Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu Rwanda hagiye kubakwa amashuri 5 y’ikitegererezo azigamo abana bafite ubumuga.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yatangaje ko guhera mu mwaka wa 2026-2027 mu Rwanda hazubakwa amashuri atanu y’icyitegererezo azigamo abana bafite ubumuga bukomatanyije.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishingamategeko, aho yagaragarizaga ingamba zo kwita ku burezi bw’abana bafite ubumuga.
Ministiri w’Uburezi yavuze ko ku ngamba ministeri isanzwe ifite zo kwita ku myigire y’abana bafite ubumuga hagiye kwiyongeraho gahunda yo kubaka amashuri atanu y’icyitegererezo azajya yigisha abana bafite ubumuga bukomatanyije, guhera mu 2026-2027.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko umubare w’abana bafite ubumuga butandukanye babasha kujya ku ishuri mu mashuri abanza bazikuba kabiri bakava ku bihumbi 40.324 bakagera ku bihumbi 80.323 bitarenze mu 2029.
Kubera iyo impamvu gahunda y’Uburezi budaheza mu Rwanda iteganya ko kugira ngo umunyeshuri ufite ubumuga abashe kwisanga mu bandi, agomba kwigana n’abandi badafite ubumuga. Ariko ntikuraho ko hashobora gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kumufasha.
Muri iyi gahunda byatumye amashuri yose ategekwa kugira inyubako zorohereza abafite ubumuga kuzikoresha, twavuga nk’inzira zagenewe abafite ubumuga, ubwiherero n’ibindi biborohereza. Kugira ngo abiga mu bigo byakira abana bose bisange ahantu hose no muri gahunda zose z’ikigo.
Ku ruhande rwa Kiliziya gatolika nk’umufatanyabikorwa mu burezi, gahunda yo kwita ku bafite ubumuga ikomeje kugenda ishyirwamo imbaraga aho muri Diyosezi ya Kabgayi hatangijwe komisiyo yihariye y’ubudaheza no kwita ku bafite ubumuga, ari nako hirya no hino mu mashuri hashyirwa mu bikorwa gahunda y’uburezi budaheza bworohereza abafite ubumuga kwigana n’abatabufite.
Kuva mu 2017 kugera mu 2024, mu Rwanda habarurwa amashuri ibihumbi 3.392 yubatswe ku buryo bworohereza abafite ubumuga kwiga neza batabangamiwe avuye kuri 764 yariho muri 2017.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.