Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Komisiyo y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe katesheze igiye gutangiza Katesheze Digitale.

Komisiyo y’Abepisikopi gatolika mu Rwanda ishinzwe ubwigishwa na katesheze yateguye uburyo bwiza bwo gutangiza ikoranabuhanga rya Katesheze Digitale kugira ngo ribashe korohereza abantu gukurikirana ibyerekeranye n’Iyobokamana.

Komisiyo y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe katesheze igiye gutangiza Katesheze Digitale.
Komisiyo y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe katesheze igiye gutangiza Katesheze Digitale.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 23 Mutarama 2025, ku biro by’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) mu nama yateguwe na Komisiyo ishinzwe ubwigishwa na Katesheze.

Katesheze Digitale irimo gutegurwa n'Ibiro by'Abepiskopi bishinzwe ubwigishwa, bwo kwifashisha Ikoranabuhanga mu kwigisha Inyigisho z'Iyobokamana na Gatigisimu.

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare yavuze ko muri iki igihe abantu basigaye bakoresha ikoranabuhanga cyane bityo ko byaba byiza nabo bajyanye n‘igihe.

Yagize ati : « Twiteguye umusaruro wo kugira ngo abantu bigishwe ku buryo bworoshye, kuko ubu igihe tugezemo abantu basigaye bakorera cyane ku ikoranabuhanga. Mwabonye ko kuri ubu yaba ari mu gihe cyo kwishyura no kugura ibintu abantu benshi bakoresha ikoranabuhanga rizwi nka Mobile Money (MoMo). Hifashishwa kandi ikoranabuhanga kenshi igihe haba hari amadokima agiye gutangwa; ndetse ubungubu abantu basigaye bakorera kuri izo mbuga (online)."

Myr Jean Bosco akomeza agaragaza ko no mu mashuri batasigaye inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ati“ Iyo urebye n’amashuri yacu ariho kuri ubu usanga akoresha ibyitwa Smart classroom, abana bakigira kuri écran, bakigira kuri porojegiteri, kuri za Mudasobwa(Computer) ni byiza rero ko natwe tujyana n’igihe.“

Emmanuel avuga ko igice cya gatatu kizaba kirimo kuvuga kuri Liturujiya n’uruhare rw’urubyiruko muri Liturujiya, naho igice cya kane cyo kizaba kirimo inyigisho cyangwa ibiganiro bigamije gufasha urubyiruko guhangana n’ibibazo ruhura nabyo muri iki gihe.

Naho igice cya gatanu cyo kizaba kigaruka ku buhamya bw’Abatagatifu, mu gihe igice cya gatandatu kizaba kirimo amabaruwa yaba Papa.

Ku birebana n’umusaruro biteze kuri iri koranabuhanga , Myr Jean Bosco avuga ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bituma ubutumwa busakara hose mu buryo bworoshye, kandi ibintu byose umuntu ashatse akabibona. Avuga ko gushyira Katesheze ku mbuga nkoranyambaga bizorohereza abarimu bari gukoresha ikoranabuhanga.

Yongeyeho ko hitezwe umusaruro mwiza kuko iyo ibikorwa biri mu buryo bw’amashusho hari igisigara mu mutwe w’umuntu ugereranyije no gusoma gusa ufata mu mutwe.

Muri iyi nama herekanywe ibice bitandatu bizaba bigize Katesheze Digitale.

Nk’uko byagaragajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) akaba n’umwe mu bagize komisiyo ya katesheje mu nama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda Emmanuel Habumuremyi, yavuze ko igice cya mbere kizaba kirimo amateka y’inkuru zo muri Bibiliya ziherekejwe n’amashusho, igice cya kabiri kize gusobanura ibyigishijwe mu buryo bworoshye kugira ngo Abakirisitu barusheho kumva ibyigishijwe.

Umunyamabanga wa komisiyo ya Katesheze mu nama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda Sœur Geneviève Uwamariya, yavuze ko Katesheze Digitale babonye ari indi ntambwe isobanutse kurushaho bateye mu Iyobokamana. Bikaba akarusho mu gufasha umuntu ufite ubumuga bwo kutumva, kutabona cyangwa ubona n’uwumva bose bakisanga mu Iyobokamana.

Yagize ati : «Komisiyo ya Katesheze twabonye ko hari uburyo twatera intambwe mu Iyobokamana risobanuye byimbitse ku buryo ari uwumva, utumva, ari ubona, cyangwa utabona bose bakwibona mu Iyobokamana twita Katesheze Digitale.

Soeur Geneviève asobanura ko muri Kateshese Digitale harimo: amajwi, amagambo n’amashusho.

Avuga ko hateguwe ingingo nyinshi kuri Bibiliya, ku masakaramentu, kuri Liturujiya, ku Batagatifu, ku nyandiko zaba Papa, mbese hose hakazategurwa inyigisho ziri mu buryo bwa digitale.

Ati:“ Yaba amashusho, amagambo byose tukabihitisha kuri Televisiyo, kuri Radiyo Mariya ndetse no kuri Youtube; ku buryo umuntu yavuga ati dore Kiliziya yo mu Rwanda impaye Katesheze nshobora gukurika uyu munsi. »

Muri rusange avuga ko rizaba ari Iyobokamana rifite amashusho n’amagambo magufi ku buryo umuntu yajya ku mbuga nkoranyambaga akareba Katesheze yateguwe n’inama y’abepisikopi.

Inama yitabiriwe n’abayobozi bashinzwe kateshezi ku rwego rwa Kiliziya harimo Abepiskopi, Abapadiri, Ababikira, n’izindi nzego zitandukanye.
Inama yitabiriwe n’abayobozi bashinzwe kateshezi ku rwego rwa Kiliziya harimo Abepiskopi, Abapadiri, Ababikira, n’izindi nzego zitandukanye.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose