Kabgayi: Ababyeyi bishimiye ishuri rya muzika ryafunguwe rizafasha abana guteza imbere impano zabo.
Ishuri ry’umuziki rya Diyosezi ya Kabgayi ryafunguwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Mata rije gushimangira amateka ya Diyosezi yo kuba igicumbi cy’umuziki gatolika n’umuziki muri rusange . Abana bafite kuva ku myaka 6 kugera kuri 12 nibo bemerewe kwiga muri iri shuri rya muzika (Kabgayi Music School). Ababyeyi bavuga ko kuba Diyosezi ibazaniye iyi gahunda bizafasha abana babo mu buryo burenze bumwe haba mu gufasha abana kuzamura impano zabo no kuzimenya . Ni igikorwa cyabereye muri centre yitiriwe Myr Jean Josph Hirt wabaye umunyamuziki ukomeye akagira n’ uruhare runini mu kugeza umuziki I Kabgayi.
Kabgayi Music School ni ishuri rigamije guha ubumenyi bwa muzika ntagatifu abana , bakabigisha gucuranga ibikoresho binyuranye bya muzika no gukangura impano abana bifitemo. Biteganyijwe ko hazakurikiraho ibindi byiciro by’urubyiruko n’abakuru hagamijwe guteza imbere muzika ntagatifu muri Diyosezi ya Kabgayi.
UMUBYEYI Denyse wazanye umwana we gutangira muri iri shuri ry’umuziki yavuze ko yishimiye iyi gahunda ya Diyosezi ya Kabgayi yo gutangiza ishuri ry’umuziki ku bana bato kuko rizafasha abana benshi bafite impano baburaga ubushobozi bwo kubasha kwiga umuziki nk’uyu.
Yagize ati” Impamvu yatumye nzana umwana wanjye gutangira kwiga umuziki mu ishuri rya Diyosezi ni uko nifuza ko umwana wanjye yagira ubumenyi mu muziki kuko nanjye ndi umunyamuziki ariko utarabyize. Iyo umwana afite ikintu cyimuhuza akuramo ubwenge numva namushyigikira. Mfite ishyaka ryo gushyigikira umwana wanjye mu gufatanya amasomo ye asanzwe n’umuziki kandi byose akabikora neza. Niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo umwana yige , kandi nibagira icyo bankeneraho niteguye kugikora kugira ngo nshyigikire umwana wanjye aho kugira ngo ajye kurangarira mu bindi mu gihe cy’ibiruhuko.’’
Yagize ati” Impamvu yatumye nzana umwana wanjye gutangira kwiga umuziki mu ishuri rya Diyosezi ni uko nifuza ko umwana wanjye yagira ubumenyi mu muziki kuko nanjye ndi umunyamuziki ariko utarabyize. Iyo umwana afite ikintu cyimuhuza akuramo ubwenge numva namushyigikira. Mfite ishyaka ryo gushyigikira umwana wanjye mu gufatanya amasomo ye asanzwe n’umuziki kandi byose akabikora neza. Niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo umwana yige , kandi nibagira icyo bankeneraho niteguye kugikora kugira ngo nshyigikire umwana wanjye aho kugira ngo ajye kurangarira mu bindi mu gihe cy’ibiruhuko.’’
MUHIRE Claude yashimangiye ko iri shuri rya muzika ryatangiye I Kabgayi rifite akamaro gakomeye mu buryo burenze bumwe, haba mu mikurire y’umwana no mu mpano ze . Yagize ati’’Bizafasha abana bacu kwagura ubwonko bwabo mu mitekerereze yabo kuko umuziki ari ingenzi ku buzima bwa muntu mu gufasha kugaragaza amarangamutima yabo. Umwana ufite aho ahurira n’umuziki bimufasha kutaba umuntu urakara, cyangwa ugira umujinya cyangwa amahane kuko umuziki umufasha mu kumugorora no kuruhuka, cyane cyane muri iki gihe usanga abana benshi baba bari mu ishuri biga amasomo menshi atandukanye. Abana baba bakeneye ibibafasha kugira ngo baruhuke kandi bikanabafasha kwagura ubushobozi bw’ubwonko. Umwana uzi umuziki ntashobora kuba inyanda cyangwa ngo abe umunebwe kuko mu miterere y’umuziki hari aho bigera bikabasaba kwihuta cg se kugenda gake.”
Muhire yatanze urugero rw’icyo umuziki wamufashije mu buzima bwe akiri muto ubwo yigaga mu iseminaro nto ya Kabgayi, yavuze ko byamufashije mu buzima bwe, kuri ubu bikaba ari amahirwe abonye yo kugira ngo umwana we abone uburyo bwo kwiga umuziki mu buryo busobanutse kandi butanga ikizere .
Aha niho yahereye ashishikariza abandi babyeyi kuzana abana babo kugira ngo bige umuziki kuko bizabafasha kugira ngo abana babe abakristu babereye Kiliziya. Yagize ati” Iri shuri rizafasha abana mu bukristu bwabo kugira ngo bagire aho bava n’aho bagera kuko uririmbye neza aba asenze kabiri .Iyi ni inzira ibafasha gukura mu bukristu .Yavuze ko biteguye gushyigikira ikifuzo cy’umwepisikopi washatse ko Kabgayi igira ishuri ry’umuziki bikaba bigezweho. Yagize ati ‘’Tugomba gushyigikira umuziki muri Kiliziya Gatolika kandi tukaryoherwa nawo mu njyana zawo kuko nawo unyura amatwi.
Valentine Nyiransabimana wo muri Paruwasi ya Gitarama yavuze ko yishimiye kuzana umwana we ngo yige umuziki mu ishuri rya Diyosezi ryatangijwe uyu munsi. Yagize ati’’Nishimiye iri shuri umushumba wacu yatuzaniye muri Diyosezi ya Kabgayi, nifuje kuzana umwana wanjye muri iri shuri kuko nanjye ndi umuririmbyi ukunda umuziki Gatolika cyane. Nazanye umwana wanjye muri iri shuri , ngize amahirwe akabishobora , akabikuda namushyigikira cyane kandi nawe bikazamugeza kure , bikazanamubera impano nziza bikamushimisha.
Yavuze ko nk’umubyeyi ukunda kuririmba umuziki awufata nk’ikintu kimufasha kuruhuka kandi kimunezeza,bikamuha umutuzo, ibyishimo n’amahoro mu mutima. Yagaragaje ko bishimira ko umuziki Gatolika utagenda uhindagurika ahubwo urushaho kugumana umwimerere wawo. Ati’’Umuziki Gatolika uba ufite umwihariko wawo, turifuza ko waguma muri uwo murongo kuko injyana Gatolika ziratunyura kandi zikadukora ku mutima. Kuba abana bacu bagiye gutangira kwiga umuziki ari bato, twizeye ko bazabifata kandi bakabikunda bikarushaho gukomeza kuba byiza.
Myr Balthazar yavuze ko imvano y’igitekerezo cyo gufungura ishuri ry’umuziki ku bana bato muri Diyosezi ya Kabagayi yaje mu kuzirikana amateka ya Diyosezi kuko Kabgayi kuva kera ari igicumbi cy’umuziki . Yagize ati “ Igitekerezo cyaje maze kubona abana benshi n’ urubyiruko rwinshi rwitabira ama Korali ndetse no mu buryo bwo kwifuza kunoza Liturujiya ya Kiliziya Gatolika. Umuziki rero ufite uruhare rukomeye muri Liturujiya. Iki gitekerezo cyaje mu rwego rwo gushaka gukuza impano z’abana mu mfuruka zoze z’ubuzima harimo no gukuza impano z’umuziki .
Myr Balthazar agaruka ku kamaro k’ishuri rya muzika y’abana bato muri Diyosezi ya Kabgayi , yavuze ko rije gufasha Diyosezi gusubiza bimwe mu bibazo byo kunoza Liturujiya n’umuziki, gufasha ama korali mu buryo bwo gufasha abana gukuza impano zabo bikaba n’uburyo bw’iyogezabutumwa ry’abana n’urubyiruko ndetse n’abakuze binyuze mu muziki no mu gukuza impano zijyanye n’umuziki . Bityo umuntu amenye Imana kurushaho kandi akorere Imana kurushaho bihereye no ku bana .
Yashimiye ababyeyi bitabiriye kuzana abana babo gutangira mu ishuri ry’umuziki ashishikariza n’abandi kuzakomeza kuza kugira ngo bafashe abana kubona aho bigira umuziki ubafasha kuruhuka mu gihe nk’iki cy’ibiruhuko. Yagize ati “ Ababyeyi ndabashimira ko biteguye gutanga umuganda wabo kugira ngo ishuri rikure rigire imbaraga kandi rirenge imbibe za Diyosezi ya Kabgayi rikaba urumuri mu gihugu cyacu.” Myr yasabyea abana batangiye ishuri ry’umuziki gukoresha neza amahirwe bahawe bakazagera kure kandi bakaba ishema rya Diyosezi ya Kabgayi mu muzika ndetse bakaba n’ishema ry’igihugu.
Myr Balthazar yashimangiye ko gutangiza ishuri rya muzika ari igikorwa kigomba kurenga umuziki , indirimbo , amajwi n’ ibikoresho by’umuziki ahubwo bikinjira no mu iyogezabutumwa rifasha abana, urubyiruko n’abakuru gukunda Imana kurushaho no kwitegura kuyikorera.
Ishuri ry’umuziki y’abana bato rya Diyosezi ya Kabgayi (Kabgayi Music School) ryatangiranye abana bagera ku 103, abarimu n’abayobozi bagera kuri 6. Amasomo akazajya atangwa mu kiruhuko no mu minsi ya weekend mu gihe abana bazajya baba bari ku ishuri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.