Komisiyo y'Urubyiruko yatangaje aho imyiteguro ya Forum y'Urubyiruko ku rwego rw'igihugu igeze
Ihuriro ry'urubyiruko ku nshuro ya 20 riteganyijwe kuzabera muri Arikidiyosezi ya Kigali muri Paruwasi Regina Pacis Remera kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Kanama 2023. Ni ihuriro risanzwe rihuza urubyiruko rwo muri Kiliziya Gatolika ruturutse mu madiyosezi yose.Muri uyu mwaka, hateganyijwe kwakirwa urubyiruko ruri hagati yibihumbi bine magana atanu n'ibihumbi bitanu harimo n'abazava mu bihugu duturanye nk'u Burundi,Uganda na RDCongo.
Mu kiganiro Padiri Alexis Ndagijimana Umunyamabanga mushya wa Komisiyo y'Urubyiruko yagiranye na Kinyamateka ku wa 13 Nyakanga, yayitangarije ko imyiteguro irimbanyije kandi igeze kure. Yavuze ko hari ibyamaze gukorwa nko gushyiraho gahunda y'uko urubyiruko ruzakirwa mu maparuwasi n'isengesho risabira iyi forumu.
Yagize ati"Imyiteguro irakomeje kandi ibimaze gukorwa ni byinshi, twamaze gushyiraho amakomisiyo ashinzwe gutegura forumu, gutegura ibikorwa bizaba birebana n 'inyigisho n'ibindi bikorwa bifasha urubyiruko guhura n'Imana,gutegura aho bazaba, aho bazidagadurira, kumenyana , gusabana nibindi. Ubu turi gushishikariza urubyiruko kwitabira kuko kwiyandikisha byaratangiye ku maparuwasi no mu madiyosezi kandi tunashishikariza ababyeyi bo muri Kigali kwiyandikisha mu bazakira abajene bazaba baje muri forumu .
Ati"Turi kwegera abantu bashobora kudufasha,inzego zirevbwa cyane nibikorwa bya forumu bashobora no kuduha inkunga kugira ngo forumu izagende neza . Kugira ngo ubushobozi bwegeranywe twafunguje konte zishobora kwifashishwa hatangwa inkunga, muri banki ya Kigali ishobora kunyuzwaho kuri konti 100 109 143 671 B.K na code ya Momo pay 689019 kandi turacyakomeza no kwegera abantu batandukanye tunakora nizindi nama zitandukanye.
Twumvikanye isengesho tuvuga dusabira forum turisanga mu gitabo cy'umukirisitu page 109, ukareba isengesho ryo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu ,warangiza ukavuga Ndakuramutsa Mariya eshatu, ukanisunga papa Yohani Paul wa 2 icyo gihe uba usabiye urubyiruko rwu Rwanda nisi yose uba unasabiye imyiteguro n'imigendekere myiza ya forumu.”
Dore uko urubyiruko ruzava mu madiyosezi ruzakirwa mu maparuwasi:
Diyosezi ya Nyundo izakirwa na paruwasi ya Regina Pacis Remera;
Diyosezi ya Ruhengeri izakirwa na paruwasi ya Kacyiru ;
Diyosezi ya Byumba izakirwa na paruwasi ya Kanombe;
Diyosezi ya Kabgayi izakirwa na paruwasi ya Kicukiro;
Diyosezi ya Butare izakirwa na paruwasi ya Gikondo;
Diyosezi ya Gikongoro izakirwa na paruwasi Sainte famille;
Diyosezi ya Cyangugu izakirwa na paruwasi ya Nyamirambo ;
Hari kandi na paruwasi zizakira urubyiruko ruzaturuka mu maparuwasi yo muri Arikidiyosezi ya Kigali hanze y'umugi:
Paruwasi ya Kimihurura izakira uruzava hanze y'u Rwanda.
Paruwasi ya Ndera izakira aba jeunes bo muri paruwasi za zone ya Masaka zirimo ,Kigarama,Gishaka , Karenge , Musha na Ndera ubwabo.
Paruwasi ya Cyahafi izakira urubyiruko ruzava muri zone ya Buriza Bumbogo bo muri paruwasi ya Rwankuba ,Munyana, Mbogo , Ruli ,Munanira na Muhondo.
Paruwasi ya Gahanga izakira urubyiruko ruzava muri zone ya Bugesera muri paruwasi zayo zose
Paruwasi ya Saint Michel izakira urubyiruko ruzava muri zone ya saint Michel hanze y'umugi ni ukuvuga Rutonde, Karama na Butamwa.
Paruwasi ya Kabuye izakira urubyiruko ruzava muri zone ya Buriza Bumbogo ,muri paruwasi ya Rulindo ,Shyorongi , Rusasa na Rutongo.
Insanganyamatsiko izagenderwaho ni insanganyamatsiko ya JMJ aho Papa aba yahuye n'urubyiruko dore ko muri uyu mwaka urubyiruko ruzahurira i Lisbone muri Portugal igira iti "Muri iyo minsi Mariya yarahagurutse, agenda yihuta. "(Ivanjili ya Luka 1-39).”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.