Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishuri rya ETG Gitumba rya Diyosezi ya Kabgayi ryakuye mu bwigunge abatuye i Nyabinoni

Kuwa 26 Kamena 2022, paruwasi ya Nyabinoni n'ishuri rya Ecole Technique Generale de Gitumba by'umwihariko bifatanyije n'Ibitangazamakuru bya Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu birori byo guhimbaza umunsi w'Abalayiki banagaragaza Ibyishimo baterwa no guteza imbere imibereho myiza muri aka gace k'icyaro kabarirwa mu Karere ka Muhanga.

Ishuri rya ETG Gitumba rya Diyosezi ya Kabgayi ryakuye mu bwigunge abatuye i Nyabinoni
Ishuri rya ETG Gitumba rya Diyosezi ya Kabgayi ryakuye mu bwigunge abatuye i Nyabinoni

Ishuri rya ETG Gitumba, ni ishuri ryigenga rya Diyosezi ya Kabgayi aho abana biga bacumbitse ku ishuri. Riherereye mu murenge wa Nyabinoni, imwe mu mirenge y'icyaro igize akarere ka Muhanga. Uretse uburere bwiza burangwa n'ikinyabupfura no kubaha Imana birangwa muri iri shuri, iri shuri rifitiye n'akamaro gakomeye abatuye mu murenge wa Nyabinoni by'umwihariko akagari ka Mbuga riherereyemo.

Nk'uko twabitangarijwe na Rukundo Pacifique, umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Mbuga iri shuri ryagiriye akamaro gakomeye abatuye i Nyabinoni, kuko ryahaye benshi kubasha kwiga mu ishuri ribacumbikira batabanje gukora ingendo ndende, dore ko ari ryo shuri rukumbi ricumbikira abana ribarizwa muri uyu murenge wa Nyabinoni. Avuga kandi ko iri shuri ryabaye amahirwe ku barituriye kuko babashije kubona akazi. Ikindi iri shuri ryafashije abatuye muri aka gace ni ukubona isoko ry'imyaka dore ko aka gace gasanzwe ari agace k'ubuhinzi.

Bwana Pacifique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Mbuga akomeza avuga ko kuba iri shuri riri mu gace k'icyaro bituma imyitwarire n'uburere bihabwa abaryigamo, bitagarukira mu kigo gusa ahubwo bikagera no ku baturiye iri shuri. Avuga ko urugero rwiza rutangwa n'iki kigo rufasha ubuyobozi bwa Leta guhugura abatuye aka gace babigisha gutegura indyo yuzuye, n'ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza bigatuma usanga abaturiye iki kigo bajijutse,

Padiri Pio Nyandwi, umuyobozi wa ETG Gitumba, yishimira ko abiga muri iri shuri baturutse mu mpande zitandukanye z'igihugu, bishimira kwiga i Nyabinoni cyane cyane kubera uburezi bwiza basanga muri iki kigo. Avuga ndetse ko mu gihe ahandi usanga abana barangwa no kunanirana no guhangana n'abarezi babo, muri ETG Gitumba ho bitahaba kuko ikinyabupfura n'imigenzo myiza bayigize ubuzima ku buryo uhageze adatinda kumera nk'abandi

ETG Gitumba yashinzwe mu mwaka wa 1997 ivuka ku cyahoze ari ishuri ry'imyuga ari naho ikomora izina. Mu mwaka wa 2010 ETG yagize icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye mu mashami ya HEG (History, Economics ,Geography) na MEG ( Mathematics, Economy,Geography). Nyuma ariko aya mashami yaje guhagaraga, akaba azasubiraho mu mwaka w’amashuri wa 2023 nkuko byasabwe n’ababyeyi.

Kugera ubu ETG Gitumba ifite abanyeshuri 213 bose bacumbikirwa. Abanyeshuri baharererwa bakaba bishimira uburezi bahabwa bakavuga ko iri shuri rikora ibishoboka byose ngo bige neza kandi bakureho n'imbogamizi zose zabangamira imyigire yabo harimo no kubafasha kugera ku ishuri dore ko abenshi ari cyo kibagora iyo baturutse mu tunde duce tw'igihugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose