Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya mu Rwanda yahagurukiye gushyira mu bikorwa urunana rwa Papa rw'uburezi

Ibiro bishinzwe uburezi mu Nama y'Abepiskopi byateguye Inama zigamije kumenyekanisha ibikubiye mu runana rw'uburezi rwatangijwe na Papa Fransisiko mu cyo yise "Pact Educaf Global" no kurugira Nyarwanda hashyirwa mu bikorwa ibikubiye muri iyi nyandiko.

Kiliziya mu Rwanda yahagurukiye gushyira mu bikorwa urunana rwa Papa rw'uburezi
Kiliziya mu Rwanda yahagurukiye gushyira mu bikorwa urunana rwa Papa rw'uburezi

Inyandiko ya Papa Fransisiko yise "Pact Educatif Global", tugenekereje twakwita urunana rw'uburezi rugamije gufasha inzego zose guhuza imbaraga mu guteza imbere uburezi buhamye, yasohotse mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2020.

Zimwe mu ngingo 7 zigarukwaho mu bikubiye muri iyi nyandiko harimo : Guha agaciro ikiremwamuntu no kukigira ipfundo rya byose, gutega amatwi abakiri bato nurubyiruko, guha agaciro igitsinagore, kwibutsa umuryango inshingano zawo zingenzi,kwita ku muco wo kwakirana bya kivandimwe,kuvugurura ubukungu na politike no kwimakaza umuco wo kurinda no kubungabunga isi nk'inzu rusange.

Padiri Lambert Dusingizimana umunyamabanga w'ibiro by'inama y'abepisikopi bishinzwe uburezi gatolika, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka yasobanuye icyatumye biyemeza guhuza abayobozi b'amashuri ngo baganirizwe kuri uru runana rw'uburezi.

Ati "turifuza ko abayobozi b'ibigo by'amashuri, abarezi, abana n'ababyeyi bamenye muri rusange iyi "pact Educatif global". Bakayumva neza kugira ngo bajye banayisobanurira abandi."

Akomeza avuga ko nyuma y'uko habayeho "pact Educative Africain" banifuza ko hanabaho "Pact Educatif Rwandais." kugira ngo ibikubiye muri iyi nyandiko bisubize ibibazo biriho mu burezi mu Rwanda.

Padiri Lambert yakomeje atanga urugero rwa bimwe mu bikubiye muri iyi nyandiko bikenewe gushyirwa mu bikorwa mu burezi mu Rwanda. Ati "Nko mu ngingo ya kane ya "pact Educatif global",igaruka ku ruhare rw'ababyeyi mu burezi kuko ari bo soko y'uburezi bufite ireme. Umuryango ukwiye kwibuka ko uburere buturuka mu rugo. Ni ho ku isooko, ikindi kandi ibyo umwana umweretse, umubwiye,umuhaye ni byo akurana."

Padiri Lambert kandi yagarutse no kuzindi ngingo nk'ivuga ku kurengera ibidukikije, uruhare rw'umuryango mugari mu burezi n'izindi avuga ko nka Kiliziya mu Rwanda bifuza gushyira mu bikorwa izi ngingo hagendewe ku mwihariko n'umwimerere w'umuco nyarwanda.

Biteganyijwe ko inama zihuza abayobozi b'amashuri zizakorwa mu byiciro bine aho ikiciro cya mbere kizahuza Ruhengeri, Nyundo na Byumba bakazahurira mu Ruhengeri; icya kabiri kigahuza Kigali, Kabgayi na Kibungo bagahurira I Kigali; Icya gatatu kigahuza abihayimana bagahurira I Kabgayi naho icya kane kigahurira ku Gikongoro ahazahurira Gikongoro, Butare na Cyangugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose