Ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho mu hazasurwa na Perezida wa Polonye
Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida wa Polonye Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda bazagirira mu Rwanda kuva ku wa Kabiri tariki ya 06 Gashyantare 2024, biteganyijwe ko bazasura ubutaka butagatifu i Kibeho kwa Nyina wa Jambo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Polonye rigaragaza ko Perezida w’iki gihuhu azagera i Kigali ku wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024. Uyu mukuru w’igihugu azagera mu Rwanda akubutse i Nairobi muri Kenya mu ruzinduko rw’iminsi ibiri azaba yagiriyeyo.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe biteganyijwe ko azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, nyuma habeho ibiganiro bahuriyemo n’itsinda ry’abaherekeje Perezida Andrzej Sebastian Duda n’iry’u Rwanda hagamijwe gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi.
Tariki ya 8 Gashyantare, biteganyijwe ko Perezida Andrzej Sebastian Duda azajya i Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho.
Nyuma y’ibyo bikorwa, Perezida wa Polonye azageza ijambo ku bazaba bahari.
Ikigo gitanga uburezi ku bana bafite ubumuga bwo kutabona I Kibeho (EIBC) cyashinzwe tariki ya 28 Nzeri 2009, gishinzwe n’umuryango w’ababikira b’Abafaransiskani bo mu gihugu cya Polonye.
Uyu muryango w’ababikira b’Abafaransiskani washinzwe na Mama Elżbieta Róża Czacka wari impumyi mu mwaka 1918. Inshingano nyamukuru zawo ni ukwita ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona.
Nyuma yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Andrzej Duda na Madamu we bazerekeza muri Tanzaniya aho bazagirira uruzinduko rw’umunsi umwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.