Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Intumwa za Ambasade ya Amerika mu Rwanda zasuye Kinyamateka

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nzeri, itsinda ry'intumwa za Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ryasuye Kinyamateka nk'ikinyamakuru cya mbere mu Rwanda, mu rwego rwo kureba ibyagezweho mu bihe bitandukanye n'iki kinyamakuru no kubaka ubufatanye mu guteza imbere uruhare rw'itangazamakuru mu mibereho myiza.

Intumwa za Ambasade ya Amerika mu Rwanda zasuye Kinyamateka
Intumwa za Ambasade ya Amerika mu Rwanda zasuye Kinyamateka

Ni uruzinduko rwari rugamije kuganira kuri gahunda yo kubaka ubufatanye mu birebana n'uruhare rw'Itangazamakuru mu mibereho myiza y'abaturage.

Rachel Okunubi, ushinzwe itumanaho n'imibanire (Public Affairs Officer) muri Ambasade ya Amerika i Kigali we na bagenzi be, bakiriwe n'umuyobozi wa Kinyamateka Padiri Fidèle Mutabazi i Kabgayi ahari ububiko bw'ibinyamakuru byo mu myaka yashize kuva Kinyamateka yashingwa.

Mu Kiganiro yagiranye na Kinyamateka nyuma yo gusura ububiko bwayo, Rachel OKUNUBI yavuze ko bishimiye gusura Kinyamateka no kubona uburyo yandikaga kuva kera.

Yagize ati"Twasuye ikinyamakuru cya mbere mu Rwanda. Twabonye uko itangazamakuru ryakoraga mu gihe cyo hambere. Twabonye ibinyamakuru byanditswe kuva mu 1933: inkuru zavugaga ku bana,abagore n'ibindi byinshi. Byatunejeje kubona bimwe mu byanditswe kera njye na bagenzi banjye ntabwo tuzabyibagirwa. Twabonye amateka maremare ajyanye n'imikorere y'itangazamakuru."

Rachel Okunubi yavuze ko Archive ya Kinyamateka ikungahaye ku buhanga bwinshi bw'inyandiko zanditswe kera zibitse amateka.

Yagize ati"Twabonye uko ikinyamakuru cyagiye gitera imbere kuva mu 1930 ,1940 kugeza 1990, 2000 kugeza uyu munsi. Twashimishijwe no kubona akanyamakuru k'abana Hobe. Bagenzi banjye bishimiye kwibuka Hobe dore ko banayisomye bakiri abana, byadutangaje cyane. Ni urwibutso rukomeye rw'amateka y'itangazamakuru mu Rwanda."

Rachel OKUNUBI yabwiye Kinyamateka ko yishimiye kubona ahari inyandiko zibitse amateka y’U Rwanda, avuga ko ari umurage ukomeye kuko urubyiruko ruzakenera kumenya amateka n’ubuzima bw’igihugu. Yagereranyije ububiko bwa Kinyamateka (Archive) na Muse ya Smithsonian yo muri Amerika i Washington, D.C. ahabitse amateka menshi muri Amerika.

Ati “Ni byiza kubona na hano hari ibintu bibitse amateka y’u Rwanda, uyu ni umurage wo kwandika ibintu kuko urubyiruko rwo mu gihe kizaza bazakenera kumenya amateka y’igihugu n’ubuzima bw’igihugu mu gihe kizaza. Twabikunze kubona na hano mu Rwanda hari aho twasanga inyandiko z’amateka akomeye yo kwandika ubuzima , politiki n'umuco by’igihugu kandi itangazamakuru ni kwamamaza .Aha ni ahantu heza ho gusurwa, bikaba n’uburyo bwiza bwo kwiga amateka y’u Rwanda.”

Mu rwego rwo kubungabunga uyu murage, Kinyamateka yagejeje kuri aba bashyitsi umushinga ifite wo gukora "Inzu Ndangamurage y'Itangazamakuru" ukazagendana no guhimbaza Yubile y'imyaka 100 Kinyamateka ibayeho izahimbazwa mu mwaka wa 2033.

Yavuze ko kwandika no kubika inyandiko bidufasha kwibuka no kutibagirwa kuko mu isi y’ikoranabuhanga dushobora kwibagirwa. Ati “Ijambo rimwe navuga ni ukubika urwibutso (Memories). Kwibuka ni ingenzi kubera ko dushobora kwibagirwa byoroshye nk’abantu, ubu ni uburyo bwiza dufite kuko turi mu isi y’ikoranabuhanga ritandukanye ridufasha kubika ibyanditse. Ku rundi ruhande ariko biroroshye cyane kwibagirwa.

Itsinda ry'Intumwa za Ambasade ya Amerika zasuye Kinyamateka
Itsinda ry'Intumwa za Ambasade ya Amerika zasuye Kinyamateka
Umuyobozi wa Kinyamateka yamurikiye abashyitsi inyandiko ziri mu bubiko bwa Kinyamateka
Umuyobozi wa Kinyamateka yamurikiye abashyitsi inyandiko ziri mu bubiko bwa Kinyamateka
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose