Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"N'Ubwo bigora kuhagera ariko haba ubuzima bwiza", Padiri Nyandwi

Padiri Pie Nyandwi, Umuyobozi w'Ishuri rya ETG Gitumba riherereye mu Murenge wa Nyabinoni mu gace kazwi nka Ndiza ho mu Karere ka Muhanga, avuga ko n'ubwo abanyeshuri bagorwa no kugera kuri iri shuri, abahageze bahagirira ubuzima bwiza.

"N'Ubwo bigora kuhagera ariko haba ubuzima bwiza", Padiri Nyandwi
"N'Ubwo bigora kuhagera ariko haba ubuzima bwiza", Padiri Nyandwi

Padiri Nyandwi yabitangaje mu birori byo guhimbaza Bikira Mariya Nyina wa Jambo iri shuri ryisunze. Avuga ko kuba iri shuri riri kure y'umujyi wa Muhanga n'umuhanda wa Kaburimbo wa Muhanga Ngororero, bitabuza ababyeyi kuhazana abanyeshuri kuko kuri ubu bafite abagera kuri 274 mu cyiciro rusange gusa kandi bakaba bamerewe neza.

Ai “Ubuzima babamo ni bwiza, burabaryohera bigatuma bashishikariza abandi kurigana.”

Uretse imibereho myiza baha abanyeshuri baryigamo, Padiri Nyandwi avuga ko abiga muri iri shuri banitabwaho mu birebana n’ubuzima bwa Roho bagatozwa kwigana Bikira Mariya Nyina wa Jambo, umurinzi w’iri shuri.

École Technique Général de Gitumba (ETG Gitumba) yashinzwe tariki 1 Ukuboza 1997 hagamijwe guteza imbere amasomo y’imyuga cyane ko aho ryubatse hari hasanzwe Centre d’Etudes Rurales et d’Artisanat Integré (CERAI) bityo ababyeyi barishinze bakaba batarashakaga ko ayo mazu akomeza kwangirika.

Tariki ya 7 Nzeri 2000 ni bwo ryahawe icyemezo na Minisiteri y’Uburezi ndetse nyuma yo kwegurirwa Diyosezi ya Kabgayi ritangira kuyoborwa n’abapadiri muri 2014.

Padiri Pie Nyandwi uyobora iri shuri avuga ko kuba ryarashinzwe hagamijwe guteza imbere imyuga biri mu bituma bagitekereza kuryongeramo amashami y’imyuga cyane ko kuri ubu iri shuri rifite icyiciro rusange gusa kuko aricyo cyahereweho rishingwa kugira ngo ababyeyi babanze barimenye ndetse banarikunde.

Iri shuri riherereye muri Paruwasi ya Nyabinoni iri mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Mbuga, Umurenge wa Nyabinoni ho mu Karere ka Muhanga, rifite intego igira iti “Ubumenyi-Umutimanama-Ibyishimo.”

Itorero rya ETG Gitumba risusurutsa ibirori
Itorero rya ETG Gitumba risusurutsa ibirori
Bitabwaho no mu buzima bwa Roho
Bitabwaho no mu buzima bwa Roho
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose