Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya irasaba abakristu kuvugurura imitima n'ibitekerezo

Mu gihe u Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yageneye abakristu n'Abanyarwanda muri rusange, ubutumwa bubashishikariza kwivugurura ku mutima no mu bitekerezo kugira ngo bakomeze kubaka u Rwanda rwuje amahoro n'iterambere.

Kiliziya irasaba abakristu kuvugurura imitima n'ibitekerezo
Kiliziya irasaba abakristu kuvugurura imitima n'ibitekerezo

Muri ubu butumwa bwashyizweho umukono na Myr Anaclet Mwumvaneza, Perezida wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro,atangira yibutsa ko umuntu afite agaciro n'icyubahiro imbere y'Imana bityo ubuzima bwe bukaba bukwiye kubahirizwa.Avuga ko bibabaje kuba hirya no hino hakomeje kugaragara akarengane no guhutazwa kw'ubuzima bwa muntu.

Myr Anaclet akomeza avuga ko ibyaha birimo na Jenoside, bikomoka ku mutima mubi wimika ibintu ukanga Imana n'abavandimwe.

Ati "Muri iki gihe, mu mpande nyinshi z'isi, hariho ubusumbane hagati y'abantu no kutita ku gaciro k'ubuzima bw'umuntu. Urasanga henshi abantu ari ba nyamwigendaho, ufite intege nke agahutazwa ntiyitabweho, umukene agatsikamirwa kandi nyamara twese twararemwe mu ishuro y'Imana yo mubyeyi wa twese. Birakwiye ko tugaruka ku muco w'urukundo n'ubufatanye muri uru rugendo turimo hano ku isi, tukita ku buzima bwacu n'ubwa bagenzi bacu kandi tukabwubaha."

Ati "Iyo abantu batangiye gushyira imbere inyungu z'ibintu bagahigika Imana n'abavandimwe, bakora ibidakwiye. Ni byo byabaye hano mu Rwanda, iyo tuza kuzirikana ko twese dusangiye amaraso turi abavandimwe hari ibyaha byinshi tuba twararetse kwishoramo harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Nk'uko akomeza abisobanura aya mateka mabi y'ubwikunde n'urwango yaranze u Rwanda kugeza ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Avuga ko abanyarwanda bakeneye guhinduka bakemera ko bose ari abavandimwe.

Ati"Dukwiye rero guha umwanya ibiduhuza tukamaganira kure ibidutanya kuko binyuranyije n'ugushaka kw'Imana kandi bikaba binyuranyije n'ubutumwa Imana yahaye umuntu ikimurema."

Mu gusoza ubu butumwa Myr Anaclet asaba abakristu n'abanyarwanda muri rusange guha agaciro ubuzima no kuburinda kuko ari byo bizatuma bagira amahoro n'umunezero muri ubu buzima bwo ku isi ndetse bakazanabikesha ihirwe ry'ijuru.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose