Kaminuza Gatolika y'u Rwanda igiye gutangiza umuryango w'abanyeshuri bayirangijemo
Mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 9 muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR), byabaye tariki ya 18 Ugushyingo, bamwe mu banyeshuri banyuze muri iyi kaminuza bagaragaje icyifuzo cyo gushyiraho umuryango ubahuza nk'abantu basangiye ubuzima bwo muri CUR.
Iyi gahunda yo gushyiraho uyu muryango igamije kurushaho kuzamura no kumenyekanisha CUR.
Agaruka ku cyifuzo cyo gushyiraho umuryango w'abanyeshuri bize muri CUR (CUR Alumni), Myr Jean Marie Vianey Gahizi, Igisonga cyUmwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ari nayo iyi kaminuza ibarizwamo, yavuze ko kaminuza aho ziva zikagera zigomba kugira ikiciro cy'abaharangije, bityo ko na Kaminuza Gatolika yu Rwanda igomba gushyiraho uyu muryango.
Myr Gahizi yavuze ko iki kiciro kizaba ari mu murongo wo gukomeza kunguka amaboko n'ibitekerezo kuko imikoranire myiza n'abarangije muri iyi kaminuza, bizafasha CUR kunguka andi mashami atandukanye.
Yagize ati "Umuntu wize muri kaminuza niwe umenya ikintu yari kubona ariko akaba atarakibonye, akamenya n'ikindi cyateza imbere kaminuza kuko aba yarageze hanze ku isoko ry'umurimo, aho abayobozi ba Kaminuza badashobora kugeza amaso. Niwe ushobora kumenya barumuna be bakiri mu ishuri, akabasangiza ubunararibonye n'ubunyamwuga bukenewe mu kazi no kubaha inama bitewe nuko aba yarageze hanze."
Yongeyeho ko gutangiza CUR Alumni bizafasha kaminuza mu buryo bw'ibitekerezo bitewe n'ibikenewe hanze.
Twizeyimana Darius, nk'umwe mu banyeshuri bize muri CUR mu mwaka wa 2012/2016, ari nawe uyoboye iyi gahunda yo gushyiraho CUR Alumni yavuze ko igitekerezo cyo kwishyira hamwe bagihuriyeho na bagenzi be benshi bahurira ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye ndetse no mu ihuriro ryabanyeshuri bakiri muri kaminuza (CURUSU).
Yavuze ko mu ntego za CUR Alumuni bifuza kumenyekanisha kaminuza yabo, gukomeza kuyiba hafi no gufatanya nayo.
Yagaragaje ko bimwe mu byo CUR Alumni izibandaho birimo;
(1) Guteza imbere Kaminuza Gatolika y'u Rwanda mu buryo ubwo ari bwo bwose haba mu iterambere, mu bitekerezo, mu kuyimenyekanisha aho ari ho hose babashije kugera,
(2)Kunoza uburyo bw'itumanaho no gusangira amakuru hagati ya Alumini na Kaminuza.
(3)Gushyira imbere iterambere ry'umuco, amasomo n'ubumenyi bw'abanyamuryango bawo nabakozi ba kaminuza,
(4)Gukoresha uburambe bw'abanyeshuri barangije muri CUR ku bw'inyungu n'iterambere ry'abanyeshuri bakihiga,
(5) Guhuriza hamwe abanyeshuri barangije n'abakihiga kugira ngo basangire ubunararibonye bwabo, no
(6) Guhurizahamwe CUR Alumni hamwe n'abanyeshuri ba CUR mu bikorwa byiterambere ryigihugu cyane cyane aho kaminuza iherereye.
Twizeyimana yakomeje avuga ko ibiri gukorwa ari ugukora urutonde rusange rw'abarangije muri CUR no gukusanya imyirondoro yabo ari nako hategurwa amategeko umuryango ugomba kugenderaho.
Igitekerezo cyo gushyiraho CUR Alumni cyashimwe kandi n'abanyeshuri bakiri ku ntebe y'ishuri ndetse n'abarangije muri uyu mwaka.
Ndagijimana Placide, umwe mu barangije uyu mwaka yavuze ko hamwe na bagenzi be biteguye kwinjira muri CUR Alumni mu rwego rwo gukomeza guha isura nziza CUR.
Ati"Kuba hagiye gushyirwaho umuryango uduhuza nk'abanyuze muri CUR, tubyakiriye neza kuko ari uburyo bwiza bwo kurebera kuri bakuru bacu banyuze hano ari nako dusangira intego zo guteza imbere kaminuza yacu ya CUR."
Mu myaka 11 imaze ishinzwe, Kaminuza gatolika y'u Rwanda imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abanyeshuri bagera ku bihumbi bine.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.