Kabgayi: Myr Balthazar yasabye ababyeyi n’abarezi gufasha abana kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026, Diyosezi ya Kabgayi yizihije umunsi w’umuco mu mashuri ku nshuro ya 2. Ibirori byabereye mu ishuri ryaragijwe mutagatifu Berenadeta ku Kamonyi (Sainte Bernadette Kamonyi ESB) byitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abayobozi b’uturere twa Kamonyi na Ruhango, Umuhuzabikorwa w’uburezi mu ntara y’amajyepfo wari n’ intumwa ya minisiteri y’uburezi, Uhagarariye inteko y’umuco akaba n’intumwa ya minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’nshingano mboneragihugu MINUBUMWE ari nayo ifite mu nshingano umuco, abayobozi b’ibigo by’amashuri muri Diyosezi ya Kabgayi, abarezi , ababyeyi n’abana baje kugaragaza ibihangano by’umuco bitandukanye.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari nawe watangije igitekerezo cyo gushyiraho umunsi w’umuco mu mashuri yavuze ko kwizihiza uyu munsi bizaba igikorwa ngarukamwaka. Yasabye ababyeyi n’abarezi gufasha abana barera kumenya kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda.
Yagize ati” Mu ndirimbo yubahiriza igihugu cyacu, tugira tuti’’ Umuco dusangiye uraturanga ururimi rwacu rukaduhuza. Guhimbaza umunsi w’umuco mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi,ni uburyo bwo guhuza imbaraga nk’amashuri ya Diyosezi ya Kabgayi kugira ngo twibukiranye inshingano zacu. Dufite inshingano zo kurera neza abana bacu, kubatoza umuco nyarwanda cyane cyane kubatoza imivugire iboneye y’ururimi rwacu rw’ikinyarwanda kuko muri iki gihe bigaragara ko ururimi rwacu rurimo kuvangwa n‘izindi ndimi mu buryo butaboneye , rukavugwa mu buryo butaboneye . Turifuza ko izo nshingano ababyeyi n’abarezi bazifatanya , n’abana bakihatira kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rwacu rw’ikinyarwanda.’’
Yakomeje avuga ko uyu munsi udasanzwe kuko ari umunsi wo gushimangira ibyiza tuvoma mu muco wacu nk’abanyarwanda. Agira ati ‘’Ni ku nshuro ya kabiri twizihiza umunsi w’umuco mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi. Turashimira Imana yo soko y’ubuhanga n’ubwenge ,yo itanga ingabire uko yishakiye kugira ngo zigirire akamaro bose. Uyu munsi dushimire Imana kubera impano yahaye abana bacu no kubera ibyiza idukorera binyuze mu burere buhabwa abana bacu. Uyu munsi ntabwo ari umunsi usanzwe, si umunsi nk’iyindi, si umunsi w’ibirori bisanzwe, si umunsi wo kwidagadura bimwe bisanzwe, ahubwo ni umunsi wo gushimangira ibyiza tuvoma mu muco wacu nk’abanyarwanda .’’
Myr Balthazar yibukije abana ko bagomba gukunda umuco, bagasobanuza kandi bakabaza kugira ngo barusheho gusobanukirwa kuko ejo ari bo bazaba bafite inshingano zo kuwutoza abandi cyane cyane abazabakomokaho. Agira ati”Bana bacu , umuco wacu muwurinde ico, maze koko uhore utubereye igicumbi cy’amateka yacu, igicumbi cy’ubuzima bw’igihugu cyacu n’igicumbi n’isoko y’imbaraga tuvomamo zo kwiyubaka, kubaka ubuzima bw’igihugu cyacu no kubaka ejo hazaza ha buri wese.’’
Myr Balthazar yavuze ko guhimbaza umunsi w’umuco mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi ari ukongera kwiyemeza gusigasira umuco nyarwanda binyuze mu gusigasira impano z’abana bagaragaje uyu munsi. Ati’’Gutoza abana ni ugutegura abanyarwanda b’ejo hazaza no gutegura abakristu beza , bakunze kandi basobanukiwe n’umuco wabo.
Yavuze ko umunsi w’umuco mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi ari uwacu twese, asaba ko barushaho kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda , bagakomeza gusigasira umuco mu mashuri . Myr Balthazar yasabye abarimu bigisha isomo ry’ikinyarwanda gufasha abana kunoza imivugire y’ururimi rw’ikinyarwanda n’imyandikire yacyo. Asaba n’ ababyeyi gukomeza gufasha abana kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda. Yagize ati”Kuvuga neza ururimi rwacu si ikinegu ahubwo ni ishema rikomeye.
Kuri iyi nshuro ya Kabiri , umunsi w’umuco mu mashuri witabiriwe na Kaminuza Gatolika ya Kabgayi ICK yaserutse mu njyana y’imbyino gakondo , ibogo by’amashuri bigera 30 byari bihagarariye ibindi byaserutse mu njyana zitandukanye z’umuco. Umunsi w’umuco mu mashuri muri Diyosezi ya Kabgayi wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘’Dukoreshe, tunoze I Kinyarwanda hose. ‘’
Uyu munsi wijihirije mu karere ka Kamonyi uzakomeza kwizihizwa mu buryo ngarukamwaka , ari nako uzagenda urushaho kunozwa kugira ngo unagere muri buri karere. Umwaka utaha uyu munsi ukaba uzizihirizwa mu karere ka Ruhango.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.