Ishuri ry'urukundo n'ubutumwa ryatumye urubyiruko rwari rwihebye rumwenyura
Ishuri ry'urukundo n'ubutumwa "Ecole de charité et de Mission" (ECM), ryashinzwe na Communauté de l'Emmanuel rikomeje kuba igisubizo ku rubyiruko rwihebye n'urwatwawe n'iby'isi rukibagirwa Imana.
Ishuri ry'urukundo n'Ubutumwa ni ishuri rifasha urubyiruko guhabwa inyigisho z'ibanze ku kumenya Imana kurushaho, guhura na yo no kwitangira Kiliziya binyuze mu nyigisho zibashishikariza gukora iyogezabutumwa n'iz'ubuzima busanzwe.
Mu mwaka wa 2001 ni bwo iri shuri ryatangijwe muri secteur ya Ruhango, rikorera mu ngoro ya Yezu Myirimpuhwe mu Ruhango. Imibare igaragaza ko hamaze kunyura abasaga 700 mu byiciro 21 bimaze kuharangiza mu masomo y'Iyogezabutumwa. Ni ishuri ryigwa muri weekend imwe mu kwezi mu gihe cy'amezi 9.
Ndungutse Innocent umuyobozi wa Communaute ya Emmanuel, province y'Amajyepfo yatangarije Kinyamateka ko ishuri ry'Urukundo n'Ubutumwa (ECM) ryafashije urubyiruko rwarinyuzemo gutsinda ibishuko no kwigiramo ibyishimo.
Jean Baptiste Bagabo, umwe mu batangiranye n'iri shuri mu Ruhango, avuga ko iri shuri ryabereye urubyiruko umuti. Ati "Iri shuri ryabaye umuti w'ibikomere ku rubyiruko rwaryize kuva mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2001".
Ababyeyi bafite abana babo banyuze muri iri shuri bishimira uburere ribaha n'uko ryagize uruhare mu kubabohora mu ngorane zari zizitiye ubuzima bwabo.
Jean Baptiste Nsabimana na Murekatete Christine ni abakirisitu bo muri paruwasi ya Saint Andre Gitarama bavuga ko urubyiruko rwanyuze muri iri shuri usanga rufite umurongo mwiza bitewe n'inyigisho bahabwa dore ko bamaze kurijyanamo abana babo batatu. Bagashishikariza ababyeyi kurizanamo abana babo.
Nsabimana aganira na Kinyamateka yagize ati"Ibanga ry'iri shuri twararimenye kuko ari ishuri rifasha gukura ku bwa Roho. Ikidutera kubazana hano ni uko bahamenyera Kiliziya, bakamenya amasakaramentu n'uko barushaho kuyahabwa bakahigira n'urukundo ruzima. Umwana wanyuze muri iri shuri usanga afite intego y'ubuzima kandi ayobowe n'isengesho. Turashishikariza n'abandi babyeyi kuzana abana babo muri iri shuri."
Mu buhamya twahawe n'urubyiruko rwanyuze muri iri shuri ruvuga ko rwishimiye kuba communaute yarashyizeho iri shuri bavuga ko babonye aho bakura impamba y'ubuzima cyane cyane abahita bakomeza muri kaminuza. Ibi babishingira ku kuba uwize iri shuri abasha kwirinda ibishuko birimo kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi.
Kugera ubu iri shuri riri mu Mujyi wa Kigali, mu Ruhango n'i Butare. Ababyeyi bakaba bakomeje gusaba ko iri shuri ryakwira no mu bindi bice by'igihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.