Karidinali Kambanda yifatanyije n’Umuryango w’Abasaveri mu Rwanda gutaha ibyumba by’amashuri 12 byubatswe n’uyu muryango
Kuri iki cyumweru tariki 21 Kanama 2022, umuryango w'Abasaveri wahimbaje isabukuru y’imyaka 70 Umaze ukorera mu Rwanda n’imyaka 10 Padiri Georges Defour washinze uyu muryango yitabye Imana, unataha ibyumba by'amashuri 12 wubatse mu ishuri ryitiriwe Padiri Georges Defour riri i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali.
Ni ibirori byitabiriwe n’ abasaveri bahagarariye abandi baturutse mu gihugu hose (Diyosezi/Zone zose zo mu Rwanda), abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ndetse n’abaturutse mu gihugu cy’ u Burundi; ababyeyi n’ abarimu barerera mu ishuri Georges Defour ndetse n’ abanyeshuri bahagarariye abandi biga mu ishuri ryitiriwe Georges Defour bose hamwe basaga 350.
Mu nyigisho yagejeje ku basaveri n’abashyitsi bari mu gitambo cya Misa cyakurikiye umuhango wo guha ibyumba by’amashuri umugisha, Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda yagarutse ku ntego y’umuryango w’ abasaveri, maze asaba abasaveri bose kurangwa n’ urukundo, ati “Umuntu ashaka ubukungu, ibintu, amafaranga… Nyamara umuntu ntanyurwa akomeza gushaka n’ibindi: ubutegetsi, kugira ubuzima bwiza”. Arkiyepiskopi yagarutse ku rukundo Imana idukunda bityo yongera kwibutsa ko urukundo atari agahato kandi ko Imana itishimira ko tuyikunda by’agahato ahubwo tuyikunda mu bwigenge. Karidinali Kambanda yasabye abasaveri kumenya ko ari umuryango urera , abibutsa ko bagomba gukora kugira ngo bagera kubyo bashaka kugeraho kuko aribyo bitera ishyaka n’ishema.
Mu buhamya yahaye Kinyamateka, Umusaza Leopord Ntabareshya wo muri Paruwasi Gikondo winjiye mu basaveri afite imyaka 6 ubu akaba arengeje 70, akaba anabarizwa mu runana rw’abasaveri bakuru UXA yayitangarije ko uburere bw’ibanze n’intego y’urukundo iteka yatojwe n’uyu muryango akiri muto byamufashije gukurana umwete, ukwemera n’urukundo uyu munsi akaba ari mu kiruhuko cy’iza bukuru, nyuma yo kwiga amashuri, agakora akazi mu bigo bya Leta n’ibya Kiliziya ndetse n’uyu munsi akaba akiri umukateshisiiti muri iyi paruwasi; avuga ko abikesha umuryango w’abasaveri yinjiyemo akiri muto.
Aganira na Kinyamateka, Bwana Viateur Bicali umukuru w’umuryango w’abasaveri mu Rwanda yayitangarije ko kuri iyi sabukuru y’imyaka 70 umuryango w’abasaveri umaze ugeze mu Rwanda, abasaveri bishimira umurage uwawushinze yawuhaye ku buryo abawinjiramo bose basanganizwa indamukanyo y’urukundo iteka, ikabafasha kubaka ubuvandimwe mu mibereho yabo ya buri munsi.
Avuga kandi ko bishimira uruhererekane rw’uburere buba hagati y’abagize uyu muryango aho usanga abageze mu zabukuru baririnze gutatira igihango cy’isezerano ry’urukundo bagiranye na wo,abakibyiruka bakabafatiraho urugero, ndetse n’abo mu cyiciro cy’abana bato bazwi nk“Abishimye”ugasanga bunze ubumwe n’ubuvandimwe bwa Gisaveri.
Avuga ko bishimira uruhare urubyiruko rw’abasaveri rugira mu guteza imbere Kiliziya mu maparuwasi yabo aho byagaragaye ko mu minsi ishize ubwo icyorezo cya Covid-19 cyabuzaga abantu gusenga bisanzuye Urubyiruko rw’abasaveri rwaje ku isonga mu kuba abakorerabushake bafasha abakristu kwirinda ubwandu bw’iki cyorezo ku kiliziya, mu kubafasha kugira isuku, kwirinda kwegerana, no gutegura ahaturirwa Igitambo cy’Ukaristiya.
Umuryango w’ Abasaveri ni umuryango wa Agisiyo Gatolika uhuriwemo n’abana, urubyiruko, abawukuriyemo ndetse n’ abandi bifuza kubaho bakurikiza Ivanjili. Washinzwe na Padiri Georges Defour mu 1952 i Bukavu muri DRCongo, wemerwa muri Kiliziya Gatolika na Papa Piyo 12 tariki 14 Ukuboza 1956, Ugera mu Rwanda mu 1956.Ukorera mu madiyosezi yose yo mu Rwanda, ibarura ryakozwe n’uyu muryango mbere y’umwaka wa 2020 rigaragaza ko mu Rwanda hari Abasaveri basaga ibihumbi 30.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.