Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishuri "Ecole des Sciences Byimana" ryongeye guhamya ibigwi mu gutsinda ibizami bya Leta

Abanyuze mu ishuri rya Ecole des Sciences Byimana bazi byinshi kuri iri shuri ry'Abafurere ryiyemeje kuba ku isonga mu burezi burera umutima n'umutwe. Ibigwi by’iri shuri byongeye gushimangirwa na Ganza Dany Mike wabaye uwa kane mu gihugu mu bizamini bisoza icyiciro rusange umwaka wa 2023.

Ishuri "Ecole des Sciences Byimana" ryongeye guhamya ibigwi mu gutsinda ibizami bya Leta
Ishuri "Ecole des Sciences Byimana" ryongeye guhamya ibigwi mu gutsinda ibizami bya Leta

Mu kiganiro kirambuye Kinyamateka yagiranye na Frere INGABIRE Jean Marie Vianney umuyobozi w’iri shuri kuri uyu wa kane tariki 14 Nzeri 2023 yayitangarije uko inkuru yabagezeho n’uko bayakiriye dore ko ari umwaka umwe amaze ahawe kuyobora iri shuri. Yagize ati “Inkuru yo kumenya ko twabonye umwe mu bana batanu ba mbere mu gihugu yaradushimishije cyane kuko twongeye guhamya ko gutsinda biri mu mateka y’ishuri. Tumaze igihe kitari gito tubona umwe mu bana batanu ba mbere mu gihugu kuko no mu mwaka ushize twabonye uwaje muri batanu, ariko uyu mwaka ni akarusho kuko habayeho kwigira imbere noneho umwana twareze yaje ari uwa kane muri batanu bahize abandi mu gihugu cyose. ”

Uretse uwabaye uwa kane ku rwego rw’igihugu, abanyeshuri bakoze ibizamini by’icyiciro rusange uyu mwaka muri iri shuri, batsinze ku kigero gishimishije. Frere INGABIRE Jean Marie Vianney avuga ko mu bana 83 bakoze ibizamini, abagera kuri 40 bose bujuje amanota 54 kuri 54 ,abandi bakurikiraho bagira 50 naho uwagize make agira 42.

Abajijwe ibanga iri shuri rikoresha kugira ngo abaryigamo baze ku isonga mu gutsinda ibizamini bya Leta, Frere INGABIRE Jean Marie Vianney yagize ati“Ibanga ryadufashije kandi ryanakomeje kudufasha gutsinda neza rikomoka ku murage w’abashinze iri shuri mbere na mbere. Iri ni ishuri ry’Abafurere Maristes, umuryango washinzwe na Mutagatifu Marcelin Champagnat wo mu gihugu cy'Ubufaransa. Ubutumwa yaduhaye bwa mbere ni ugukundisha Yezu urubyiruko binyuze mu burezi. Inkingi 5 zishingiyeho ibanga ridufasha gutsinda: Iya mbere ni ukuba hafi abana ukamumenya kandi ukamenya ibyo akeneye n’ibimungamiye. Umwana wabawe hafi n’umubyeyi iyo agiye gukora ikibi yibuka ko umureba."

Yakomeje agira ati "Inkingi ya kabiri ni uguca bugufi, no kwiyoroshya, mu mvugo, mu myambarire, mu migendere n’ibindi. Iya gatatu ni ukumvisha abanyeshuri ko ku ishuri ari mu rugo iwabo. Ntibumve ko bari mu kigo kuko ikigo kibamo abandi bantu, naho mu rugo ho haba abana bumvira ,bakundana bababarirana natwe abayobozi bakadufata nk’abavandimwe babo. Iya kane ni ukubakundisha umurimo tukabategurira kwizigirira akamaro no kukagirira igihugu cyabo. Inkingi ya gatanu ni ugukunda umubyeyi Bikira Mariya."

Uretse izi nkingi eshanu Frère yakomeje avuga ko uburezi butangwa mu byimana burera umwana wese akaba umwana ufite imigenzo myiza mbonezamana na mbonezabupfura, akagira ubumenye mu by'ubuhanga kandi akamenya no gukoresha amaboko ye.

Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rya Ecole des Sciences Byimana, bavuga ko ari ikigo cy’indashyikirwa kandi gutoza abana uburere kwaho (gukanira) bituma umwana agera ku manota meza. Tumukunde Fifina Emerita umubyeyi w’umwana wabaye uwa kane mu bana batanu ba mbere mu gihugu, wigaga muri Ecole des Sciences de Byimana yabwiye Kinyamateka uburyo yakiriye inkuru y’uko umwana we yatsindiye ku manota meza.

Tumukunde Fifina yagize ati “Nahamagawe ndi mu nzira ndi kugenda , umukozi wa MINEDUC ni we wampamagaye ambwira ko umwana wacu yatsinze mu ba mbere mu cyiciro cy’indashyikirwa , twarishimye cyane na barumuna be barishimye kandi biyemeza kuzatsinda neza nka musaza wabo.” Ati “Byimana hazwiho gukanira cyane kandi bigatanga umusaruro, abana bamwe barabikunda kandi natwe nk’ababyeyi dukunda uburere n’uburezi butangirwa muri ESC Byimana.”

Ganza Rwabuhama Dany Mike watsinze neza akaza mu bana batanu ba mbere mu gihugu yatubwiye ibanga yakoresheje kugira ngo agere ku nsinzi. Yagize ati “ Narishimye cyane kuko icyifuzo cyanjye nari nkigezeho. Icyo nakoresheje nk’ibanga ni ugufata amasomo yose nkayiga nk’aho nzayabazwa, ubundi ngahora nsenga nsaba Imana ngo izamfashe nzatsinde kandi ngire amanota meza. Ku ishuri baduhaga gukora ibintu byinshi kandi mu gihe gito, nabyo byadufashije kwitegura ikizamini. Natoye kwiga muri Ecole des Sciences mbizi neza ko higa abana b’abahanga kandi bakanira; narabikundaga kandi nabyo byaramfashije. Imihigo ndacyayikomeje kugira ngo nzagere ku nzozi zo kuzaba umuntu ukomeye mu by’ikoranabuhanga.”

Ganza yashimiye abayobozi n’abarimu bamwigishije neza. Avuga ko azahakumbura kubera ibihe byiza yahagiriye: Uko babitagaho, bakabagaburira neza avuga ko azanakumbura ibirori by’umunsi mukuru w’ishuri. Ababyeyi barerera muri iri shuri nabo barashimira cyane abayobozi n’ abarezi uko bitangira abana bakabigisha neza, kandi bakabitaho.

Ishuri Ecole des Sciences Byimana ryakira abahungu n’abakobwa batsinze neza ku rwego rwo hejuru. Rifite ubushobozi bwo gutanga uburere budaheza n’ubwo kugeza ubu ntawe barabona uza kuhiga afite ubumuga ubwo ari bwo bwose . Abana bose bahabwa uburere n’uburezi bungana kandi bitarangirira mu masomo gusa ahubwo no mu myidagaduro hose; bitwara neza kuko iki kigo gifite ibikombe byinshi cyahawe mu marushanwa anyuranye . Gukorera hamwe, gufashanya ndetse no kumenya kurushanwa ni zimwe mu ngamba zihari bakomeyeho . Gukanira ko ngo ntibateze kubireka kuko ari intwaro ibafasha kugera ku burezi buboneye no ku mitsindishirize myiza, iri shuri rikaba ryariyemeje kubakira ku ndangagaciro zose zimakaza uburezi bufite ireme.

Ni ishuri rya Kiliziya Gatolika rifashwa na Leta kubw'amasezerano. Riyoborwa n’Abafurere b’Abamariste. Ryashinzwe mu 1952. Bamwe mu bayobozi bamenyekanye cyane guhera mu 1997 barimo Frere NGOMBWA Stanislas, Frere MALISABA Straton , Frere Gahima Alphonse na Frere KARERANGABO Crescent kugeza ubu hakaba hayobowe na Frere INGABIRE Jean Marie Vianney.

Frere Jean Marie Vianney Umuyobozi wa Ecole des Sciences Byimana
Frere Jean Marie Vianney Umuyobozi wa Ecole des Sciences Byimana
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose