Inyubako nshya ya Ecole Saint André Gitarama yongereye amahirwe yo kubona umwanya muri iri shuri
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024 ishuri ryisunze mutagatifu Andereya i Gitarama ryatashye inyubako nshya y'igorofa igizwe n'ibyumba by'amashuri umunani.
Ni umuhango wayobowe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Kabgayi wari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege ndetse na padiri prof Fidèle Dushimimana umuyobozi wa ICK akaba na perezida w'inama y'ubutegetsi y'iri shuri. Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Guverineri w'intara y'Amajyepfo Madame Kayitesi Alice wari kumwe n'umuyobozi w'akarere ka Muhanga madame Kayitare Jacqueline n'abandi bashyitsi batandukanye.
Imirimo yo kubaka iri shuri yatangiye muri Kamena 2023 rikaba ryuzuye ritwaye amafranga y'u Rwanda agera kuri Miliyoni 230, yavuye mu bufatanye bw'ababyeyi barerera muri iri shuri.
Inyubako nshya ya Saint André Gitarama yahawe umugisha ni igorofa rigezweho rifite imbyumba by'amashuri umunani, bine hasi n'ibindi bine hejuru. Rifite kandi imiryango y'ubwiherero 30.
Ababyeyi barera mu kigo cya Saint Andre Gitarama baganiriye na Kinyamateka bavuze ko bishimiye gusoza igikorwa bagizemo uruhare, cyo kubaka ishuri abana babo bazigiramo. Bavuga ko rizakemura ikibazo cy'ababyeyi baburaga imyanya kuri iri shuri kubera ubuke bw'ibyumba by'amashuri ndetse bikazatuma abana biga bisanzuye badacucitse.
Bavuga kandi ko bizeye ko abana bagiye guhabwa uburezi bunoze kurushaho kuko bagiye kwigira mu ishuri ryiza ridashaje bityo na bo bakagira umuhate mu masomo.
Mu gukemura burundu iki kibazo cy'ubucucike mu ishuri rya Saint André, umuyobozi w'inama y'ubutegetsi yatangaje ko mu minsi iri imbere, bagiye kubaka igice cya kabiri cy'inyubako izaba igizwe n'ibyumba by'amashuri 10.
Ishuri rya Saint André Gitarama ni ishuri ryigenga rya Diyosezi ya Kabgayi ryatangiye mu mwaka 2004. Rikaba rifite intego igira iti"Excellence and Morality", bisobanura "Imparirwakurusha n'inyangamugayo". Kuri ubu ryigamo abana 233 mu cyiciro cy'inshuke, n'abana 1127 mu myaka yose y'amashuri abanza, bose hamwe bakaba bagera 1360.
Ishuri rya Saint André Gitarama rimaze kugira amateka yihariye ku bijyanye no gutsinda neza mu bizamini bisoza amashuri abanza, aho umwaka wa 2022-2023 iri shuri ryabaye irya mbere mu gihugu ndetse akaba ari na ho umwana wabonye amanota ya mbere mu gihugu yaturutse. Muri 2021-2022 nabwo umwana wabaye uwa mbere mu gihugu ni ho yari yaturutse. Kuva batangira gukora muri 2016 kugera ubu, mu bana 10 ba mbere mu gihugu haba harimo uwo muri Ecole Sainte André Gitarama.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.