Ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TVET School ryo muri Diyosezi ya Kabgayi ryizihije Yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe
Ku wa 3 Kamena 2022, Ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Fr. Ramon Kabuga VET school ry aDiyosezi ya Kabgayi riherereye mu karere ka Kamonyi ryizihije isabukuru y’imyaka 25 rimaze rishinzwe, rinizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize Padiri Ramon warishinze yitabye Imana.
Muri ibi birori byabereye ku cyicaro cy’iri shuri riherereye mu karere ka kamonyi, intara y’amajyepfo, abanyeshuri baryigamo bagaragaje ibyishimo n’ishema baterwa no kwiga muri iri shuri, by’umwihariko amasomo y’ubumenyingiro bahigira maze akabafasha gutegura ejo habo hazaza.
Jean de Monfort Uwintwari, umukozi ushinzwe integanyanyigisho n’amahugurwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe amashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro yashimye uruhare Kiliziya Gatolika igira mu guteza imbere uburezi, uyu munsi ikaba ikomeje kuza ku isonga mu gushinga n’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro. Yagize ati “ Mutubwirire Umwepiskopi ko dushimira Kiliziya Gatolika mu Rwanda kubwo gukomeza gufasha Leta y’u Rwanda mu guteza imbere abanyarwanda haba mu myigire ndetse no mu bukungu; Turabashimira ko mukomeje guteza imbere gahunda ya TVET mu rwego rwo kubaka iterambere ry’igihugu muri rusange.”
Umuyobozi w’iri shuri Padiri Rudahunga Cyiza Edmon avuga ko mu myaka 25 iri shuri rimaze ryateye intambwe ikomeye, ko ryatangiriye hafi ku busa uyu munsi rikaba rimaze kubaka ibigwi. Padiri Cyiza yagize ati “ Muri iyi myaka 25 iri shuri rimaze, ubu rifite izina. Kwitirirwa Padiri Ramon ni ikintu gikomeye. Turifuza y’uko twaba abantu bakwiriye bahuza neza n’iri zina.”
Ishuri ry Fr. Ramon Kabuga TVET School n’ishuri rya Diyosezi ya Kabgayi ku bufatanye na Leta , ryashinzwe mu 1997 na Padiri Josee Ramon A. Uyu munsi rirererwamo abanyeshuri bagera kuri 360 biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu mashami y’Ubwubatsi, ububaji, Mudasobwa no gutunganya amashusho ndetse n’amasomo y’ubucuruzi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.