Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yatangije Porogaramu ikenda mu Ishami ry’Uburezi
Mu birori byo ku wa 18 Ugushyingo, ubwo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 9 muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) ku banyeshuri 541 bari basoje mu mashami atandukanye, nibwo hatangajwe ko iyi kaminuza yatangije porogaramu ikenda mu ishami ry’uburezi.
Izi porogaramu zatangijwe muri gahunda y’iyi kaminuza yo kuzamura uburezi mu bijyanye amasiyansi n’indimi.
Nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa CUR, Padiri Dr. Laurent Ntaganda, porogaramu zatangijwe mu ishami ry’uburezi zirimo; (1) Icyongereza n’Igiswayile, (2) Ibinyabuzima n’Ubutabire, (3)Imibare n’Ubutabire, (4)Imibare n’Ibinyabuzima, (5)Ubukungu n’Amasomo ajyanye na Mudasobwa, (6)Icyongereza n’Igifaransa, (7)Icyongereza n’Ikinyarwanda, (8)Igifaransa n’Ikinyarwanda na porogaramu (9)y’Ubukungu no kwihangira imirimo.
Padiri Dr. Ntaganda yavuze ko impamvu yo gusaba aya mashami ijyanye n’ubusabe bw’abantu batandukanye cyane cyane abo mu gice cy’intara y’amajyepfo.
Yagize ati “Muri iyi Ntara y’Amajyepfo benshi baburaga aho bakomereza amasomo batavuye mu kazi kabo, ariko ubu tubegereje izi porogaramu kandi bakazakomeza no gukora akazi bitewe na gahunda bahisemo kwigamo. Umuntu azajya arangiza muri CUR afite Diplome mu burezi kandi afite n’ubushobozi bwo kwigisha ibintu bibiri. Urugero nk’imibare na Ibinyabuzima cyangwa Icyongereza n’ikinyarwanda n’ibindi bitandukanye.“
Padiri Dr. Ntaganda yakomeje avuga ko impamvu izi porogaramu zitatangiranye na Kaminuza kandi byari biri mu ntego ya Kaminuza yo kuzamura amasiyasi, ari ijyanye n’uko hari ibisabwa bitari byakuzuzwa.
Yagize ati “Twagiye tuganira kenshi ari nako dushaka ibikenewe byose none ubu twatangije porogaramu nshya ikenda mu ishami ry’uburezi kandi twatangiye kwakira abashaka kuzigamo.”
Ibi kandi byagarutsweho na Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare wari uhagarariye Umwepiskopi, aho yavuze ko intumbero ya Kaminuza yari uguteza imbere uburezi bwa Siyansi ariko ko bahisemo kongeraho uburyo bwo bwo kubitanga ‘Uburezi’.
Yagize ati “Kaminuza ijya gutangira yari ifite intumbero yo guteza imbere uburezi bwa Siyansi. Twakomeje kuganira n’ababishinzwe, tubona ko kwiga imibare na Ibinyabuzima bitaba bihagije gusa utongeyeho uburyo bwo kubitanga (Education). Muri uyu mwaka rero twishimiye ko twemerewe gutangiza porogaramu nshya ikenda mu ishami ry’uburezi harimo za science n’indimi.”
Yakomeje avuga ko kwemererwa izi porogaramu bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi butangwa no kubona abarimu bahagije mu mashuri yisumbuye.
Kaminuza Gatolika y’u Rwanda isanzwe ifite amashami atandatu n’amasomo y’inyongera mu burezi (postgraduate diploma in Eduaction)
Ayo mashami ni; ishami ryigisha ibijyanye na Kateshezi, ishami ry’ubucuruzi (commerce and engeneering), ishami ry’uburezi, ishami ry’ubuzima n’imirire iboneye (Public health and human nutrition), ishami ry’ikoranabuhanga na tekinoroji, n’ishamo rishinzwe iterambere rusange (social work).
Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yashinzwe muri 2011/2012, iherereye muri Diyosezi ya Butare.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.