Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA arasaba urubyiruko kwitwararika
Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo arasaba urubyiruko kureka gutwarwa na byinshi rwumva n’ibyo rubona byuzuyemo ibishuko, ahubwo rugaharanira kwambara intwaro z’urumuri kugira ngo rutsinde umwijima.
Ibi Musenyeri Anaclet yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, ubwo yifatanyaga n’urubyiruko rw’iyi diyosezi by’umwihariko urubyiruko rwo muri karere k’ubutumwa ka Gisenyi (Zone Pastorale Gisenyi)mu birori byo kwizihiza munsi mukuru w’urubyiruko, byabereye muri paruwasi ya Muramba.
Myr Anaclet yagize ati: “Umujene ukenewe ni ufite ikinyabupfura, rubyiruko kugira ikinyabupfura ni ingenzi ku kiremwamuntu cyose. Ikinyabupfura gituma umuntu agira ubuzima bufite icyerekezo. Ushaka kugira icyo ashaka kugeraho agomba guharanira kugira ikinyabupfura atozwa n’abamushinzwe ariko mbere na mbere ababyeyi be kuko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijoshi cyane ko umubeyi ari umubyeyi igihe cyose.” Yakomeje avuga ko buri muryango umera neza iyo ubupfura aribwo murongo ngenderwaho ku bawugize kuko ufite ubupfura asazana ibyishimo mu gihe utagira ubupfura asaza yicuza igihe yataye.
Myr Anaclet yasabye urubyiruko gusigasira ubuzima bwarwo, rwirinda amaraha, ubusambanyi, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kuko zishavuza Roho utuye mu mitima y’urubyiruko. Yagize ati: “Mukwiriye kurinda imibiri yanyu murwanya ibyonnyi bibugarije impande zose, mwirinda ibishashagirana byose kuko atari zahabu, mwirinda inkundo z’akajagari, Amaraha, ubusambanyi, amadini menshi y’inzaduka, inyigisho z’ubuyobe, ibinyoma muhura nabyo ndetse mugakomera ku mico myiza kuko mufite Roho Mutagatifu ubatuyemo kandi nimujya mubona mugiye gutsindwa, mujye mwibuka ko muri aba Kiristu.”
Padri Felix uhagarariye urubyiruko muri diyoseze ya Nyunzo by’umwihariko zone pastorale ya Gisenyi, yashimiye Umushumba wa Diyoseze kubw’umwanya aba yageneneye urubyiruko byerekana ko Kiliziya yitaye ku rubyiruko kandi irukunda. Yongeyeho ko nkuko bigaragara mu cyerekezo cy’ikenura bushyo aho rigaruka ku muryango, yasabye abajene guhaguruka bakagenda bihuta bagana aheza habubaka ndetse hubaka Kiliziya n’igihugu muri Rusange.
Padri Felix avuga ko nyuma ya Covid-19, bimwe mu bikorwa urubyiruko byasubukuwe kandi bikaba birimo gufasha Kiliziya kongera kwereka urubyiruko ko rukunzwe na Kiliziya. Bimwe muri ibyo bikorwa harimo; amahuriro y’urubyiruko, imyiherero, imboneko z’ukwezi, ingendo nyobokamana, gusurana, imikino itandukanye, ubuhanzi n’ubugeni n’ibindi. Arusaba kuzitabira urugendo rutagatifu basanzwe bakorera i Kongo Nil buri mwaka, urwo rugendo rukazaba kuwa 03-04 Kamena 2023.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Nkusi Christophe wari uhagarariye inzego za Leta muri uyu munsi, yasabye urubyiruko guhaguruka rugahangana n’ibintu bikomeje guca intege urubyiruko no gutuma bihugiraho birimo ubukene buterwa n’ubunebwe, ubushomeri buterwa no kutihangira imirimo haherewe ku bushobozi buke buhari, kwirinda ingeso mbi zitandukanye.
Yongeye gusaba imiryango kubana mu mahoro kugira ngo urubyiruko rukomoka muri iyi miryango rwigire ku babyeyi maze ruzabonereho gutanga umusaruro.Yagize ati: “Turasaba urubyiruko kugira imbaraga n’amizero bishingiye kuri Yezu Kristu we soko y’umunezero nyakuri, tugasaba urubyiruko kwihuta mu byiza ndetse no kuba intangarugero mu isengesho n’ibindi bibafasha kwivugurura mu kwemera.”Arusaba guha Imana umwanya kurusha ibindi byose ndetse no kwiratira muri Nyagasani.
Rugaba Cyprien na Mpinganzima Lydivine baje bahagarariye urubyiruko ku rwego rw’igihugu basabye urubyiruko kwemera kurerwa, kumvira ubuyobozi bwa Kiliziya n’ababyeyi no kwirinda ubusambanyi n’ibiyobyabwenge kuko aribyo bizatuma baba urubyiruko rubereye u Rwanda na Kiliziya.
Diyosezi ya Nyundo igizwe na Paruwasi 28, zibarizwa muri pastorale ebyiri. 17 zibarizwa muri zone ya Gisenyi ndetse na 11 zibarizwa muri zone ya Kibuye. Muri Zone Pastorale ya Kibuye uyu munsi ukaba wizihirijwe muri paruwasi ya Birambo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.