Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kabgayi: Kwita ku bana byagizwe intego

Kuri uyu wa 15 Werurwe 2024, abapadiri bashinzwe iyogezabutumwa ry’abana muri paruwasi zose za Diyosezi ya Kabgayi bahuriye hamwe mu nama itegura igenamigambi mu kunoza ubutumwa mu cyiciro cy’abana no gutegura uko yubile y’impurirane mu cyiciro cy’abana izahimbazwa.

Kabgayi: Kwita ku bana byagizwe intego
Kabgayi: Kwita ku bana byagizwe intego

Aganira na Kinyamateka, Padiri Leonard Munyangaju Ushinzwe Komisiyo y’abana muri Diyosezi ya Kabgayi avuga ko iyi nama igamije guteganya ibikorwa by’iyogezabutumwa ry’abana muri uyu mwaka w’icyenurabushyo turimo no gusangira ibitekerezo ku myiteguro ya yubile y’impurirane turimo mu cyiciro cy’abana.

Guhimbaza Yubile y’abana byagenwe n’Inama y’Abepisikopi yemeje ko Yubile y’abana itandukanywa na Yubile y’urubyiruko kugira ngo abana bahabwe ubutumwa bwihariye mu rwego rwo kunoza iyogezabutumwa ry’abana. Yubile izahimbazwa tariki ya 27 Ukuboza 2024 i Kibeho.

Padiri Munyangaju avuga ko imyiteguro yo guhimbaza Yubile y’impurirane mu cyiciro cy’abana muri Diyosezi ya Kabgayi irimbanyije cyane ko bamaze kwemeza amatariki izahimbarizwaho ku rwego rwa Diyosezi.

Ati “Yubile y’impurirane mu cyiciro cy’abana muri Diyosezi ya Kabgayi izahimbazwa tariki ya 03/01/2025.” Anakomeza ashimira abepiskopi bahisemo gutandukanya icyiciro cy’abana n’urubyiruko kuko ngo bizabafasha gutegura ubutumwa bugenewe abana hatarimo kubavanga n’urubyiruko.”

Mu kiganiro yatanze, Padiri Prof. Fidele Dushimimana Uyobora Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ari nawe wanditse igitabo “Kura Ujye Ejuru” kigaruka ku buzima bw’abana, avuga ko abapadiri n’abandi bakora ubutumwa mu cyiciro cy’abana bakwiye kumenya no kuzirikana ikigero umwana agezemo kuko ari cyo kigena inyigisho agomba guhabwa.

Yagize ati “Iyogezabutumwa ry’abana rigendera ku kigero umwana agezemo, kumenya intera y’imyumvire ye, umuntu akamenya uburyo amubwira Imana agendeye ku myimvire ye aho igeze mu kubana n’abandi. Biba byiza kugira ubumenyi ku biranga umwana mu mibanire ye n’abandi kuko bifasha ukora iyogezabutumwa, kumenya icyo aha umwana kimukwiriye ndetse n’ubumenyi yakoresha.”

Yongeye ho ko igitabo “Kura ujye ejuru” gitanga ubumenyi bw’uko umwana akura mu gihagararo mu mitekerereze, mu myitwarire no mu mibanire ye n’abandi, kuva asamwe kugeza abaye ingimbi n’umwangavu.

Ashingiye kuri ibi, Padiri Prof. Dushimimana yasabye abashinzwe iyogezabutumwa ry’abana n’abandi babyeyi bose ko bakwiye kubwira abana Imana mu ishusho y’umubyeyi ubakunda kandi ubitaho igihe cyose ndetse akabaha ibyo bashaka, kuruta kubatinyisha Imana bababwira ko nibakosa Imana ibahana byose bakabishingira ku cyiciro umwana agezemo

Mu gusangira amkuru y’uko iyogezabutumwa ry’anama rihagaze muri Paruwasea, Padiri Mukuru wa Paruwase ya mutagatifu Andereya I Gitarama Anotole Niyitanga yavuze ko iyogezabutumwa ry’abana muri paruwase ya Gitarama rigenda neza bifashishije imiryangoremezo y’abana.

Kugeza ubu muri Paruwase ya Gitarama hakaba hari imiryangoremezo y’abana igera ku 100 yose ikora.

Soeur Verene Mukunde umubikira wo mu muryango w’aba dominikani ushinzwe gufasha abana bari enfance missionaire muri paruwasi ya Gihara yavuze ko ubutumwa bw’abana muri paruwasi bugerwaho bifashishije iryo huriro ry’abana bari muri enfance missionaire.

Muri gahunda z’iyogezabutumwa ry’abana ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi harimo gutegurwa gushyiraho ishuri cyangwa urubuga rw’abana, aho bahurira hamwe bakaganira kandi bagatanga n’ibitekerezo ku byabafasha kugira ngo iyogezabutumwa ryabo rigende neza kandi barusheho gukura mu bukristu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose