Myr Balthazar arasaba urubyiruko gukora umuti w'ibibazo byugarije isi
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025, urubyiruko ruturutse muri Diyosezi zose z'u Rwanda rwakoreye urugendo nyobokamana mu ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.
Uru urugendo nyobokamana rwateguwe na Komisiyo y'Abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry'urubyiruko ifatanyije na communaute ya Emmanuel mu Rwanda. Insanganyamatsiko y'uru rugendo rubaye ku nshuro ya kabiri, ikaba yagiraga iti "Ariko abiringira uhoraho ntibadohoka."
Mu butumwa urubyiruko rwahawe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yabasabye kuba umunyu w'isi kuko umunyu ari umuti kandi isi ikaba irwaye ikeneye umuti.
Yagize ati "iyo ushyize mu gisebe umunyu bituma gikamuka bigatuma gikira vuba. Twebwe abigishwa ba Kristu dufite umuti, dufite umunyu. Nimuze dukore umuti kandi turawufite mu kiganza no mu mitima yacu. Turi umunyu w'isi, kandi isi yacu irarwaye, ikeneye abavuzi bayiha umuti kugira ngo ikire. Ba jeunes muri hano ni mukore umuti mukize isi."
Myr Balthazar yakomeje agira ati"Mufite umuti w'ukwemera kandi ukwemera kurakiza, ni wo muti dutwaye udukiza kandi wakiza isi. Dufite na Yezu kristu umuganga w'ukuri, uduha umuti w'urukundo n'impuhwe ze kugira ngo dukire kandi dukize isi. Ni muze dufatanye komora ibikomere isi itwaye, ibikomere by'abavandimwe bacu, tubabere umunyu ukiza ibikomere, Tureke kubatera ibikomere."
Myr Balthazar yakomeje asaba urubyiruko gushinga imizi muri uku kwemera kuko ari bwo bazabona umuti isi ikeneye bakaba koko umunyu n'urumuri rw'isi.
Ati"Ntimugire isoni zo kugaragaza ukwemera kwanyu. Mwitinya kugaragaza ko muri aba Kristu, ko muri abigishwa ba Kristu. Abantu nibababona muri aba star ba Yezu Kristu, mutwaye urumuri rw'ukwemera, bazarushaho gusingiza Data uri mu ijuru. Nimuharanire kuba abantu b'ineza mu myitwarire yanyu no mu bikorwa byanyu, ndetse no mu magambo yanyu. Nimugenze nk'abana b'urumuri, mwakire ijambo rya kristu ribahamagarira kuba umunyu w'isi."
Padiri Alexis Ndagijimana, Omoniye w'urubyiruko ku rwego rw'igihugu, nawe yongeye gusaba urubyiruko guhamya ukwemera no kudaterwa ipfunwe no kuba abakristu, kuko ari bwo bazaba igisubizo cy'ibibazo by'isi aho kuba ibibazo.
Ati "Kuba umukristu si ikinegu, kandi kuba muri Kiliziya si ubujiji. Ntiduterwe ipfunwe no kuba muri Kiliziya. Abatubanjirije mu kwemera si injiji, abo ni abatagatifu, ni ba sogokuru ubona basenga basingiza Imana, bahabwa amasakaramentu, bavuga ishapule na n'ubu, ntabwo ari injiji. Uramutse uvuze ko amasengesho, Misa cyangwa ishapule ari iby'abasaza cyangwa abakecuru waba wibeshya ahubwo baduha urugero rw'ukwemera kandi ntibibeshye."
Padiri Alexis yasabye urubyiruko kwisungana mu kwemera kuko ari bwo bazabasha kubona umuti ukwiye w'ibibazo biriho.
Ati"Umujene uri wenyine aba ari mu kaga, ariko iyo turi kumwe dushyize hamwe mu kwemera mu kwizera no mu rukundo tubasha gukura, tukabasha gukorera isi umuti no kuba abastari bamurikira isi iri mu mwijima. Dushobora kujya mu makorari, imiryango ya action katolika, amatsinda yabasenga, kuko iyo turi twenyine shitani iradushobora."
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Kinyamateka bavuze ko bishimiye kuza muri iri sengesho ryahariwe gusabira urubyiruko kuko bungutse inshuti kandi bakaba batahanye ibyishimo bakesha Yezu Nyirimpuhwe.
Igihozo Stella nawe muri paruwase ya Saint Michel, yabwiye Kinyamateka ko kuza mu Ruhango byatumye arushaho gukunda gusenga. Ashishikariza urubyiruko rwose gukunda gusenga.
Twagirayezu Jean Marie Vianney wo muri paruwase ya Karambi muri Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko urubyiruko rusenga rutandukanye n'urudasenga. Yasabye komisiyo y'urubyiruko gushyira imbaraga mu gukangura urubyiruko kwitabira gahunda z'urubyiruko n'amahuriro atandukanye kuko usanga abitabira bakiri bake.
Kuri iyi nshuro ya kabiri urubyiruko rwo mu Rwanda rwahuriye mu ngoro ya Yezu Nyirimpuhe mu ruhango, mu rwego rwo kwitura Yezu Nyimpuhwe muri uyu mwaka wa Yubile no gusoza ukwezi kwahariwe urubyiruko. Urubyiruko rukaba rwanagejejweho gahunda y'ibikorwa biri imbere harimo n'urugendo nyobokamana bazagirira I kibeho bari kumwe n'Abepisikopi bo muri Africa tariki ya 03 Kanama 2025.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.