Musenyeri Visenti Harolimana yibukije Abarezi ko kurera umwana ushoboye kandi ushobotse bitangira akiri muto
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuhago wo kwizihiza umwaka wahariwe kwita ku burere bw’abana mu mashuri ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri ku wa Gatanu tariki 9 Kamena 2023, Myr Visenti Harolimana Umwepiskopi wa Ruhengeri yibukije ababyeyi ko kurera umwana ushoboye kandi ushobotse bitangira akiri muto; yibutsa abarezi ko umurimo bakora ari umuhamagaro mbere yo kuba akazi cyangwa ikiraka.
Umuhango wo kwizihiza umwaka wahariwe kwita ku burere bw’abana mu mashuri ku rwego rwa Diyosezi Ruhengeri wizihirijwe ku rubuga rw’ingoro ya Bikira Mariya wa Fatima, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri , witabirwa n’abanyeshuri bo mu mirenge yegereye umujyi wa musanze, abarimu, ababyeyi n’abapadiri bashinzwe amashuri gatolika mu maparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri.
Agaruka ku ruhare ababyeyi bagomba kugira mu burere bw’ibanze bw’abana Imana yabahaye, Myr Visenti Haroliman yagize ati “ Babyeyi dufatanyije kurera ni mwe mufite za mbere zo kwita ku bana Imana yabahaye, mukanamenya ko igiti kigororwa kikiri gito.”Yashimye ababyeyi bakurikiranira hafi imyigire y’abana babo mu mashuri, bakabaha ibyo bakeneye byose kugira ngo bige neza, anenga abadaha agaciro imyigire y’abana babo.
Akomoza ku ndangagaciro zikwiye kuranga umurezi mwiza, ubana n’abanyeshuri umunsi ku wundi bityo bakamwigiraho ubumenyi n’imyitwarire, Myr Visenti Harolimana yagize ati“ Umurezi ni umubyeyi mbere yo kuba umwalimu, uburezi ni umuhamagaro mbere yo kuba akazi cyangwa ikiraka.”Yasabye abanyeshuri kumvira no kubaha abarezi babitaho umunsi ku wundi; abasaba guharanira gukuza impano Imana yabahaye no kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bazigirire akamaro, bakagirire imiryango bavukamo, igihugu ndetse na Kiliziya.
Karake Ferdinand Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’amajyaruguru wari uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta muri uyu muhango yashimye ubufatanye Kiliziya Gatolika igaragaza mu gufasha Leta guteza imbere uburezi, avuga ko ubu bufatanye bunakenewe no mu zindi gaunda za Leta zirimo: Kwimakaza umuco w’isuku mu banyarwanda, gusubiza mu ishuri abana barivuyemo, gutegura indyo yuzuye no kurwanya igwingira mu bana, no gushishikariza ababyeyi kwimakaza umutekano mu miryango.
Yavuze ko kwiga mu ishuri gatolika ari amahirwe ku munyeshuri wese, kuko ahakura ubumenyi ndetse akanahakura n’uburere mbonezabupfura bushingiye ku iyobokamana. Yagize ati “ Banyeshuri, mufite amahirwe yo kuba mwiga mu bigo bya Kiliziya kuko mubona umwanya wo gusenga, ibikorwa byanyu mukabiragiza Imana.”Avuga ko ubuzima butarimo Imana butaba bwuzuye.
Musenyeri Bizimungu Gabin, ushinzwe amashuri gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri yavuze ko hagendewe ku nsanganyamatsiko yateguwe n’ubunyamabanga bw’inama y’abepiskopi bushinzwe uburezi gatolika SNEC igira iti “ Kurera umwana ushoboye kandi ushobotse”, mu mashuri gatolika asaga 150 yo muri iyi diyosezi hakozwe gahunda zitandukanya zigamije gufasha abanyeshuri n’abarezi kunoza inshingano zabo kugira ngo uburezi burusheho gutera imbere mu ireme no mu mimyifatire y’abarerwa.
Muri uyu muhango, abanyeshuri batsinze amarushanwa yateguwe ku rwego rwa diyosezi bo mu maparuwasi anyuranye mu masomo y’indimi, imibare, ubumenyi n’iyobokamana bashyikirijwe ibihembo birimo ibikoresho bw’ishuri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.