariko ku babyeyi.Yagize ati”Umuryango ni ishuri ryigirwamo uburere mboneragihugu. Umuntu udafite uburere, nta n’ubupfura agira kandi butorezwa mu burere, urerwa nawe akagira uruhare rwo kubwakira no kubuharanira akazabutoza abazamukomokaho. Uburere buruta ubuvuke, na none ngo igiti kigororwa kikiri gito. Imyitwarire mibi iganisha mu kwiyandarika no kwitesha agaciro. Bigenda bigaragara ahantu hatandukanye, ariko no mu rubyiruko biragaragara. Burya iyo uri umunyarwanda, ukiyandarika, uba wandaritse n’igihugu, ibyo ukora biba bisebya igihugu.
Jean Claude Uwiringiyimana yasabye urubyiruko kwirinda kugendera mu kigare cyangwa se icyo bita igitututu cy’urungano ni ubwo rimwe na rimwe atari kibi . Yagize ati” Mu rubyiruko ikigare si kibi igihe cyose , kuko gishobora ku kujyana mu byiza, wigana bagenzi bawe bakora ibyiza, bakakubera urugero. Ariko hari igitutu cy’urungano, gishobora kukujyana mu bibi. Twakwibaza tuti ikibazo ni ikihe? Ese ntiturasobanukirwa n’indangagaciro z’umucu w’urwanda?
Ubushakashatsi inteko y’umuco yakoze mu mwaka ushize wa 2025 ku isuzuma ry’ indangamuco, bwagaragarije ko abanyaranda 88.6%, basobanukiwe neza indangagaciro z’umuco nyarwanda. By’umwihariko urubyiruko ruri mu mashuri bakaba bari mukiciro kizizi ku kigero kiri hejuru. Ubushakashatsi bugaragaza ko abanyarwanda bari mu myaka yo hasi bazi indangagaciro kurenza abari mu cyiciro y’imyaka iri hejuru. Kuva ku myaka 25 na 35 nibo bari imbere kuko bazizi ku kigero 93.6%. hagati y’imyaka 15 na 25 bazizi ku kigero cya 90.7%.hagati ya 36 na 50, bazizi ku gipimo cya 88.7%. ku rubyiruko ni ijanisha rishimishije.
Yasobanuye ko ari yo mpamvu iyi nama ya ACOREB iba kabiri mu mwaka: rimwe ikabera mu Burundi, ubundi ikabera mu Rwanda. Muri iyi nama yaberaga i Kigali, yitabiriwe n’Abepiskopi umunani bo mu Burundi n’Abepiskopi icyenda bo mu Rwanda, hamwe n’abanyamabanga b’Inama z’Abepiskopi zombi.
Jean Claude agaragaza ko hibazwa ukuntu ubu bumenyi ku ndangagaciro bujyana no kuzimakaza ndetse no kuzishyira mu ngiro . Agira ati ‘’ Mu muryango abatoza izi ndangagaciro bari ku kigero kiri hasi cyane, abagera kuri 88.6% nibo bagaragaje ko batoza indangagaciro abana babo. Ni bake cyane niba umuco utavukanwa ahubwo ukaba utozwa. Bamwe usanga bavuga ngo nta mwanya dufite, dufite akazi kenshi n’ibindi , cyaba ari ikibazo gikomeye, igihe izi ndangagaciro zidatorejwe mu muryango kuko umuryango ni igicumbi cy’uburere butozwa abato.’’
Yavuze ko harimo icyuho cy’uburere butozwa abana kandi ibi byazagira ingaruka kuhazaza habo ndetse n’igihugu, haba mu myitwarire, mu mibanire yabo n’abandi, ku kazi n’ahandi.
Ubu bushakashatsi hari impamvu bwagiye bugaragaza muri ubu buryo : Impamvu ya mbere, abagera kuri 62.2% bavuze ko bafite umwanya muke wo kwita ku burere bw’abana. 11% bafite ubumenyi buke, amakimbirane mu muryango ari ku gipimo cya 8.5%, kwigana imico y’ahandi biri ku gipimo cya 6.9%, gukora ibyahandi utazi n’impamvu yabyo kuko ubumenyi buba bukiri buke. Ikoranabuhanga rikoreshwa nabi rifite 6%. Ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge 2.7%. abadafite abababyeyi babarera 1.9%.
Yagize ati “Turashimira Kiliziya uruhare igira mu burezi bw’u Rwanda, kandi nka Leta tubizeza gukomeza ubufatanye. Diyosezi ya Byumba dushimira iri shuri ryiza ryanyuzemo benshi bafitiye igihugu akamaro.”
Ibi bigaragaza ko ababyeyi bagomba kwita ku burere bw’ abana mu cyo bita umwanya muto uhari bakita ku burere kandi umuryango mugari w’abanyarwanda ukagira uruhare mu burere bwabo nk’uko bigarukwaho na Jean Claude Uwizeyimana Intebe y’inteko y’umuco wungrije.
Agaruka ku gisobanuro cy’umuco , Jean Claude Uwirigiyimana wari uhagarariye inteko y’umuco yavuze ko umuco w’u Rwanda ari umutima w’igihugu, umuco niwo zina ndetse n’agaciro k’abanyarwada mu ruhando rw’ibindi bihugu. Baca umugani mu Kinyarwanda, ngo agahugu katagira umuco karacika. Umuco ni wo musingi, igihugu gishingiyeho.
Amashuri agomba gushyiramo imbaraga mu gutoza abana indangagaciro mu rwego rwo kuziba icyuho kigaragara mu muryango. Agira ati” Umuco dusangiye uraturanga, ariko tukagira n’ururimi ruduhuza. Uyu munsi w’umuco mu ma shuri ya diyosezi ya kabgayi, ubaye mu gihe kimwe twizihiza umunsi mpuzamahanga twizihiza ururimi kavukire, ibikowa bizakorwa byatangiye mu kwezi kwa mbere bikazarangira mu kwezi kwa 3. Twawizihije tariki ya 24/2/2025 ku nsanganyamatsikoigira iti’’ Dukoreshe tunoze ikinyarwanda hose.
Inama ya ACOREB ihuza Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda n’iy’u Burundi igamije gukomeza ubufatanye mu iyogezabutumwa, gusangira ibitekerezo ku bibazo byugarije Kiliziya n’imiryango y’abakristu, ndetse no gushimangira ubumwe n’ubuvandimwe mu karere.
Akomeza avuga ko bitabujije ko urubyiruko rwacu rwiga kandi rugakoresha neza ikinyarwanda,n’izindi ndimi. Agira ati’’ Iyi nsanganyamatstio iradushishikariza gukoresha ikinyarwanda kuko nk’uko byagaragajwe mu gipimo cy’ubumwe bw’abanyarwanda mu bisubizo mwabahaye mu mushyikirano mboneragihugu muzirikana agaciro k’ikinyarwanda ,nk’ipfundo ry’ubumwe bwacu ku kigego 100%.
Si byiza gucutsa umwana ku rurimi rw’ikinyarwanda cyangwa kumubuza kuruvuga. Ntabwo kuba twamenya icyongereza neza byatubuza kuvuga ikinyarwanda no kugikoresha neza kuko, birenze kuba ururimi, ahubwo ari ni ipfundo ry’abanyarwanda. Ntabwo bikiri amahitamo yacu mu guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda, ni amahitamo y’igihugu, ni umurongo w’igihugu nkuko Nyakubahwa Perezida wa Republika abitwibutsa kenshi ko ikinyarwanda kigomba gukoreshwa neza hirindwa amakosa mu mikoreshereze yacyo cyane mu mivugire. Twirinde kugoreka ikinyarwanda mu mivugire.
Jean Claude asoza avuga ko hari guteganywa gahunda ya tunoze Kinyarwanda mu mashuli kandi n’amashuri yo muri Diyosezi ya Kabgayi hakaba harimo azitabira iyi gahunda.Yatanze ingero z’ibikunda gukorwa n’urubyiruko bibangamiye umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda . Agira ati ‘’Mu rubyiruko bati” igo” kandi ari Yego, nago kandi ari ntabwo, ntawe uguhereza ubumenyi, ntawe uguhereza inama, baguha ubumenyi, inama… bahereza icyo ufata mu ntoki. Ati”Twirinde kuvanga ikinyarwanda n’izindi ndimi twibwira ko ari ubusirimu. Nta busirimu busiribanga agaciro kacu bubaho. Kuba umusirimu ni ukuvuga ikinyarwanda neza, kuba umuturage ni ukukivuga nabi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.