Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro INES RUHENGERI rigiye gutangiza amashami 4 ajyanye n’ubuvuzi harimo ubuforomo n’ububyaza.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 24Ukwakira 2024, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 16 ku banyeshuri 892 barangije mu mu mashami atandukanye mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES RUHENGERI. Muri aba barangije harimo ab’igitsinagabo 485 bangana na 54.4% mu gihe ab’igitsinagore ari 407 bangana na 45,6%.
Myr Vincent Harolimana umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa INES Ruhengeri avuga ko bishimiye intambwe iri shuri rikuru rimaze kugeraho kuva muri 2003 ritangiye. Avuga ko mu myaka ishize ishuri ritangiye ryigisha amasomo y’ubumenyingiro byatanze umusaruro,bakaba bakomeje kwagura ibikorwa by’ishuri no kongera amashami mashya aho hari amashami mashya 4 ajyanye n’ubuvuzi agiye gutangizwa mu gihe cya vuba.
Yagize ati” Ni ikintu kiza cyane, kuba tugiye gutangiza amashami 4 ajyanye n’ubuvuzi ariyo, ubuforomo n’ububyaza mu kiciro A1 na A0, gutera ikinya na Farumasi , twabonye bikenewe cyane kandi byagaragaye ko abaganga n’ababafasha mu uyu murimo bakiri bakeya. Tugiye gutangiza amashami 4 y’ubuganga bikaba bizatanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’ umubare muke w’abaganga dufite mu gihugu cyacu.Twamaze kwitegura inyubako irahari , ibikoresho nabyo birahari ari naho bashingiye batwemerera gutangiza aya mashami yose.Abifuza kuyiga bakaba bazaza gukora ibizamini nk’uko ministeri yabiteganyije noneho dutangire amasomo.
Guhitamo ubumenyingiro ni ingenzi cyane kandi biri gutanga umusaruro mwiza kuko iyo urebye abize hano bari hirya no hino mu gihugu ndetse no mu mahanga bigaragara ko INES ihagaze neza nyuma y’imyaka 21 imaze ishinzwe. Turishimira iyo ntambwe kandi twiyemeje gukomeza gutahiriza umugozi umwe kugira ngo dukomeze kubaka igihugu cyacu ,ariyo mpamvu tugiye kugira uruhare mu kongera umubare w’abantu bashoboye kandi bashobotse mu gufasha abantu mu bijyanye n’ubuzima bwabo, bakishimira ko Minisiteri yabemereye gushyiraho ishami r’ubuforomo n’ububyaza."
Ines Ruhengeri isanzwe itanga amasomo mu mashami anyuranye , arimo Ubwubatsi, Icungamari, Imiyoborere, Gupima ubutaka, Gukora porogaramu za mudasobwa n’ayandi,Akaba agiye kwiyongeraho amashami ajyanye n’ubuvuzi.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abasoje amasomo yabo kujya gukoresha ubumenyi bahawe mu gukemura ibibazo byugarije abaturage yifuriza kaminuza ya Ruhengeri gukomeza gukura no kwaguka . Ati: “Turashimira cyane abanyeshuri musoje amasomo yanyu ariko reka tubisabire ko mwagenda mugakoresha ubumenyi mukuye hano ariko cyane cyane mukemura ibibazo byugarije abaturage.”
Umuyobozi w’inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, Dr. Rose Mukankomeje wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye abashoje amasomo yabo gukora cyane bakagera aho abandi bageze ndetse anasaba n’ubuyobozi bwa INES gukura bajya hejuru aho gukura mu bugari.
Yagize ati: “Banyeshuri murangije niba mushaka kugera aheza , aho abandi bageze mugomba kubiharanira kandi mukabikorera ariko kandi mukanabigeraho mushyize hamwe, twese tugatahiriza umugozi umwe. Turasaba abayobozi ba INES gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (PhD) mugakura mujya hejuru aho gukura mu bugari n’ubwo nabyo bikenewe cyane.”
Bamwe mu basoje amasomo muri Ines banahize avbandi bavuga ko ibanga bakoresheje ari ugukora cyane kandi bagakurikira amasomo yabo neza nta kurangara. Bavuga ko ibyo bize bagiye kubigaragariza ku isoko ry’umurimo kuko batakwemera ko byazaba imfabusa.” Bamwe mu banyamahanga baje kwiga muri Ines Ruhengeri, bashishikariza bagenzi babo kuza kwiga mu Rwanda kuko ari igihugu kiza, bavuga ko ibyo bize bagiye kubikoresha bakorera igihugu bizemo kuko ari igihugu bizemo kandi bishimiye kubamo.
Ishuri rikuru rya INES-RUHENGERI rifite amashami menshi ari yo : Civil Engineering; Land Survey; Biotechnology (Option: Food Biotechnology); Biotechnology (Option:Plant Biotechnology); Water Engineering,Biomedical Laboratory Sciences; Land Administration and Management; Statistics Applied To Economy; Computer Science (Option: Industrial IT); Computer Science (Option: Software Engineering), Applied Economics (Option :Rural Development Economics); Applied Economics (Option:International Economics); Applied Economics (Option:Financial Economics); Enterprises Management (Optional: Accounting); Enterprises Management (Optional: Enterpreneurship Development and Management; French_ English_ Education; Law; Master in Taxation na Master in Microfinance.
INES Ruhengeri kuri ubu ifite abanyeshuri 5,168 harimo abanyamahanga 952. Kuva yashingwa mu 2003 imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abagera ku 11,884 bize mu mashami atandukanye kuri ubu amaze kugera kuri 20.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.