Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kamonyi: Ishuri rya Sainte Bernadette ryishimiye kongera gukoresha inyubako y'icumbi ry’abahungu iherutse kwibasirwa n’inkongi

Ubuyobozi bw’ishuri rya Sainte Bernadette Kamonyi butangaza ko imirimo yo gusana icumbi ry'abahungu riherutse kwibasirwa n'inkongi igeze kure ku buryo mu gihe kitarambiranye abanyeshuri babaga muri iri cumbi bazarisubiramo.

Kamonyi: Ishuri rya Sainte Bernadette ryishimiye kongera gukoresha inyubako y'icumbi ry’abahungu iherutse kwibasirwa n’inkongi
Kamonyi: Ishuri rya Sainte Bernadette ryishimiye kongera gukoresha inyubako y'icumbi ry’abahungu iherutse kwibasirwa n’inkongi

Mu Kiganiro kirambuye Kinyamateka yagiranye na Padiri Majyambere Jean D’Amour, umuyobozi w’ishuri rya Sainte Bernadette Kamonyi, yavuze ko nyuma y’uko dortoire yararagamo abana b’abahungu bagera ku 120 ifashwe n’inkongi y’umuriro, bitahagaritse itangira ry’amashuri ahubwo abana baje ku ishuri ku gihe nk’uko bisanzwe n’ubwo ngo hari abari bagize ubwoba.

Padiri Majyambere avuga ko habayeho kwishakamo ibisubizo abana bakabona aho barara kandi n’inyubako igatangira gusanwa vuba vuba. Kuri ubu icumbi ry’abahungu rikaba rimaze kuzura kandi ryarabaye ryiza kurusha uko uko ryari rimeze mbere. Yagize ati” Twahuye n’ikiza cy’inkongi yafashe icumbi rimwe ry’abahungu ariko twishimiye ko amasomo atahagaze cyangwa ngo bihagarike izindi gahunda z’amasomo kuko twashatse aho abana barara mu gihe turi gusana ahari hahiye. Kuri ubu imirimo yo gusana igeze kure, ku buryo mu cyumweru gitaha abana bazaba babonye dortoire nziza imeze neza. Twarafatikanyije turasanasana, dushaka aho abana baba bari. Turashimira Diyosezi ya Kabgayi yadufashije cyane kuko ari n’ishuri ryayo, inshuti n’abavandimwe batugobotse bakaduha sima n’indi miganda tukaba twishimiye ko imirimo igiye kurangira."

Padiri Majyambere akomeza avuga ko imirimo yo gusana icumbi ry’abahungu yihutishijwe cyane, harimo gusana igisenge cyose cyari cyangiritse, kugura matela zahiriye muri iyi nyubako ndetse no gushaka ibitanda bishya kuko ibindi byangirikiye muri iyi nzu.

Barashimira ababyeyi bafatanya kurera umunsi ku munsi bitanze, Diyosezi ya Kabgayi n’inshuti z’ishuri rya Sainte Bernadette Kamonyi zabagobotse mu buryo bushoboka.

Icumbi ry’abahungu ryahiye ryari rifite agaciro ka miliyoni 120, naho ibyangirikiyemo bikaba byari bifite agaciro k’amafranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 40. Kuri ubu ryaravuguruwe risa neza kurusha uko ryari rimeze, igisenge cyamaze kuvugururwa gisakajwe amategura ameze nk’amabati (Tôles a Tuiles) mu gihe mbere yari amabati asanzwe ya (Autoportant) Idari ryayo ryari irya “Triples” kuri ubu hashyizwemo languette, naho hasi kuri pavement hari sima isanzwe kuri ubu hashyizwemo amakaro.

Padiri Majyambere avuga ko ubu abana bameze neza nta kibazo kandi biyongereye ugereranyije n’umwaka ushize, ubu bakiriye abana 1500 mu gihe mbere bageraga ku 1400. Yizeza ababyeyi kurushaho gukora cyane kugira ngo bazagere ku nsinzi kuko ari yo ntego ya mbere y’ishuri.

Ishuri ryisumbuye ryisunze mutagatifu Berenadeta ku Kamonyi (ESB) ni ishuri rya Diyosezi ya Kabgayi ryashinzwe mu 1968 ari iseminari y’abakuze biteguraga kujya mu iseminari nkuru. Kuva muri 2009 nibwo iri shuri ryatangiye kwakira abahungu n’abakobwa ndetse n’amashami agenda yiyongera, inyubako zatangiye muri mwaka w’1968 zagiye zivugururwa kugeza n’uyu munsi. Kuri ubu ishuri rifite ibyiciro bibiri tronc commun na Section, rizwiho gutisinda no gutwara ibikombe binyuranye mu mikino myinshi itandukanye yiganjemo Volley na Baskette badasize umupira w’amaguru no kubyina imbyino z’umuco nyarwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose