Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishuri niriharanire kurera umwana ushoboye kandi ushobotse-Myr Filipo Rukamba

Mu gihe umwaka w’Iyogezabutumwa 2022/2023 wahariwe kwita ku burezi muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Myr Filipo Rukamba Ushinzwe amashuri gatolika avuga ko ishuri riharaniye ko buri mwana uryigamo yaba ashoboye kandi ashobotse, nta kabuza ireme ry’uburezi ryagerwaho.

Ishuri niriharanire kurera umwana ushoboye kandi ushobotse-Myr Filipo Rukamba
Ishuri niriharanire kurera umwana ushoboye kandi ushobotse-Myr Filipo Rukamba

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku musozo w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda isoza igihembwe cya gatatu 2022 yateraniye i Kigali kuva ku wa 20-23 Nzeri 2022, Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, unashinzwe amashuri gatolika yavuze ko muri uyu mwaka udasanzwe wahariwe kwita ku burezi, hari gahunda zihariye zizakorwa zigamije gufasha abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarezi kunoza uburezi kugira ngo ireme ry’uburezi ritezwe imbere, ishuri ribe ahantu buri mwana akura uburere n’ubumenyi, akaba umwana ushoboye kandi ushobotse.

Avuga ku cyatumye Inama y'Abepiskopi yiyemeza kuzashyira imbaraga mu burezi, Myr Filipo Rukamba yagaragaje ko muri iki gihe uburezi bufite ikibazo gikomeye, bityo nk’Abepiskopi bafite inshingano ku burezi n’uburere bakaba barasanze ari ngombwa guharira uyu mwaka uburezi. Yagize ati “Uburezi bufite ikibazo gikomeye, turabona abantu benshi barangiza, ugasanga ubumenyi bwabo ari buke. Turabona hirya no hino ibintu bigaragaza ko uburere nyabwo busa n’ubugabanuka. Ni ngombwa rero ko dutangira hakiri kare kwibaza ukuntu ibyo bintu twabihagarika, tukabiha inzira nshya kugira ngo wa mwana wize mu mashuri yacu, wa mwana w’umunyarwanda abe afite koko ubumenyi n’uburere bihagije.”

Myr Filipo Rukamba kandi yagarutse ku bikorwa bitandukanye bizitabwaho muri uyu mwaka wahariwe uburezi. Yagize ati “Muri uyu mwaka, tuzaha imbaraga ibikorwa twajyaga dukora mu kwizihiza icyumweru cy’uburezi gatolika hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi. Turateganya ibikorwa bigamije gukangurira abarezi kureba ukuntu umwana yakwitabwaho, uko yafatwa neza mu ishuri, kumukurikirana, kureba ubuzima bwe, kugira ngo buri mwana arusheho kugira ubuzima bwiza aho yigira.”Akavuga ko bazibanda ku byafasha umwana kuba umuntu wuzuye, atari uzi ubwenge gusa, wuzuye ubumenyi gusa, ahubwo akaba umwana ufite imico myiza".

Insanganyamatsiko izagenderwaho muri uyu mwaka wahariwe uburezi muri Kiliziya Gatolika ikaba ari kurera“Umwana ushoboye kandi ushobotse”. Abepiskopi bakaba basaba abantu mu nzego zose gushyiraho akabo kugira ngo intego kiliziya yihaye izagerweho. Myr Filipo Rukamba yagize ati “ Turahamagarira abafatanyabikorwa, abarezi, ababyeyi, n’abakristu hirya no hino muri za paruwasi n’umuryango w’Abanyarwanda muri rusange kurushaho gutekereza no kwita ku myigire y’abana mu mashuri, tugafatanya gushaka icyatuma uburere buhabwa ingufu.Uburere abana bahabwa bukabagirira akamaro, bukaba koko uburezi bufite ireme.”

Ubunyamabanga bushinzwe Amashuri Gatolika mu nama y’Abepiskopi (SNEC) bugaragaza ko hateganyijwe ibikorwa byinshi bizakorwa n'inzego zitandukanye bikazakorwa mu gihe cyose cy'uyu mwaka wihariye wagenewe kwita ku burezi mu mashuri.

Muri ibyo bikorwa harimo: Guhugura amatsinda ashinzwe guhumuriza no gufasha abafite ihungabana; Guha imbaraga isomo ry’iyobokamana; Gushyiraho urubuga abanyeshuri baganiriramo bagatanga ibitekerezo byabo; Guhugura abashinzwe amashuri ku rwego rwa Diyosezi mu bijyanye n’imicungire y’amashuri; Kongerera ubushobozi services z’uburezi (abakozi, ingengo y’imari n’amahugurwa); Guha imbaraga za clubs (ubutabera n’amahoro, ibidukikije, n’imiryango y’Action catholique,…); Kwita ku bidukikije (Kurwanya isuri no gutera ibiti mu nkengero z’amashuri bikozwe n’abanyeshuri, isuku, uturima tw’igikoni, greening, …); Amarushanwa yahuza abarezi kugira ngo barusheho gusabana mu rwego rw’amaparuwasi; Gukora ubukangurambaga ku burezi hifashishijwe itumanaho n'ibinyamakuru.

Kuri gahunda y'uyu mwaka, biteganyijwe ko uzatangirizwa i Kigali ugasorezwe muri Diyosezi ya Gikongoro muri Kamena 2023 mbere y’itangira ry’ibizamini by’abanyeshuri ry’umwaka wa 2023. Icyo gikorwa kikazahuzwa na gahunda y’icyumweru cy’uburezi gatolika cy'umwaka wa 2023. Mu rwego rwo kugira ngo ibi bikorwa bizagende neza, Abepiskopi barasaba abafatanyabikorwa mu burezi kuzagira uruhare rugarara muri ibi bikorwa byose.

Myr Filipo Rukamba avuga ko ikigamijwe muri rusange ari uguhuza imbaraga kugira ngo harebwe icyakorwa ngo ishuri ribe irigirira abana akamaro. Yagize ati “ Uburezi ni imbaraga z’igihugu, haba uyu munsi n’ejo. Muri uyu mwaka, twiteguye gufatanya n’ubuyobozi kugira ngo turebere hamwe ko umunyeshuri niba arangije mu cyiciro runaka cy’amashuri, azi koko ibyo yagombaga kumenya.”Avuga ko komisiyo ishinzwe uburezi mu Nama y’Abepiskopi izasura amashuri hirya no hino mu madiyosezi, bakarebera hamwe inzitizi zibangamira ireme ry’uburezi mu mashuri, bakanajya inama z’uko izi nzitizi zakemuka umunyeshuri akajya arangiza amashuri afite ubumenyi buteganyijwe mu nteganyanyigisho.

Umwaka w'iyogezabutumwa wa 2022/2023 wahariwe uburezi mu mashuri uje nyuma y'umwaka w'iyogezabutumwa wa 2021/2022 wari warahariwe kwita ku muryango.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose