Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakiriye Igihango cy’Uburezi cya Papa Fransisiko
Mu nama yateraniye muri Centre St Vincent Pallotti i Gikondo ku wa 13-15 Mata 2023, habaye umuhango wo kwakira Igihango cy’Uburezi cya Papa Fransisiko gikubiyemo amasezerano Papa Fransisiko aherutse kugirana n’urwego rw’uburezi ku isi; mu Rwanda hakaba ari hamwe mu hambere iki gihango kigejejwe.
Mu muhango wo kwakira iki gihango, Karidinali Antoine Kambanda Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko kuba Papa Fransisiko ashaka ko haba ubufatanye mu burezi ari uko uru rwego arirwo musingi ukomeye utegura abantu b’ejo hazaza, mu gutoza abato indangagaciro za kimuntu zimurikiwe n’urumuri rw’ivanjili, bagakura bafite uburere n’ubumenyi.
Prof.NIYIGENA Jean Paul Umujyanama wa Papa Fransisiko mu burezi n’umuco akaba n’Umwalimu muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda wasangije abakora mu nzego z’uburezi gatolika mu Rwanda ibikubiye muri iki gihango; yavuze ko mu ngingo 7 zigiye iki gihango ku mwanya wa mbere haza guha agaciro Muntu, abarerwa bagatozwa hakiri kuba abantu beza hakiri, bafite indangagaciro zishingiye ku ivanjili, bafite ubumenyi n’ubumuntu buha agaciro buri wese; kandi bakamenya no kwita ku bidukikije.
Abajijwe ku kibazo cy’uko hari abarangiza amashuri bagera muri muri sosiyete bakagaragaza imico mibi, Prof. Jean Paul avuga ko ubumenyi butagira uburere akenshi butagira icyo bwungura sosiyete; amashuri gatolika akaba agomba kugira umwihariko wo kurera umwana mu bwenge no kuri roho kugira ngo azavemo umuntu mwiza ushoboye kandi ubereye sosiyete.
Muri iki gihango, Papa Fransisiko asaba inzego zishinzwe uburezi kwakira uwo ari we wese hatitawe ku myemerere cyangwa ku cyiciro cy’ubukungu. Amashuri ya Kiliziya akakira bose,baba abo mu miryango ikize n’ikennye hashingiwe ku rugero rw’uko Yezu Kristu yigishaga inkuru nziza yo gukiza isi atarobanuye ku butoni, ubukire cyangwa ubukene. Ibi bikabera urugero abato rwo kutagira abo baheza cyangwa ngo birengagize muri sosiyete.
Musenyeri Gabin BIZIMUNGU ushinzwe amashuri gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri yabwiye Kinyamateka ko iki gihango gifite intumbero imwe n’icyo Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite muri uyu mwaka w’uburezi, aho insanganyamatsiko y’umwaka w’uburezi wa 2022/2023 ivuga ko ishuri rigomba kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.Musenyeri Gabin akavuga ko ikiyongeraho ari ugutoza n’abarimu kumenya gutega amatwi buri mwana, kuko baba baturutse mu miryango itandukanye, ibayeho mu buryo butandukanye.
Madamu MUKAYIRANGA Emmanuella, umukozi komisiyo y’umuryango muri Diyosezi ya Cyangugu yatangarije Kinyamateka ko ikihango cy’uburezi cya Papa Fransisiko cyibutsa ababyeyi guha abana uburere bwiza kuko umuryango ariwo shuri ry’ibanze; akavuga ko ubufatanye bw’abarezi n’ababyeyi mu guha umwana icyerekezo cy’ubuzima bukenewe muri iki gihe.
Inama y’iminsi itatu yabereyeyemo umuhango wo kwakira igihango cy’uburezi cya Papa Fransisiko mu Rwanda yateguwe ku bufatanye hagati ya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda CUR na Fondation Internationale Religions et Societes yitabirwa n’abepiskopi bo mu Rwanda barimo Karidinali Antoine Kambanda,Arkiyepiskopi wa Kigali, Myr Papias Musengamana Umwepiskopi wa Byumba, Abashinzwe amashuri gatolika mu madiyosezi, komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’umuryango, ikenurabushyo ry’urubyiruko, n'iyo ikenurabushyo ry’umuryango mu madiyosezi yose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.