Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mayor wa Muhanga yakebuye ababyeyi bateshutse ku nshingano zo kurera

Mu birori by'umunsi mukuru wa ETG Gitumba, riherereye muri Paruwasi ya Nyabinoni, mu Karere ka Muhanga, Umuyobozi w'akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline, yagaye ababyeyi batita ku burere bw'abana bitwaje ko bafite akazi kenshi cyangwa ko abana ariko bamera bagaterera iyo.

Mayor wa Muhanga yakebuye ababyeyi bateshutse ku nshingano zo kurera
Mayor wa Muhanga yakebuye ababyeyi bateshutse ku nshingano zo kurera

Yagize ati “Ntidukwiye guhugira mu gushakisha ngo tuburire abana bacu umwanya. Twifuza ko abana bacu baba beza ejo hazaza ariko tugomba kubigiramo uruhare, inshingano zacu tukazibuka kuko ababyeyi, abayobozi, abihaye Imana b’ejo hazaza, bari muri aba bana."

Uretse kuba hari abatererana abana bitwaje akazi, Madamu Kayitare yanagarutse ku bavuga ngo abana ni yo myaka bagezemo ugasanga babagize intakoreka cyangwa bakabaharira amashuri.

Ati “Iyo bari ku ishuri baba bafite umurongo bagenderamo. Ariko iyo baje mu biruhuko hari igihe birangira badutegetse, tukaba twanagwa no mu mutego wo kuvuga ko hari imyaka abana bemerewe gukosa. Ndasaba ababyeyi kuzirikana ko ejo hazaza hacu hashingiye kuri aba bana.”

Ati"Ni ngombwa ko ababyiruka babifashijwemo n'ababyeyi n’abarezi bamenya guhitamo no gutega amatwi kandi bakumva ibyo ababyeyi n'abarezi bababwira. Kuba umuntu yarumba bishobora guturuka kuri nyir'ubwite mu gihe yirengagije impanuro.”

Padiri Sylvère Komezusenge, wari uhagarariye Umwepiskopi wa Kabgayi muri ibi birori, yasabye abanyeshuri kurangwa no kumvira ababyeyi kugira ngo batazaba ibirumbo.

Ishuri 'ETG Gitumba' ni ishuri ryisumbuye rya Diyosezi ya Kabgayi ryaragijwe Bikira Mariya, Nyina wa Jambo. Kuri ubu ryigamo abanyeshuri 270 bari mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye. Aba, hirya no hino mu bigo by'amashuri bakaba bakunze kugaragaza imyitwarire idasanzwe yo kunanirana bikitirirwa imyaka barimo.

Padiri Komezusenge Sylvère, Vicaire Episcopal wa Kabgayi ushinzwe Abapadiri
Padiri Komezusenge Sylvère, Vicaire Episcopal wa Kabgayi ushinzwe Abapadiri
Abanyeshuri n'ababyeyi ba ETG Gitumba
Abanyeshuri n'ababyeyi ba ETG Gitumba
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose