Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Balthazar avuga ko kwiga amasomo gusa bidahagije

Mu birori by'Ishuri rya E.S.B. Kamonyi byabaye kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, umwepiskopi wa Kabgayi, yasobanuye umwihariko w'uburezi bwa Kiliziya avuga ko butagarukira ku kwiga amasomo.

Myr Balthazar avuga ko kwiga amasomo gusa bidahagije
Myr Balthazar avuga ko kwiga amasomo gusa bidahagije

Mu butumwa yagejeje ku bihayimana, abayobozi, ababyeyi, abarezi n'abanyeshuri bari bakereye ibi birori, yagarutse ku ishingiro ry'uburezi gatolika nk'uburezi bwigisha amasomo ariko kandi bugatoza n'imigenzo myiza.

Yagize ati: “Ishuri ni igicumbi cy’amizerero ku mwana uhanyura, uharerererwa n’undi wese uhanyura mu burezi. Ni igicumbi cy’ubuvandimwe. Ishuri rigomba kudufasha kurenga ibidutandukanya ahubwo tukagera kuri ya sano isumbye iy’amaraso Yezu Kristu yatwigishije mu bumwe kandi bukomeye dukeneye mu Rwanda- ubumwe bw’umunyarwanda ariko n’ubumwe bw’inyoko muntu yose.”

Yongeyeho ati: “Ni intego rero tugomba gukomeraho, irenga ibyo kujya mu ishuri bakakwigisha gusoma no kwandika, bakakwigisha imibare, amateka, ubugeni…, gusa. Iyo ntego yo kubaka uburere bwuzuye niyo ya kiliziya Gatorika.”

Musenyeri kandi yashimiye iri shuri ryitiriwe Mutagatifu Berinadeta rya Kamonyi, uburyo ryerekanye ko iyo ntego ishoboka.

Ati“Bana bacu rero turabashimira kuba mwemera kwinjira muri uwo murongo. Muri icyimenyetso rero gifatifa cy’uburere bwa Gikristu, uburere n’uburezi bushingiye ku ivanjiri.”

Ati“Ibi dukunda ku bigarukaha, ariko impamvu tubivuga kenshi ni uko bidukora ku mutima.Turabashimira cyane ubufatanye bugaragara mu burezi. Mu bigo bitandukanye dufatanyamo, ni ibigo by’intangarugero buri wese yifuza kurereramo. Ni ibigo mu by’ukuri tugeramo tukabona ko hari ubuzima, uburerere n’uburezi bufite ireme.”

Ishuri ry’itiriwe Mutagatifu Berinadeta rya Kamonyi, ryashinzwe mu mwaka wa 1968, icyo gihe ryatangiye ari Seminari y’abakuze bitegura kwinjira mu Isminari nkuru. Ryaje guhindura icyerekejo mu 1982 riba ishuri ry’abakobwa gusa biteguraga kwiyegurira Imana, ibyaje guhinduka nabyo mu 1991, aho ryabaye ishuri ry’isumbuye ryabakobwa bigaga “Normale technique”. Mu 2009 ni bwo ryatangiye kwakira abana babakobwa n’abahungu. Kuri ubu abana basaga 1500 barererwa muri iri shuri.

Dr. Nahayo Sylvère, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, yashimye uko uburere butangwa na Kiliziya bukomeje gutanga umusaruro mwiza ku gihugu kugera ubwo abantu bahora bifuza kurerera mu bigo bya Kiliziya.

Uretse kuba ishuri rishimirwa gutanga uburere n’uburezi bufite ireme mu karere ka Kamonyi, ESB kamonyi ni n’ishuri ryagiye ryegukana ibihembo bitandukanye mu bikorwa bitandukanye.Muri byo harimo igikombe bamurikiye Musenyeri, bahawe bahize andi mashuri mu marushanwa y’umuco mu mashuri yo mu Rwanda. iki gikombe bagihawe ku wa 30 Werurwe 2025.

ESB Kamonyi yashimiwe kuba urugero rwiza mu gutanga uburezi gatolika
ESB Kamonyi yashimiwe kuba urugero rwiza mu gutanga uburezi gatolika
Myr Balthazar Ntivuguruzwa avuga ko kwiga atari amasomo gusa
Myr Balthazar Ntivuguruzwa avuga ko kwiga atari amasomo gusa
Dr NAHAYO Sylère, Mayor wa Kamonyi
Dr NAHAYO Sylère, Mayor wa Kamonyi
Ababyeyi n'abarezi bitabiriye ibirori bya ESB Kamonyi
Ababyeyi n'abarezi bitabiriye ibirori bya ESB Kamonyi
Muri ibi birori abanyeshuri bahawe amasakaramentu y'Ibanze
Muri ibi birori abanyeshuri bahawe amasakaramentu y'Ibanze
Abanyeshuri bitwaye neza bahawe ibihembo
Abanyeshuri bitwaye neza bahawe ibihembo
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose