Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga CJSM Butare ryahimbaje Yubile y'imyaka 50

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023 abana, abarezi n'ababyeyi bakereye guhimbaza Yubile y'imyaka 50 ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga riri I Ngoma mu karere ka Huye ryashinzwe n'abafurere ba mutagatifu Gaburiyeli ribayeho.

Ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga CJSM Butare ryahimbaje Yubile y'imyaka 50
Ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga CJSM Butare ryahimbaje Yubile y'imyaka 50

Ni ishuri rifite amateka ashingiye kuri Padiri Joseph Fraipond Ndagimana wagize uruhare runini mu kwita ku buzima bw'abafite ubumuga.

Ibirori bya Yubile byitabiriwe n'umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Filipo Rukamba ari kumwe n'uwa Diyosezi ya Gikongoro Myr Celestin Hakizimana. Hari kandi Umuyobozi w'umuryango w'aba saint Gabriel ku isi no muri Africa ,inshuti z'uyu muryango zaturutse i Burayi zinafitanye nabo umubano mu bijyanye n'uburezi, Ubuyobozi bw'akarere ka Huye, abize muri iri shuri kuva ritangiye, ababyeyi n'abana baharererwa n'imiryango yabihayimana ituranye n'iri shuri.

Agaruka ku mateka y'ishuri, Furere Jean Chrisostome Rurangirwa, umuyobozi w'umuryango w'aba saint Gabriel mu Rwanda, yavuze ko bishimiye yubile banashimira Imana yabafashije bakaba bageze ku rwego rwiza n'umusaruro bagezeho ukaba ushimishije.

Ati"Turishimira imyaka 50 ishize abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batangiye kwiga kandi bakagaragaza ko bafite ubushobozi. Ishuri ryatangiranye abana 18 bavuye I Gatagara, hiyongeraho abandi bana 20 bavuye hirya no hino mu gihugu. Bakomeza kugenda biyongera kuko ishuri ryari rimwe mu gihugu. Kugeza ubu abamaze kurangiza muri iri shuri bararenga 500. Abana barangizaga bagatsinda neza bagiye bajya mu mashuri yisumbuye ndetse bakajya no muri Kaminuza.”

Ati "Kera barabashungeraga kandi bakabatera amabuye ngo bumve uko bavuga, abandi bakavuga ko bagira amahane numujinya ngo ntabwo ari abantu nkabandi.”

Yakomeje avuga ko imyaka 50 ishize yafashije abantu guhindura imyumvire yo kumva ko abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga atari abana nkabandi, ahubwo bakumva ko ari abana nk'abandi bafite ubunyamuntu kandi bafite ingabire nk'iz'abandi.

Furere Rurangirwa yashimiye akarere ka Huye kabemereye kwakira abana badafite ubumuga bakaza kwigana nabafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nubwo byabanje gusa nibigoye cyane.

Ati "Turashimira Imana ko abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basigaye bigana nabatabufite, bagakundana bagafashanya kandi byagaragaye ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nta mahane bagira nta rugomo bagira nta numujinya bagira ku rusha abandi bantu bose. Mu mwaka wa 2016 ku bufatanye bw'akarere ka Huye na Ministeri y'uburezi batwemereye gushyiraho ishuri ryisumbuye mu cyiciro rusange kandi batwemerera kwakira n'abana badafite ubumuga muri gahunda y'uburezi budaheza. Mu mwaka wa 2018 batwemereye kuba ishuri ricumbikira abana kandi bakomeza kutwoherereza abana badafite ubumuga bakaza kwigana n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga."

Yagize ati "Bikira Mariya Nyina wa Jambo ni abere umubyeyi iri shuri igihe cyose. Guhera uyu munsi iri shuri rizajya ryitwa ishuri ryabana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ryaragijwe umubyeyi Bikira Mariya (Centre des Jeunes Sourds Muets Mère du Verbe) kuko rishyira imbere imyifatire yaranze umubyeyi Bikiramariya.

Mu nyigisho ye yagarutse ku bintu bitatu byingenzi bijyanye nubutumwa bwo gukunda iri shuri no gushimira abagize uruhare kugira ngo ribeho harimo: Kumva ko abantu bose bagomba kwiga kandi bakiga neza, Kwemera uko bari no kubaka umuco wubutabera namahoro."

Mukanoheli Justine watangiranye nishuri ryabafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ryi Ngoma mu karere ka Huye yavuze ko atewe ishema no kuba ishuri ryamureze ryizihije Yubile yimyaka 50. Uyu mubyeyi ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yavuze ko yatangiye kwiga muri iri shuri mu 1973 akarirangizamo mu 1979 kuri ubu akaba ari umurezi mu ishuri ryabafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga riri mu karere ka Musanze.

Myr Filipo Rukamba umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare wabaturiye igitambo cyukaristiya nyuma yo gushyira ibuye ryifatizo ahazubakwa inzu mberabyombi (salle polyvalente ) yavuze ko ibyakorewe muri iri shuri byose nibikomeje kuhakorerwa ari ibyo gushimira Imana . Yashimiye abafurere ba mutagatifu Gaburiyeli anabifuriza gukomeza gukurikiza urugero rwa Bikiramariya umubyeyi wacu, anaragiza iri shuri Umubyeyi Bikira Mariya Nyina w Jambo.

Yifashishije ururimi rwamarenga yagize atiMu izina ryabafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga turashimira Imana yaduhaye abafurere ba mutagatifu Gaburiyeli kuko badufashije kwiga kandi tukamenya kuvuga mu rurimi rwamarenga. Turashimira abafurere mu bikorwa bakoze bafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bakaba banagikomeza kubafasha. Baduhaye uburere, baradufasha kandi bakanadushishikariza kwiga cyane ku buryo twanabonye impamyabushobozi . Batwigishije ibijyanye nimyuga no gukora ibintu bitandukanye kandi tumenya no kuvuga ururimi rwamarenga. Twishimiye Yubile yishuri ryacu yimyaka 50.

Ku ruhande rwababyeyi barerera mu kigo cya centre des jeunes sourds muets Butare , ishuri ryigamo abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.Habarugira jean Pierre yavuze ko bishimiye uburezi butangirwa muri iki kigo byakarusho kuba abana bafite ubumuga bigana nabatabufite kandi bagasabana bigatuma nabana badafite ubumuga bunguka kumenya amarenga.

Ati "Nagize amahirwe yo kurerera abana 3 batandukanye mu kigo cya CJSM ,abana bashoboye kwigana neza, bahuza ibiganiro nimikino kandi bifasha nabana badafite ubumuga kumenya ururimi rwamarenga. Twari dufite ubwoba bwukuntu aba bana bazigana kandi bakagendana muri gahunda zose, ariko kuri visite ya mbere tuje gusura abana, twashimishijwe no kubona urugwiro abana bacu bagirana nabafite ubumuga bigana mu ishuri. Buri mu byeyi wese atungurwa nuburyo uburezi butangirwa muri iki kigo buri special kandi akishimira uburyo abana bo muri iki kigo basabana bishimye nta nkomyi."

Abamaze kurangiza mu ishuri ryabana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ryo mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma CJSM basaga 500, ni ryo shuri rya mbere mu Rwanda ryatangirijwemo uburezi bwihariye mu Rwanda. Kuri ubu rifite abana bagera ukuri 402 biga bacumbikirwa mu byiciro byose barimo 140 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Ababyeyi bifuza ko ururimi rwamarenga rwakwigishwa hose mu mashuri bityo abana bagakomeza kubona abo bavugana no gusaba service bikaborohera.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose