Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya ihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abangavu bakomeje guterwa inda ku bwinshi

Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda arasaba inzego zitandukanye by’umwihariko inzego z’umutekano, guhagurukira kurwanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje gutera inkeke mu muryango nyarwanda.

Kiliziya ihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abangavu bakomeje guterwa inda ku bwinshi
Kiliziya ihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abangavu bakomeje guterwa inda ku bwinshi

Nk’uko yabitangarije muri paruwasi ya Mugombwa, ku cyumweru tariki ya 3 Mata 2022, Myr Filipo avuga ko imibare y’abana baterwa inda bataragera no ku myaka 15 ikomeje kwiyongera ku buryo mu mwaka umwe imaze kurenga ibihumbi 19. Avuga ko iki kibazo gihangayikishije kandi gifite n’ingaruka zikomeye mu muryango nyarwanda akenshi zishingiye ku mibereho mibi y’aba baterwa inda ndetse n’abo babyara.

Imwe mu ngaruka Myr Filipo agaragaza ni amakimbirane mu miryango ndetse no kuba abenshi mu bana bavuka muri ubu buryo ari bo bavamo n’abajya mu mihanda kubera imibereho mibi bakishora mu biyobyabwenge n’urugomo.

Iki kibazo cy’abangavu baterwa inda cyanagarutsweho n’Inama y’inteko rusange ya Caritas Rwanda, aho Myr Serviliyani Nzakamwita yasabye inzego za Kiliziya guhagurukira kwita ku mubare munini w’abatewe inda bakiri iwabo, bakaba bakomeje no kuba muri bamwe mu bugarijwe n’ibibazo by’urudaca birimo imirire mibi n’ibindi.

Mu ruzinduko Kinyamateka yagiriye muri paruwasi ya Gituza, bamwe mu bakobwa batewe inda bakiri bato bagaragaje ingorane banyuzemo batewe n’ibyababayeho. Musabyimana Gilbertine avuga ko akimara kubyara yatesetse cyane, ababyeyi be baramuhohotera kugeza ubwo bajyaga bamuraza hanze, ariheba ndetse anashaka kwiyahura kubera koyumvaga yaranze ubuzima.

Ibi kandi abihuriraho na mugenzi we Niyigena Ange na we uvuga ko akimara kubyarira iwabo, uwamuteye inda yamutereranye, n’ababyeyi be baramutererana n’umwana we ndetse bigera n’aho atekereza kwiyahura. Yagize ati “Nabyariye mu rugo, n’uwanteye inda arantererana, bakajya bahora bantuka ngo icyo kinyendaro nshake aho nkijyana. Maze kubyara nakomeje guhura n’ibibazo byinshi nkumva nakwiyahura ariko ngera aho ndabyakira”.

Mu rwego rwo guhumuriza aba bana no kubagarurira ikizere Padiri Harerimana Theophile, Umuyobozi w’ishuri rya G.S.Nyarubuye yashinze umuryango “Family of hope” nyuma yo kubona uko aba bakobwa bari baratereranywe n’imiryango yabo yababuzaga uburenganzira bwo kumva ko ari abana mu miryango, ndetse akabona ko nta kivugira bafite, ariko abitewe n’umwe wari warabyaye nyuma akagaruka gushaka ishuri, Padiri ahita atekereza ko haba hari n’abandi bituma atanga itangazo mu Kiliziya.

Nyuma yo gutanga itangazo ngo baje basaga 400 baturutse mu madini atandukanye, arabaganiriza bamwe bifuza kongera gusubira mu ishuri, baremererwa, abandi bahitamo kwiga kudoda ndetse hanaboneka umukorerabushake witangira kubigisha witwa Claudine Mukakarisa.

Nyuma haje kuboneka n’indi miryango ibahugura uko bagombye gufata abana ndetse no kubahumuriza, akavuga ko mu by’ukuri babashije kongera kwiyumvamo icyizere bakongera no kwishimira imiryango yabo n’abana babo. Aragira inama ababyeyi korohera abana babo bahuye n’icyo kibazo.

Mu rwego rwo guteza imbere umuryango, Kiliziya yiyemeje guhangana n’ibibazo biwugarije bikomeza kuba intandaro y’imibereho mibi mu miryango. Ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana akaba ari kimwe mu byo Kiliziya ikomeje gutunga agatoki no gufatira ingamba mu rwego rwo kubaka umuryango utekanye.

Sœur Agnes Uwimana, Umuyobozi wa Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo, aganira na Kinyamateka yavuze ko ikibazo gishingiye ku kuba umuryango utitaweho uko bikwiye. Ari nayo mpamvu mu igenamigambi rya Komisiyo y’Umuryango ryo mu myaka itanu iri imbere, harimo ingamba zo kwigisha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere, uko bakwiye kwitwara, igihe nk’umukobwa yagize impinduka mu buzima ntasobanukirwe n’ibyo ari byo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose