Kiliziya Gatolika na Leta barashima umusanzu wa Musenyeri Filipo Rukamba mu guteza imbere Uburezi mu Rwanda mu myaka 25 amaze ari Umwepiskopi
Mu birori byo kwizihiza Yubile y’Imyaka 25 Musenyeri Filipo Rukamba amaze ahawe Ubwepiskopi, Abahagarariye Kiliziya Gatolika na Leta mu Rwanda bagaragaje ko umusanzu akomeje gutanga mu guteza imbere uburezi mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ifatizo mu iterambere ry’uru rwego.
Iyi ngingo ni imwe muzagarutsweho mu birori byo kwizihiza Yubile y’Imyaka 25 ishize Musenyeri Filipo Rukamba atorewe kuba Umwepiskopi wa kabiri wa Diyosezi ya Butare; ibirori byizihirijwe kuri Kiliziya Katedrali ya Butare ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, bikitabirwa n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Nyakubahwa Dr.Edouard Ngirente, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kamvanda Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Joachim Ntahondereye Umwepiskopi wa Muyinga, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi bo mu Burundi, Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi, n’abandi.
Mu butumwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yagejeje kubaje kwizihiza iyi Yubile, yashimye ubufatanye bwiza bukomeje kurangwa hagati ya Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda.
Dr. Edouard Ngirente yashimiye Musenyeri Filipo Rukamba uruhare akomeje kugaragaza mu guteza imbere uburezi mu Rwanda nk’urwego rw’ibanze rufasha igihugu gutera imbere. Minisitiri Edouard Ngirente yagize ati “Mu gihe twizihiza Yubile nk’iyi, tuba tuboneyeho n’umwanya wo gushimira Kiliziya Gatolika kuko ari umufatanyabikorwa mwiza wa Leta y’u Rwanda. By’umwihariko muri iyi diyosezi ya Butare, Turashimira uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guteza imbere amashuri, amavuriro, no kubaka umuryango.”
Ati “ Hari bimwe mu bikorwa Musenyeri Filipo Rukamba yakoze nifuza kugarukaho kandi mubwira ko Guverinoma y’u Rwanda ibimushimira. Mu rwego rw’uburezi, tuzi ko yashinze Seminari nkuru bita Propédeutique ya Nyumba kandi anafasha abalayiki benshi kwiga mu Rwanda no mu mahanga.Turamushimira kandi ko binyuze muri Caritas, Myr Filipo yakomeje kwita ku bana baturuka mu miryango idafite amikoro ahagije, abashakira amashuri ndetse bakanahabwa n’amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho.Myr Filipo yakomeje gufatanya na Leta y’u Rwanda guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri(school dropout ), binyuze muri Centre Nyampinga yafashije abana kuva mu mihanda no gusubira mu ngo.”Akavuga ko iyi ari inkunga ikomeye Myr Filipo Rukamba yatanze mu kubaka urwego rw’uburezi mu Rwanda kandi azahora abyibukirwaho.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali wavuze mu izina ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda yashimiye umuhate Musenyeri Rukamba ahora agaragaza mu guteza imbere uburezi, uretse kuba ari Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda muri iyi myaka 6 ishize akana anashinzwe uburezi muri iyi nama.
Karidinali Kambanda yavuze ko ishyaka n'umwete Myr Filipo agira mu kwitangira uburezi yabihoranye kuva cyera akimara guhabwa ubusaseridoti maze akajya kuba umuyobozi wa Seminari nto ya Zaza, muri Diyosezi ya Kibungo. Yavuze ko iri shyaka rikigaragara n'uyu munsi aho afatanya ubutumwa bw'Umwepiskopi no kwigisha mu maseminari makuru yo mu Rwanda nko mu Nyakibanda n’ahandi bamutumyeho, akabikorana ubwitange ubwitange n’urukundo .
Muri uyu mwaka wahariwe kwita ku burezi muri Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda, Diyosezi ya Butare irakataje mu burezi kuko ibarurwamo ibigo by’amashuri gatolika n’ibifatanya na Leta kubwo amasezerano bigera ku 162; igatanga uburezi bwo mu cyiciro cy’incuke, amashuri abanza, ayisumbuye, ayo imyuga n’ubumenyi ngiro na Kaminuza.
Musenyeri Filipo Rukamba yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare tariki 12 Mata 1977, asimbura Musenyeri Jean Baptiste Gahamganyi wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.