Musenyeri Filipo Rukamba yitabiriye Inama mpuzamahanga ku burezi yateguwe na “Fondation Religions et Société” i Kinshasa
Musenyeri Filipo Rukamba, umwepiskopi wa Butare akaba anashinzwe Uburezi mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yitabiriye inama nyungurana bitekerezo ku iterambere ry’uburezi ku mugabane wa Afurika yateguwe n’umuryango “Fondation Religions et Société” iri kubera Kinshasa kuva ku wa 3-6 Ugushyingo 2022.
Ni inama yigirwamo uko uburezi ku mugabane wa Afurika bwatezwa imbere bijyanye n’umushinga wa Papa Fransisiko wo guteza imbere uburezi yateguwe n’umuryango twavuze haruguru ku bufatanye na Kaminuza Gatolika ya Kongo (UCC).
Iyi nama nyungurana bitekerezo yatangijwe n'igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Rafayeli, kiyoborwa na Myr Ettore Balestrero Intumwa ya Papa Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akikijwe n’Abepiskopi n’abasaseridoti baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bayitabiriye. Yafunguwe ku mugaragaro na Karidinali Fridolin Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa, nyuma y’uko abayitabiriye bari bamaze guhabwa ikaze na Padiri Prof. Leonard Santedi Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kongo (UCC).
Umunyarwanda Jean Paul Niyigena wigisha muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda (CUR) uherutse gutorerwa kuba umujyanama wa Papa mu burezi, akaba n’umunyamabanga wa Fondation Religions et Société na we ari mu bahawe umwanya mu gutangiza iyi nama, asobanurira abayitabiriye intego zayo. Abayitabiriye bakazungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zateganyijwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.